Mu madini cyangwa amatorero atandukanye, dusangamo imibare minini y’abantu bemera ko habaho Imana, hakanabaho Shitani/Satani n’abadayimoni. Mu myigishirize yabo rero, aba banyamadini bigisha Satani nka kimwe mubiremwa abayoboke babo bakwiye kurwanya bivuye inyuma, mugusobanukirwa neza iby’uru rugamba, turarebera hamwe icyo bibiriya ibivugaho.
Ese mbere ya byose Satani ni iki?
Ijambo ry’Imana ritubwira ko mu ijuru habaye intambara, maze Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Turwanye Satani nawe azaduhunga
27 January 2014, by Ernest Rutagungira, Ubwanditsi -
Ubutinganyi (Homosexuality) n’ iki?
19 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbutinganyi (Homosexuality) n’ iki?
Ubutinganyi nubwo bukubiye mu ijambo rimwe ariko rihuriyemo amagambo ane :Lesibians, gays, bisexuals ,transgenders(LGBT);
Lesibians: ni abakobwa cyangwa abagore baryamana n’abandi bakobwa cyangwa abagore, akaba ari bo bifuza gusa mu mibonano mpuzabitsina badashobora gutekereza igitsina gabo.
Gays (homosexuality): ni abagabo baryamana n’abandi bagabo, akaba ari bo bifuza gusa mu mibonano mpuzabitsina badashobora gutekereza igitsina gore.
Bisexual: ni (...) -
Kuvugisha ukuri bizatugeza mu ijuru. Evangéliste RUDASINGWA Jean Claude
31 May 2016, by Rudasingwa Jean ClaudeMu gihe cya Dawidi biragaragara ko hari ikibazo abantu bo muri icyo gihe bibazaga kubyerekeye umuntu uzaguma hafi y’Imana mu gihe cyose kandi akayubaha igihe cyose ikigeretse kuri ibyo akazanagera mu ijuru bibaza bati ese uwo muntu ninde? Ese ni iki kimuranga ni iki cyamwerekana kuburyo wamureba ukamumenya ? Icyo kibazo ni cyo Dawidi yashubije muri iyi ndirimbo ye aho agira ati :”Ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera ? Zaburi15:1-5
Igisubizo cyicyo kibazo (...) -
Kugirango urugo rukomere bisaba ubwenge no kujijuka
27 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaDore inama zo kugira umuryango ushyize hamwe
1.Kubaka no kubumbatira umuryango
Kugirango urugo rukomere bisaba ubwenge no kujijuka bitangwa n’ijambo ry’Imana atari ubwenge bw’isi (Imigani 24:3-4).
Ubwenge buva mu ijuru (Yakobo 3:17) irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, ni ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwubaka amahoro hagati y’impande ebyiri zitumvikana cyangwa zihanganye.
Kujijuka kwa mbere ni ugushaka Uwiteka, kwita cyane ku mibanire yawe n’Imana.
Namwe bagabo ni uko: Mubane (...) -
ITANGAZO RYO KURANGISHA!
28 August 2013, by UbwanditsiKANEZA ANNONCIATA ARARANGISHA ABABYEYI BE BABURANYE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YO MU W’1994. AVUGA KO BABURANYE AFITE IMYAKA 4, SE YITWAGA BUTERA, NYINA AKITWA FLORIDA. AVUGA KANDI KO YARI AFITE MUKURU WE WITWA MUKANDAYISENGA, SE AKABA YARAKUNDAGA KUREMA ISOKO RYA NYAGASAMBU. KURI UBU KANEZA ARABARIZWA MU MURYANGO UMURERA URI KU KIMISAGARA.
UWAMENYA ABO BABYEYI CYANGWA AKAMENYA UMWE MU MURYANGO WABO, YAHAMAGARA KURI TELEFONE ZIKURIKIRA:
0725247457 cg 0788234789 (KANEZA)
0728467660 (...) -
Abantu Bibiliya yita “Abakristo gito” ni bantu ki?
17 November 2013, by UbwanditsiIbyo kwitandukanya n’abakristo gito
“Nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi. Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iy’isi, cyangwa abifuza ibibi cyangwa abanyazi cyangwa abasenga ibishushanyo, kuko iyo biba bityo mwari mukwiriye kuva mu isi. Ahubwo none nabandikiye ko mutifatanya n’uwitwa mwene Data, niba ari umusambanyi cyangwa uwifuza ibibi,cyangwa usenga ibishushanyo cyangwa utukana cyangwa umusinzi cyangwa umunyazi, umeze atyo ntimugasangire nawe” 1 (...) -
Hari ibiberaho guhesha Data wo mu ijuru icyubahiro gusa
19 October 2015, by Innocent KubwimanaAkigenda abona uwavutse ari impumyi……Yohana 9.1
Hari ibintu tutajya dusobanukirwa rimwe na rimwe ntitubihereze agaciro kabyo. Kimwe n’uyu muntu wari waravukanye ubuhumyi, natwe twashoboraga kuvukana ubundi burwayi bukomeye cyangwa se tukavukira mu bindi bibazo bikomeye kandi tutiteye ariko hari abatibaza ibyo ngo bashimire Imana uko bameze kose.
Intumwa zari kumwe na Yesu zatangiye gushakisha impamvu ishobora kuba yarateye uyu muntu kuvuka ari impumyi. Babajije Yesu ibibazo bitandukanye:” (...) -
Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 1) Pasteur Desire Habyarimana
31 October 2013, by Pastor Desire HabyarimanaTugiye kurebera hamwe urugendo rw’ Umukristo twifashishije inkuru y’ urugendo rwa Eliya na Elisa
(2 Abami 2 :1-9) Rambura Bibiliya yawe usome aya magambo.
1. Eliya na Elisa bahagurukanye i Gilugari: Bibiliya ivuga ko Abisirayeri bageze i Gilugari Imana yategetse ko abantu bongera gukebwa ubwa 2, kuko hari abantu bari baravukiye mu nzira batazi ibyo gukebwa. Muzi yuko gukebwa ari UGUKIZWA. Paulo yavuze ngo gukebwa kugira icyo kumara iyo umuntu akebwe mu mutima. Na n’ubu mu itorero dufite (...) -
Amabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa igice cya 3 Pastor Kazura Jules
19 September 2013, by Pastor Kazura JulesAMABANGA AHINDURA UMUNTU KUBA UWO KWIFUZWA (Secrets that transform you to become a social man)
Igice cya III
Iyi ni inyigisho ya gatatu aho twiga bimwe mu bidutera ubwigunge kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho ebyiri zishize twari twarebye ebyiri mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga. Iya mbere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iya kabiri yari “SIMVUGURUZWA”UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will)
Turongera tugerageze (...) -
Nta mwungeri mwiza nk’Uwiteka
30 September 2015, by Innocent KubwimanaWaba warigeze wumva umwana arimo asubiriramo abantu abatungira agatoki ati ‘’Uriya ni Papa, ni Dadi’’? Ikintu gikomeye uriya mwana aba ashaka kukumvisha ntutekereze ko ari izina Papa cyangwa Dadi nk’uko bamwe babivuga, oya, icyo ashaka ko wumva ni uko ari uwe bwite.
Arashaka kumukuratira ko ari mwiza, afite imbaraga, mbese nta muntu umeze nkawe, uyu mwana iyo ari kumwe nawe, uwo abonye wese amwiyenzaho, utwana tugenzi twe ntatinya kudukanga, yewe n’iyo bahuye n’igikoko ari kumwe na Se, ntatinya (...)
0 | ... | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | ... | 1230