Yesu yemeye kubatirizwa muri Yorodani kugirango yisanishe natwe, iyo niyo mpamvu ikomeye y’ingenzi yabimuteye. We yari umunyakuri kandi yari umwere nta cyaha na kimwe yari yarigeze akora, ariko yemeye kwibira muri yorodani yari yarabatirijwemo abari abanyabyaha, abari abicanyi, abagome ndetse n’abajura n’abandi bari babi bikabije.
We wari igisubizo kimwe rukumbi cy’iyi si yemeye kwibira mu mazi yari yarinjiwemo n’abari barakoze ibyaha. Niyo mpamvu ingorane n’ibibazo byawe Yesu ashobora (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Yesu arakumva
18 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Ndavuga nti “ muyoborwe n’Umwuka Wera”
3 January 2016, by Alice RugerindindaNdavuga nti “ Muyoborwe n’Umwuka” kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira,kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga , kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga, kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora” Abagalatiya 5 :16-18
Hari ibintu biranga umuntu ukijijwe cyangwa se imbuto z’umuntu uyoborwa n’Umwuka Wera:
“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda” Abagalatiya (...) -
Akira imbabazi z’Imana mu izina rya Yesu Kristo.
24 January 2016, by Alice Rugerindinda“Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli” Niko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Niko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka. Yeremiya 3:12
Aha, ni nk’igihe umwana mu rugo aba yakoze ikosa, yarangiza agatorongera , yabona umubyeyi we aje, akiruka akajya kwihisha. Hari nigihe aba atakoze ikosa rimwicisha, wenda ari n’akantu gato, ariko umutima we ukamwemeza ko iwabo baribumwice, cyangwa bakamukubita cyane. Noneho igihumuriza wa mwana, ni ukumva umubyeyi we (...) -
Ese ibikomeye Imana yagukoreye mu buzima bwawe byagusigiye somo ki ?
31 May 2012, by Ernest RutagungiraByinshi mubyo tugeraho mu buzima bwacu biza tubikeneye cyane, muri byo hari byinshi tujya dusengera twizeye Imana ikabikora nyamara hari n’ibindi byinshi ndetse cyane Imana idukorera tutigeze tunasenga, bikatwereka ko kugirirwa neza n’Imana bitava ku gusenga cyane ahubwo ibikora nk’Imana yigenga kandi ifite Imigambi myiza ku muntu, gusa na none ku rundi ruhande n’ubwo ikora ibyo biba bikomeye cyane kuri twe, hakunze kwibazwa impinduka cyangwa isomo umuntu yari akwiriye gukura muri ibi (...)
-
Ubutumwa bw’akababaro bwa Perezida Jakaya M. Kikwete ku rupfu rwa Bishop Moses Kolola
7 October 2013, by Simeon NgezahayoAmakuru atangazwa n’urubuga Gospel Kitaa aravuga ko Umushumba Mukuru w’Ihuriro ry’amatorero Evangelistic Assemblies God Tanzania (EAGT), Moses Kulola yitabye Imana ku wa kane taliki 29 Kanama 2013, aguye mu bitaro bya AMI biri mu mujyi wa Dar Es Salaam.
Bishop Moses Kolola
Perezida wa Repubulika Zunze Ubumwe za Tanzania Nyakubahwa Dkt. Jakaya Mrisho Kikwete yababajwe cyane n’iyo nkuru y’urupfu rw’umushumba mukuru w’itorero Evangelistic Assemblies of God Tanzania (EAGT). Mu butumwa yoherereje (...) -
Impamvu 5 zidutera gusengera Igihugu Fidèle Masengo
19 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNi kenshi mu Rwanda abantu bafata umwanya bagasenga biherereye basengera Igihugu cyabo . Aya masengesho ashobora gukorwa n’umuntu umwe ku giti cye ,itsinda cyangwa Itorero runaka bitewe nicyo umwuka w’Imana yavuze ndetse n’icyifuzo basengera.
Impamvu ari ngobwa ko buri mukristo asengera igihugu cye :
Bishop Fidèle Masengo yatanze ingingo zifatika zishobora gutuma abantu basengera Igihugu cyabo ndetse n’imirongo yo muri Bibiliya ibihamya ati :
1. Igihugu n’abayobozi bacyo nibo Imana idusaba (...) -
Ibanga ryo gutumbirira Yesu mu muraba Ev.Maombe Theogene
13 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMatayo14:30 : “Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati: Databuja nkiza.”
Bene data, ncuti z’umusaraba dufatanije urugendo rugana I Siyoni, nifuje kubasangiza iri jambo Imana ishyize ku mutima wanjye rivuga “Ibanga cyangwa imbaraga zituruka mu gutumbira Yesu uri mu kaga,mu muraba ariko ntiwite ku ngano yawo n’aho uturuka ahubwo ugatumbira Yesu wenyine.
Bakristo ni kenshi, Bibiliya idusaba gukomerera mu makuba yacu duhura na yo umunsi ku wundi; Pawulo (...) -
Ubutumwa bwo gushimira bw’Agakiza Family.
31 December 2013, by Pastor Desire HabyarimanaNcuti mukunzi w’urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org , Mu rwego rwo gusoza uyu mwaka w’2013, Agakiza Family yakugeneye ubutumwa bwo kugushimira ubufatanye watugaragarije muri uyu mwaka wose umaranye natwe. Twizera ko Imana yubatse ubugingo bwawe binyuze ku rubuga www.agakiza.org. Mu izina ry’Agakiza Family, nyemerera na none mbonereho kukwifuriza umwaka mushya muhire w’2014.
Agakiza.org ni urubuga rw’ivugabutumwa, rufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku bari hafi no ku bari (...) -
Nagaragaza nte ko nkunda Imana ?
16 July 2015, by Innocent KubwimanaUmuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se. 1 Yohana 4 :20-21
Bibiliya itwigisha kugaragariza urukundo dukunda Imana mu bandi bantu, uburyo dufata abandi, tubitangira, tubafasha, tubasengera, n’ibindi byinshi byiza tubakorera.
Bibiliya idusaba gukunda Imana ariko wakwibaza ngo ko itarwara ngo tuzayisura, ikaba ntacyo ikennye (...) -
HARANIRA KUZAGIRA IHEREZO RYIZA Rev Sebugorore
29 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHARANIRA KUZAGIRA IHEREZO RYIZA
(Gutegeka 32:29) " Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, baba bitaye kw’iherezo ryabo"
Igitabo cyo gutegeka kwa kabiri gikomeza inkuru ivugwa mu gitabo cyo kubara, igihe Abisiraeli bari mu gihugu cy’i Mowabu bitegura kwinjira mu gihugu cy’i Kanani. Mose yarabakoranije abibutsa ibyo Uwiteka yabakoreye byose mu myaka mirongo ine bamaze mu butayu, abigisha kuyoboka Uwiteka wenyine, abasobanurira amategeko cumi y’Imana, yongeraho n’andi mabwiriza bazakurikiza (...)
0 | ... | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | ... | 1230