Maze uwo munsi Mose ararahira ati ‘’ Ni ukuri igihugu wakandagiyemo kizaba gakondo yawe n’iy’abana bawe iteka ryose, kuko womatanye n’Uwiteka Imana yanjye rwose’’ (Yosuwa 14:9)
Aha ni igihe Mose yoherezaga intumwa cumi n’ebyiri gutata igihugu cy’isezerano bagarutse Mose abahaye umwanya ngo basohoze ubutumwa, icumi muri bo batera abisirayeli ubwoba babereka ukuntu igihugu bigoye kuzakibamo ariko Kalebu na Yosuwa batanga amakuru y’ihumure ku bisirayeli, Mose abonye uburyo Yosuwa ahamije gukomera (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura!
8 February 2016, by Innocent Kubwimana -
Navutse ubwa kabiri – Lamar
12 July 2013, by Simeon NgezahayoMu minsi yashize, umugore wanjye yari ajagaraye kandi ari mu rujijo. Jyewe nari nzi gutandukanya icyiza n’ikibi, nzi n’uko ngomba kwitwara. Gusa sinari mfite Imana hafi yanjye buri gihe. Nkiri muto, ababyeyi banjye banyoherezaga gusenga ubudasiba. Icyongeye kuri ibyo, nagombaga kumenya uko nkosora amakosa yanjye ubwanjye. Nahoraga ntaka, nkumva ntazabasha kwikura mu mutego w’ibyo nanyuzemo. Ababyeyi banjye banyitagaho, bakamenyera buri kimwe cyose. Najyaga gusenga gusa, nkasengera aha uyu (...)
-
Imana yaduhojeje amarira y’ ubupfubyi/ Masengesho J.Baptiste.
12 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaJye Abantu benshi banyikangaho kuba umwana wo mu bisubizo nyamara nagize ibikomere byinshi mu buzima bwanjye. Twavukanye n’ abana bane 4 twabuze Maman mu 1994, Papa nawe tumuheruka jye mfite 7.
Mu mwaka 1997 twatangiye kwibana umukuru muri twe mushiki wacu afite imyaka 14. Ubuzima bwaranze jye mpitamo kujya guhakwa ndagirira inka abantu nta gihembo ahubwo ngo bantunge mbone uko mbaho.
Aha hantu nahakuye ibikomere byinshi mu buzima kuko nahuraga inka nabyutse saa kumi za mu gitondo (...) -
Isi dutuyemo ni icumbi, gakondo iri ijuru
21 August 2015, by Ubwanditsi‘’Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, niho dutegereje umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo.’’ Abafilipi 3:20
Pawulo mu bunararibonye bw’iby’isi yabanje kubamo ataratungurwa na Yesu, yatanze impanuro zitandukanye. Mu nzandiko ze hari aho yasabaga amatorero yandikiraga gukura imitima yabo ku by’isi cyangwa se ibiboneka, kuko ari iby’igihe gito.
Kwari ukwibutsa ab’itorero kutirara ngo barye, baryame basinzire nk’abagezeyo, ahuwo ko nubwo batuye mu isi, imitima yabo ikwiye kuba mu ijuru. Yabifuzagaho (...) -
Ese witeguye gushyingirwa cyangwa kubaka urugo(marriage)? Pastor Desire
29 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIki ni ikibazo cy’ingenzi, urabyiteguye?
Mbese ni ukuvuga ko ugeze umaze igihe wiyumvamo ubwo bushake. Ese ugeze igihe wiyumvamo ibyo bimenyetso?
Abandi baravuga ngo uyu ni umwana ibyo avuga arabiterwa n’imitekerereze y’abana; ni byiza kumenya niba koko uri mu kigero cy’abantu bakuru ku buryo wakubaka urugo cyangwa ugashyingirwa.
Ariko iyo mvuga ibyo kwitegura gushyingirwa simvuga ikigero cy’imyaka gusa, ahubwo mvuga no kuba umuntu amaze gukura mu bitekerezo mu myumvire no mu mikorere.
Hari (...) -
Kristo ashobora kubakira amateka akomeye ku bidafatika
28 August 2015, by Innocent KubwimanaNatanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.” Yohana 1:46
Nazareti ni ahantu hatari hafite amateka yubashywe h’i Galilaya, nta muntu wari kwishimira kuhagera. Kuba Yesu yarahisemo kuhagira kimwe mu bice bigize ubuzima bwe byabereye benshi inkomyi yo gutinda kwakira ubutumwa bwe. Imwe mu mpamvu ni uko bamutekerezaga nk’umuntu uzaza mu butware bukomeye, agahita akuraho ingoma zose, agategeka, akavukira ahantu hakomeye, agakurira (...) -
Umugisha abantu badashaka (Matayo 5:4) – Dr. Ray Pritchard
24 January 2014, by Simeon Ngezahayo“Hahirwa abashavura kuko ari bo bazahozwa” Matayo 5:4. Uyu ni umwe mu mirongo idasanzwe muri Bibiliya. Ni amagambo ajimije kandi abumbye ubundi busobanuro.
Yesu yaravuze ati “Hahirwa abashavura kuko ari bo bazahozwa”. Hahirwa abashavura! Aya magambo adasanzwe ashatse kuvuga iki? Abashavura ni ba nde? Kuki bashavura? Bazahozwa bate? Uburyo abantu bashavura Abenshi muri twe baribuka Jim Elliot, umumisiyoneri wapfuye ahorwa Yesu akagwa mu gihugu cya Ecuador muri Mutarama 1956 yishwe n’abo (...) -
Benshi mu rubyiruko rw’Abakristo basuzugura itegeko rya Bibiliya, bagasambana mbere yo kurushinga!
18 February 2014, by Simeon NgezahayoBenshi mu rubyiruko rw’bakristo basuzugura itegeko rya Bibiliya, bagahitamo kuryamana mbere yo kurushinga. Ibi ntibiri mu Rwanda gusa, ahubwo usanga ari umudayimoni wateye ku isi yose. Mu bushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo ChristianMingle, 61% by’urubyiruko rw’Abakristo bashatse kwiyerekena bavuze yuko bakunda gukora imibonano mpuzabitsina idashingiye ku rukundo (ishingiye ku irari), naho 11% gusa ngo bumva bategereza abo Imana izabahaho abafasha bakaba ari bo bapfundura agaseke.
Mu (...) -
Ubuhamya: Imana yanyongereye iminsi yo kubaho napfuye. Uwingabire Ladislas
8 October 2013, by UbwanditsiNitwa Uwingabire Ladislas, ndi umusore w’imyaka 29. Navukiye mu karere ka Gakenke, umurenge wa Gashenyi, intara y’amajyaruguru. Ubu ndi Umukristo wavutse ubwa kabiri, nakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Nkora umurimo w’ivugabutumwa bwiza nyobowe n’Umwuka Wera.
Imana yankoreye ibikomeye, inkuru ibuzimu inshyira ibuntu ku bw’ imbabazi zayo. Reka mbahe ubuhamya bw’ubuzima nanyuzemo:
Navutse mu w’1984. Mama akintwite, Satani yashatse kumburizamo ariko Imana ikinga ukuboko. Mama yatwaye inda yanjye (...) -
Byose biramwumvira!
27 April 2016, by Alice RugerindindaBaratinya cyane baravugana bati mbega uyu ni muntu ki utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira! Mariko 4: 41
Abagishwa nubwo babanaga na Yesu amaso ku maso, ariko bari batarasobanukirwa ko ibintu byose bimwumvira. Igihe kimwe rero ngo bari kumwe na Yesu bajya mu bwato ngo bambuke hakurya. Ngo nuko ishuheri y”umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa. “But soon a fierce storm came up. High waves were breaking into the boat and it began to fill with water”
Igiteye (...)
0 | ... | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | ... | 1230