Ni ukuri, nu ukuri ndakubwira y’uko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana, Nikodemu aramubaza ati mbese umuntu yabasha ate kubyarwa kandi akuze? (Yohana 3:3-5)
Mu bintu byagoye umugabo witwa Nikodemu wari usanzwe azi iby’imihango y’idini kandi abyigisha ni ukwisanga hari intambwe ataratera hanyuma, yanasabwa kuyitera agasanga ngo arasabwa kuvuka ubwa kabiri. Yibajije ukuntu azasubira mu nda ya nyina akongera akuvuka ubwa kabiri biramuyobera. Yesu nyiyahwemye kubwiza (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Kubyarwa ubwa kabiri ni ishingiro ry’ubukristo
7 August 2015, by Innocent Kubwimana -
Ese koko urashaka kumererwa neza?
27 March 2014, by UbwanditsiEse koko urashaka kumererwa neza?
Ujye ushushanya ubuzima bwawe nk’umugozi umwe ariko ukozwe n’udushumi twinshi dufite amabara atandukanye.
Ibara rya buri gashumi rigaragaza ibintu bitandukanye bigize ubuzima bwacu nk’umuryango, akazi, amasomo, n’ibindi. Nufata uwo mugozi ukawushyiramo amapfundo, bizagutwara igihe ngo uyagwize; ariko kandi nunashaka kuyahambura bizagutwara undi mwanya. Buri pfundo rigaragaza ikibazo waba ufite mu buzima bwawe, bivuga ko nk’uko bitwara igihe ngo ibibazo (...) -
Yesu nagaruka , abantu bazatungurwa n’ibintu bitandukanye!
3 March 2016, by Alice Rugerindinda“ Abahora bampamagara ngo “ Nyagasani, Nyagasani” siko bose bazinjira mu bwami bw’ijuru, keretse abakora ibyo Data uri mu ijuru ashaka bonyine. Kuri uwo munsi benshi bazambaza bati : “ Nyagasani, Nyagasani, mbese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwamenenganishije ingabo za satani mu izina ryawe? Ubwo nzababwira neruye nti: “ Sinigeze mbamenya. Nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe. Matayo 7: 21
Mu bizatungurana n’ibi birimo, kuko ibi byiciro byose birimo kandi biriho, nukuvuga ngo amagambo (...) -
Twige gusenga no gukorera Imana. Pastor UWIMANA DAniel
25 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO: GUSENGA NO GUKORERA IMANA
Muri iki cyumweru twigishijwe gusenga; tubona ko abigishwa ba Yesu bamusanze bamusaba kubigisha gusenga, nawe ababwira ko bagomba gusenga Imana bakamenya ko iriho, kandi ko bagomba gusaba ko ubwami bw’ Imana buza bukabana nabo. Twabonye ko muri ayo masengesho Yesu yabasabye ko bagomba kubababarira ababahemukiye banaharira imyenda abayibarimo, niho bazabona ubwami n’icyubahiro. Ibyo natwe turabisabwa.
Twanaganiriye ko Yesu yabajyanye ku musozi gusenga, (...) -
Waba uzi impamvu tugeragezwa?
26 March 2012, by Ubwanditsi“Penina yababaza Hana akamutera agahinda kuko atabyara” –(1 Samweli1:1-8)
Iyi nkuru tuyizimo Elukana n’ abagore babiri Penina yari yarabyaye na Hana utarigeze ubyara n’ umutambyi Eli hamwe n’ umwana w’ igitangaza Anna yaje kubyara akamutura Uwiteka.
Elukana yajyaga gusenga akajyana abagore be bose ariko Penina yahoraga atuka Hana kuko atabyara akamutukira no mu rusengero akamubwira ati: “N’ubwo umugabo aguha imigabane ikubye kabiri iyanjye ariko ntiwigeze ubyara, nta gaciro ufite muri uru rugo. (...) -
Reba neza niba udatuma Yesu arira!
30 January 2016, by Innocent KubwimanaYesu ararira’’(Yohana 11:35)
Uyu murongo mu by’ukuri ni mugufi cyane muri Bibiliya ugizwe n’interuro imwe kandi ngufi ariko ubutumwa buyikubiyemo burisobanura. Ni igihe Yesu ajya kwa Lazaro akamuzura ariko mbere yabanje kureba ukuntu abantu bose bitwaye mu kibazo biramuriza! Uretse rero aha hari n’ibindi byinshi bishobora gutuma Yesu arira! Duhereye mu gihe cye Yesu,yakoze umurimo wari wamuzanye kandi neza abikorana ubuntu bwinshi n’urukundo. Uyu mwami yarababajwe bikomeye, ababarizwa abantu (...) -
Ukwiye kongera kunezererwa agakiza k’Imana! Ev.Ernest
22 October 2015, by Innocent KubwimanaMu ijambo ry’Imana dusanga muri Zaburi 51:12- cyangwa 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye. Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureho Umwuka wawe wera. Unsubizemo kunezerwa n’agakiza kawe, unkomereshe umutima wemera.
Iyi Zaburi Bibiliya isobanura ko Dawidi yayanditse nyuma yo gusambanya Batisheba akanicisha umugabo we Uriya (2 Samweli 12:1-15), Nyuma yaho ubwo yibwiraga ko bitazamenyekana maze Imana ikabihishurira (...) -
DUKWIYE KUBAKA KWIZERA KWACU. Pastor Sebugorore
10 July 2015, by Pastor Desire Habyarimana"Kwizera ni ukumenya ko ibyo utareba biriho, Abah 11:1.
I.UBURYO BUTATU BWO KWIZERA
a) Kwizera karemano : ni ukwizera gufitwe n’abantu bose, abizera n ’abatizera " ni ukwizera kw’ abahinzi", Yak 5:7. b) Kwizera kw’abadayimoni : ni ukwizera ko kumenya ko Imana ibaho ariko ntibayizere, Lk 4:34,Yak 2:19. c) Kwizera ko muri Bibliya : Ni ukwizera duheshwa no kumva no gusoma Ijambo ry’Imana, Abarom 10:17. Uku ni Ukwizera turi bwibandeho muri iki gice.
II. KWIZERA KO MURI BIBLIYA KUGIRA IMIRIMO : (...) -
Urubyiruko rukijijwe rukwiye kugaragaza itandukaniro
11 June 2016, by Pastor Rukundo OctaveUrubyiruko rukijijwe rukwiye kugaragaza itandukaniro (Tito2/6-8) Uko urubyiruko rukijijwe rwitwara
“Nabasore nuko ubahugure kudashayisha, wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mw’iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo kugira ngo umuntu ari mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga” Tito 2:6-8
Icyitonderwa: Nk’uko abakecuru bagomba gutoza abagore bato ingeso nziza, ni nako Tito yagombaga gufasha (...) -
Kuko ubutumwa bwiza butankoza isoni!
11 April 2016, by Isabelle GahongayireGukorera umwami wacu Yesu Kristu biha ubuzima ubusobanuro,kuko adahari nta kindi uretse kutanyurwa, ubusa, kuzongwa, kubohwa, hamwe n’urupfu.
Kumukunda ndetse no kuba ari we gusa ukunda ni impamvu y’ubuzima!Byaba byiza kutaba umuntu yaravutse aho kugira ngo abeho adafite Yesu. Abakristu nitwe twikoreye ubunini bw’urukundo rwa Yesu mu mitima yacu, umwami wacu mwiza kandi uhebuje, kandi tugomba kubwamamaza kugeza ku mpera y’isi,tukabyamamaza ku mugaragaro, tukabwira isi uwahozeho, ariho kandi (...)
0 | ... | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | ... | 1230