Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 192 byo mu isi yose bwagaragaje ko Abagore aribo bakomera ku myemerere kurusha abagabo.Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje nanone ko abagore (b’abakristu) aribo batotejwe cyane mu isi kurusha bagenzi babo b’abagabo.
Ikimenyetso simusiga ngo kigaragaza ibyo ngo ni uko mu bihugu 50 birimo itotezwa rikabije byakoreweho ubushakashatsi ,ngo abagore aribo bemera guhara ubuzima bwabo kubera ubukristu kurusha abagabo,biba bigoye kuba umukristu muri bene ibi bihugu. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ubushakashatsi: Ku isi yose abagore b’abakristu barusha abagabo ukwizera n’ukwemera bihamye
20 April 2016, by Nicodem -
Kayonza: Mu giterane cy’amasengesho abasaga 42 bakiriye Yesu.
28 February 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa mbere taliki 27/02/12 mu itorero ry’ ADEPR Kayonza habereye igiterane cy’amasengesho cyahuje abantu benshi bari baturutse mu karere ka Kayonza, ndetse n’intara y’umujyi wa Kigali. Hari hari abashyitsi bavuye I Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi ndetse na Pasteur Desire HABYARIMANA..
Pasteur Desire yigishije avuga ko muri iki gihugu abantu benshi basenga ariko ikigoranye ari uko benshi batemera impinduka yo mu mutima. Aha, umuntu akaba yakwibaza impamvu abantu basenga cyane ariko (...) -
Icyaha kibi cya Akani - Jeff Simms
6 March 2014, by Simeon NgezahayoYosuwa 7:3-13,24-25 [Ni uko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye? Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba kirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo… Ni uko Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, arafatwa.”]
Ubwoko bw’Imana bumaze kunesha Yeriko, bwateye kuri Ayi yari mu burasirazuba bwa Beteli. Yosuwa ni we wari umuyobozi w’Abisirayeli, Imana yaramwimitse mu cyimbo (...) -
Mwemerere agufate ukuboko arakwambutsa iyo nyanja
19 November 2013, by UbwanditsiPetero aramusubiza ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi, aramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y’amazi ngo asange Yesu. Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.”Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?” Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza. Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira (...)
-
Kujya muri Isirayeli byahinduye amateka y’ ubuzima bwanjye. Pastor Ntayomba Emmanuel
17 February 2014, by UbwanditsiUmushumba w’ Itorero Hilling Center Pasteur Ntayomba Emmanuel rikorera I Remera I nyuma ya “Gare” atanga ubuhamya ko kujya muri Isirayeli byahinduye amateka y’ ubuzima bwe. Kuri iki cyumweru ubwo twageraga ku itorero Miracle Pool Ikarabiro twahahuriye n’ uyu mushumba aho yari yaje gutanga ubuhamya bw’ ibyo Imana yamukoreye nyuma y’ uko avuye muri Isirayeli
Mu magambo ye yagize ati: Mu mwaka w’ 2008 nari umukene. Natangiye itorero rirananira kugeza ubwo bamfungiye imiryango kubera kutishyura (...) -
Waba uzi icyo bita ibyaha by’inyongobezabugingo!
20 February 2016, by Alice Rugerindinda“ Ariko wehoho wirinde muri byose” 2 tim 4:5b
Ijambo “kuyongobeza” rivuga “kumunga” cyangwa “ kwica buhoro buhoro”. Kumunga bikunze gukoreshwa ku myaka nk’ibishyimbo, amasaka, ibigori….. Biba bisanzwe ari bizima ariko hakaba ubwo bizazamo agakoko bita imungu, kagatangira karumaho buhoro buhoro kugeza igihe igishyimbo cyose kibaye ivu ,kugeza ubwo n’umufuka wose wafatwa ukajugunywa kuko ibyo bishyimbo bitakiri ibyo kuribwa byamaze kwangirika. Imyaka rero imungwa kuko yabitswe nabi, itahungiwe cyangwa (...) -
"Nyuma yo kwiyahuza urumogi na kanyanga kubera ubupfubyi, dore uko nakijijwe..." - Vumilia J. Claude
21 October 2013, by UbwanditsiUko nakijijwe
Nyuma y’aho nahise nsubira aho mama avuka, mpasanga mama wacu. Yari umurokore akijijwe. Yambwirije ubutumwa, ariko sinabyumva kuko napingaga abarokore. Nicaye muri salon kwa mama wacu, numvise ijwi rimpamagara mu mazina yanjye yombi rirambwira riti “Ndi Imana y’abarokore!”
Rikimara kumbwira rityo, nabonye ikintu kimeze nka Televiziyo imbere yanjye, kinyeretse ubuzima bwose nanyuzemo. Nabonye aho nabaga nibye, bampondaguye nabaye intere, bashaka kunta mu cyobo cya metero 20 ariko (...) -
Impamvu abakijijwe bakiri bato bakwiye kwitonda mbere yo kwinjira mu rukundo
23 July 2015, by Innocent KubwimanaUbusanzwe gukunda si bibi, nta nikibazo kirimo kuba umuntu yavuga ko akunda undi hatitawe ku myaka. Mu matorero akenshi iyo baha impuguro abakiri bato bakunze kubereka ko atari byiza ko bagira abo bakundana mu gihe nta gahunda yo kurushinga irimo gutegurwa. Abavuga ibi babishingira ku kuba bene izi nkundo zikunze kuvamo imyitwarire idahwitse, iyo benshi bakunze kwita agakungu, rimwe na rimwe binagusha urubyiruko mu byaha.
Nubwo nta myaka igenwe yo kugira uwo mukunda waba umuhungu cyangwa (...) -
Guhitamo nabi n’ingaruka zabyo (Igice cya 1) - Kevin L. Jones
23 January 2014, by Simeon NgezahayoRusi 1:1-5
Nuramuka uhisemo gukoresha amafaranga menshi aruta ayo winjiza, birumvikana ko uzagwa mu gihombo. Nuramuka uhisemo kwanga akazi, birumvikana uzaba umushomeri. Nuramuka uhisemo kurya cyane, uzabyibuha. Nuramuka uhisemo gusuzugura umufasha wawe, bishobora kugusenyera.
Amwe mu mahitamo aba agaragara nk’adafite umumaro, ariko andi abeshaho. Guhitamo iby’umwuka bigira ingaruka ku bugingo. Iyo uhisemo nabi, hari INGARUKA ZIKOMEYE ZIKUBAHO!
Baza: Nowa, Dawidi, Samusoni, Eliya, (...) -
Waba uzi icyo Imana yakuremeye?
4 March 2016, by UbwanditsiKuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Abefeso 2:10
Imana ntiyaremeye umuntu kwiyangiza no kuba imbata y’ibyaha, ahubwo twaremewe imirimo myiza muri kristo yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
Hano muri Matayo 5:16 Yesu yaravuze ati: " Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose, abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere (...)
0 | ... | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | ... | 1230