“Uduhe none ibyokurya byacu by’ uyu munsi” - Matayo 6:11
Kuki Yesu yigishije abigishwa be gusaba Imana ibyokurya? Reka tubanze kureba ibiryo mu buryo bw’umwuka. Ubusanzwe, iyo urya cyane ugira imbaraga nyinshi, waba udafungura ukabura imbaraga; Umukristo udakunda ijambo ry’Imana nta mbaraga z’umwuka agira, kuko Dawidi yavuze ngo nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye kugira ngo ntagucumuraho. Abakolosayi 3:16 haravuga ngo “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge ubwenge bwose...” (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
“Uduhe none ibyokurya byacu by’ uyu munsi” Pastor Desire Habyarimana
13 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Amahugurwa y’ ijambo ry’ Imana muri EWSA
10 September 2011, by UbwanditsiNk’uko bisanzwe mu nshingano zacu gusanga abakozi ku kazi kabo mu gihe cy’ ikiruhuko tugasangira ijambo ry’ Imana, kuri iki Cyumweru kuva tariki 5-9 Nzeri 11 mu Kigo cya EWSA habereye amahugurwa y’ ijambo ry’ Imana.
Insanganyamitsiko y’ iki Cyumweru yanditse muri Yesaya 11:2 hagira hati: “Umwuka w’ Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ ubwenge n’ uw’ ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’ uw’ imbaraga , umwuka wo kumenya Uwiteka n’ uwo kumwubaha (Yesaya 11:2).
Pastor Desire wari uyoboye ayo mahugurwa (...) -
Kubabarira uwantemye akananca ukuboko byatumye mbohoka mu mutima!
9 April 2014, by Alice RugerindindaNitwa Mukarurinda Alice, ntuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Gatare I. Nakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye. Mfite imyaka 43. Ndubatse, mfite abana 5.
Ubuhamya bwanjye bushingiye ku mumaro wo gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga, kuko byangiriye umumaro ukomeye. Ndashimira Yesu wambashishije. Kuva mu bwana bwanjye nahuye n’ibibazo byinshi bijyanye n’akarengane kabaga gashingiye ku moko:
1. Mu w’1989: Nakoze (...) -
Ubuhamya: Navukanye umutima i buryo ariko Yesu aracyambeshejeho
5 March 2014, by UbwanditsiNitwa Ndimurwango Isaac.Kunyita gutyo ni uko navutse Papa ari mumanza,gusa abandi bana tuvukana bafite amazina meza. Ubu nshima Imana ko ntakiri mu rwango ahubwo ndi mu rukundo rwa Yesu. Nagize umugisha wo gukizwa nkiri muto mu mwaka wa 1987 cyane no mu muryango wacu harimo benshi bakijijwe bituma nanjye ngira uwo mugisha.
Data yitwa Ntanama Jean naho mama yitwa Renilda; navutse mbona mama ari umusazi kandi yabimaranye imyaka 35 yiruka mu gasozi arara mu mazi, yagerageje kwiyahura mu kivu (...) -
Abayobozi bashya ba ADEPR mu muzigo ubakomereye!
29 October 2012, by UbwanditsiMu gihe ibibazo bya ADEPR benshi bakomeje kwibaza ko byarangiye cyangwa se bishobora kuba bidafite inkurikizi , ni nako usanga hari iyindi shusho igenda igaragaza ko abayobozi bashya b’iri torero bakomeje kugira umutwaro ubaremereye nyuma y’aho baherewe ubuyobozi na RGB(Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiryango itegamiye kuri leta) bukaba buyobowe na Rev.Past.Sibomana Jean.
Uyu mutwaro nta wundi rero utari uwo kuba abakristo batari bake batabiyumvamo cyane nk’uko biyumvagamo ubuyobozi bwegujwe (...) -
Dukwiye kumenya abo turibo! Musoni Désiré
26 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaTuri bande?
Esiteri 3:8 / 1 Petero 2:9-11 Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati “Hariho ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihugu utegeka byose. Amategeko yabwo ntahura n’ay’ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y’umwami, ni cyo gituma nta cyo byunguye umwami kubihanganira.
Nkuko tubisanga muri aya majambo dusomye Hamani yabwiye umwami Ahasuwerusi, hari ibintu bishika kuri bitanu yavuzemwo vyaranga ubwoko bw’Imana bwaba muri kino gihugu:
1. Un peuple unique (ubwoko (...) -
Haranira ubuhamya bwiza imbere y’Imana n’abantu!
2 February 2016, by Innocent KubwimanaMuhagarare mushikamye mukenyeye ukuri mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza. (Abefeso 6:14)
Mu bintu byose Paulo yahuguriye abakristo, yongeyeho ngo mukenyere ukuri. Ukuri ni ikintu gikomeye ndetse kitoroshye kurindwa kuko akenshi ushobora gusanga hari aho wakureka ukabyungukiramo mu buzima busanzwe ukaba urirengeye, ariko nubwo bimeze bityo niyo ntwaro wakwitwaza umwanzi ntabone icyo akakurega, ikindi gukomera kukuri bihindura umuntu inyangamugayo cyangwa se uwo kwizerwa bitari (...) -
Butaro-Ruhengeri hakorewe igiterane cyo kubohoka
3 October 2011, by UbwanditsiNk’uko twari twabibatangarije, ku itariki ya 01/10/2011 twakoreye igiterane mu karere ka Butaro ahahoze hitwa mu Ndorwa. Aho hakaba hafite amateka yihariye kubirebana no gusenga ibigirwamana. Aha twavuga nka nyabingi yasengwaga muri aka gace. Kuva mu kwezi kwa 8 tariki ya 1 ku munsi w’ umuganura, abasenga nyabingi bagiraga ukwezi ko kwakira amaturo yavaga imihanda yose agizwe n’ amaturo y’abantu harimo abakobwa n’abagabo bo gukorera nyabingi, kimwe n’amaturo y’ ibihingwa n’amaturo y’ inka (...)
-
No mu mibabaro yacu, Imana ikeneye ko tuyigirira ikizere
28 August 2015, by Innocent KubwimanaNari nizeye ubwo navugaga nti “Narababajwe cyane.” Zaburi 116:10 Aha hameze nk’aharimo urujijo ukuntu umuntu ababazwa yarangiza akanagira kwizera. Ubundi mu bintu bikamura kwizera k’umuntu rimwe na rimwe akanatakariza Imana ikizere harimo n’imibabaro.
Kubera ko muri kamere muntu habamo kwibagirwa ikimubayeho kigakabya cyose kimwibagiza ibyabanje, ni ukuvuga iyo umuntu ababaye yibagrwa iminsi yishimye, kimwe nuko iyo yishimye yibagirwa iminsi yababaye. Dawidi yanyuze muri byinshi ariko ashimira (...) -
Ukoresha gute ugutwi kwawe?
10 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaYesu akunda kubwira abantu ngo ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka abwira amatorero cyangwa ibyo umwuka abwira abantu , ibyahishuwe 3:6) .
Biradukwiriye ko twumva ibyo Yesu atubwira, muri iyi minsi abantu benshi barabwirwa ariko ntibumva Yesu aravuga ariko kumva byabaye ikibazo , birashoboka ko uterana kenshi ariko ukaba utumva ibyo Yesu akubwira , birababaje cyane ko Yesu yakubwiye kureka ibyaha ariko uyu munsi ukaba ukibikora, iyo amatwi adakora ntiwumva, iyo utumva ukora ibyo wishakiye (...)
0 | ... | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | 900 | ... | 1230