Hariho ikintu cyakomeje kuntera urujijo, ni uburyo abantu bakuru bahoza abana. Umwana ashyira urutoki mu rugi, umuntu mukuru akamufata ukuboko, agahuhaho, akamusoma ku dutoki ati “Impore!” Uzi uburyo gushyira intoki mu rugi bibabaza? Mbese utekereza ko guhuha ku ntoki byabuza umwana kubabara?
Kubabara kw’abandi gukomeza kutumvikana, kandi akenshi tubura icyo dukora: Nasubiza iki? Navuga iki? Nakora iki? Byashoboka ko umuntu abivugishwa no kwanga kugira icyo afasha uri mu kaga, cyangwa kwibuza (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Tumenye guhumuriza abababaye - Anne Bersot
8 April 2016, by Simeon Ngezahayo -
Nyuma yo kurokoka jenoside, Diane Uwase yiciwe abana batatu bahawe uburozi (Igice cya 2)
25 April 2014, by Pastor Desire HabyarimanaMu gice cya mbere cy’ubu buhamya twari twabagejejeho uko Imana yarokoye Uwase Diane, ikamurindira mu busa busa, akarokoka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Muri iki gice turabagezaho uko ubuzima bwamurebeye bubi akageza ubwo yicirwa abana batatu, ariko Imana ikamushumbusha urubyaro.
Satani ntiyaretse kuduhiga kuko umunsi umwe narose inzozi ngo njyewe n’abana n’ umugabo tuguye mu nyanja nini iratumira nkangutse mbwira umugabo wanjye nti: “Ndose nabi”, ahita ambwira ngo nawe yarose (...) -
‘’Nagiye ku ishuri nitwaje umusambi nka Matela, nambaye n’ibirenge.’’ Umuhanzi Goreti (Izabisobanura)
16 July 2015, by UbwanditsiUbu buhamya ni ubwa Mushimiyimana Goreti, ubusanzwe akaba ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba abarurirwa mu itorero rya ADEPR- Ruvumera, itorero ry’Akarere ka Muhanga (Mu ntara y’Amajyepfo).
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa www.agakiza.org , twifuje kubagezaho ubuhamya bwe mu magambo ye bwite.
Nitwa Mushimiyimana Goreth navukiye mu Karere ka muhanga, nkaba ndi umukristo w’umupantekote muri ADEPR. Mu buzima ntabwo nagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi banjye kuko (...) -
Watchman Nee ni muntu ki?
31 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaWatchman Nee yavutse mu mwaka wa 1903, muri Swatow mu Bushinwa, avuka ari nk’igisubizo cy’amasengesho ya mama we. Amaze kubona abyaye abakobwa be babiri, mama we yarasenze abwira Imana ngo nimuha umuhungu, azahita amutura Imana. Uko uwo muhungu yakuraga, yagaragaraho amasezerano nyina yari yarakoze, ariko na none ntiyite ku bintu byo mu mwuka. Mbere yuko uwo muhungu akwiza imyaka cumi n’irindwi y’amavuko, ahura n’Umwami.
Icyo gihe amenya ko agomba guha ubuzima bwe Umwami Yesu, nubwo yakomezaga (...) -
"Iyo nza kumenya uburyo Imana inkunda n’ubwo nari mubi!" - T Mack
1 October 2013, by Simeon NgezahayoNdi umugabo w’imyaka 39. Navukiye mu muryango w’Abakristo, ndererwa mu rusengero. Buri cyumweru nabaga ndi mu rusengero, ndetse nize n’ishuri ry’abana (Sunday school). Nakinnye imikino y’ivugabutumwa mu rusengero, nkora n’indi mirimo myinshi.
Igihe cyo kwifatira icyemezo nk’umuntu mukuru, sinakomeje mu nzira y’Imana ngo niteku mugambi wayo ku buzima bwanjye ahubwo nayiteye umugongo. Nabonye akazi keza, ariko nkomeza ubuzima bw’uruzerero mu muhanda. Nacuruje ibiyobyabwenge, njya mu ndaya, mba (...) -
GUHITAMO NEZA. PST BIMENYIMANA CLAUDE
28 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaLuka 10 : 38-42 Umwami Yesu aramusubiza ati"Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa."
Zab.119:66 Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, Kuko nizera amategeko yawe.
Guhitamo ni ikintu gikomeye haba mu buzima bugaragara, haba no mu by’ubugingo. Imana yaduhaye guhitamo. Si kenshi Imana yivanga mu by’abantu, Imana yubaha amahitamo yacu.
Marita yariho akora imirimo mu buryo bukomeye yakira Yesu, ahagaritswe (...) -
Mbese murumuna wacu tumugire dute ?
11 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneIndirimbo ya Salomo 8 :8 « Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere, tuzamugira dute igihe azasabirwa ? ». Ubundi umukobwa ugeze gusabwa ngo ajye kwubaka urugo byanga byakunda agomba kuba afite amabere kubera ko aba agiye ngo azabe umubyeyi azonse ibibondo abiheke, ahekere igihugu.
Abantu bitwa abakijijwe, cyangwa abantu bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo, bitwa umugeni wa Kristo. Yesu Kristo afite ubukwe, kandi n’umugeni arahari ndetse n’inkwano irahari (Amaraso yaviriye i Golgota). (...) -
Mbere yo kuvuga ibuka ko bitazarangirira aho .
18 March 2016, by Ernest RutagungiraNtukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mw’ijuru nawe ukaba uri mu isi. N’uko rero amagambo yawe abe make (Umubwiriza 5:1).
Nyamara umuntu wese udacumura mubyo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose, dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugirango itwumvire, kandi dushobore guhindura n’imibiri yayo yose. Kandi dore n’inkuge n’ubwo zaba (...) -
Kibungo: Abakirisitu bahawe impano za Bibilia zaturutse mu Busuwisi
8 November 2011, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru muri Paroisse ya KIBUNGO, Ururembo rwa KIBUNGO mu Itorero rya ADEPR, wari umunsi udasanzwe kuko wahuriweho n’ibikorwa bitandukanye byari byarateguwe n’Ubuyobozi bw’Itorero rya Kibungo
Uwo munsi waranzwe n’amateraniro asanzwe ya mu gitondo ndetse n’igikorwa cyo gutanga no kwakira impano za Bibilia zaturutse ku muterankunda w’Itorero uri mu gihugu cy’U Busuwisi.
Amateraniro asanzwe yaranzwe n’Umugisha w’Imana ugaragara kuko Abakristu bari banezerewe nk’uko byagaragaraga mu maso ya (...) -
Ubusaza bwo mu mwuka! Pastor Desire
4 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMurabizi ko umuntu avuka, agakura, akazagera igihe agasaza. Niko bimeze no ku bintu byose kandi no mu mwuka naho utarebye neza wasaza n’ ubwo bitari byiza kuko mu mwuka ntabwo twemerewe gusaza. Bibiliya iravuga iti: ”Abasore b’ imigenda bazacogora baruhe ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege shya, bazatumbagira mu kirere baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora(Yesaya 40:29-31) Muri iyi si, ibituma dusaza ni byinshi. Harimo ubukene, ubukire, gusuzugurwa, kubahwa, gusonza no (...)
0 | ... | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | ... | 1230