Kuri iki Cyumweru muri Paroisse ya KIBUNGO, Ururembo rwa KIBUNGO mu Itorero rya ADEPR, wari umunsi udasanzwe kuko wahuriweho n’ibikorwa bitandukanye byari byarateguwe n’Ubuyobozi bw’Itorero rya Kibungo
Uwo munsi waranzwe n’amateraniro asanzwe ya mu gitondo ndetse n’igikorwa cyo gutanga no kwakira impano za Bibilia zaturutse ku muterankunda w’Itorero uri mu gihugu cy’U Busuwisi.
Amateraniro asanzwe yaranzwe n’Umugisha w’Imana ugaragara kuko Abakristu bari banezerewe nk’uko byagaragaraga mu maso ya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Kibungo: Abakirisitu bahawe impano za Bibilia zaturutse mu Busuwisi
8 November 2011, by Ubwanditsi -
Ubusaza bwo mu mwuka! Pastor Desire
4 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMurabizi ko umuntu avuka, agakura, akazagera igihe agasaza. Niko bimeze no ku bintu byose kandi no mu mwuka naho utarebye neza wasaza n’ ubwo bitari byiza kuko mu mwuka ntabwo twemerewe gusaza. Bibiliya iravuga iti: ”Abasore b’ imigenda bazacogora baruhe ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege shya, bazatumbagira mu kirere baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora(Yesaya 40:29-31) Muri iyi si, ibituma dusaza ni byinshi. Harimo ubukene, ubukire, gusuzugurwa, kubahwa, gusonza no (...)
-
Ibikorwa bya muntu ni ingaruka z’imitekerereze ye. Pst Kazura Jules
6 May 2014, by UbwanditsiKuko uko atekereza ku mutima ariko ari (Imigani 23:7)
Burya ibyo dutekereza ni byo bivamo ibyo dukora n’uko twitwara. Ushoboye kugenzura no gutegeka ibyo utekereza, imikorere, imivugire n’imyitwarire yahinduka.
Ni ngombwa kurinda ibyinjira mu mitima yacu aha ni ukuvuga mu bitekerezo byacu, niyo mpamvu Salomoni yavuze ngo: “Rinda umutima wawe kuruta ibintu byose birindwa kuko muri wo ari ho iby’ubugingo bikomoka (Imigani 4:23).
Yakobo nawe yatwigishije ko ibyaha bitangirira mu bitekerezo (...) -
Nta kintu kigora nko gushaka gukorera Imana na satani icyarimwe! Alice Rugerindinda
21 March 2014, by Alice Rugerindinda“Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati: “Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje , ntubire, ngiye kukuruka” Ibyahishuwe 3: 14-15
(I know all the things you do, that you are neither hot nor cold. I wish that you were one or the other! But since you are like lukewarm water, neither hot nor cold, I will spit you out of my mouth!) Revelation (...) -
Yabaye umuntu wa mbere waboye uruhusa rwo gutwara indege nta maboko agira
14 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaJessica Cox yavutse tariki ya 02/02/1983 ahitwa Sierra Vista, muri Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akaba yaravutse nta maboko yombi afite, ubumuga budakunze kugaragara mu mpinja zikivuka. akimara kuvuka abaganga babwiye ababyeyi be ko ubuzima bwe bwose azajya akenera umuntu wo kumurandata.
Gusa siko byagenze kuko nyuma y’igihe gito yatangiye kugenda nta wumufashe. Jessica Cox niwe muntu wa mbere wahawe uruhushya rwo gutwara indege atagira amaboko mu w’2008, ndetse akaba (...) -
Mbese kuzura Umwuka Wera bimaze iki?
27 October 2015, by Innocent KubwimanaIbyakozwe 2: 12-15. Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati:” mbese ibi ni ibiki? Abandi barabanegura bati basinze ihira………aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi.”
Umuhanuzi Yoweli yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka,Imana izasuka umwuka wayo abakobwa n’abahungu bagahanura bakerekwa, abakambwe bakarota. Ibyo byahanuwe mbere yuko Kristo aza. Yohana umubatiza aje, yabwiye abantu ko inyuma ye hazaza undi umurusha ubushobozi uzabatirisha abantu umwuka n’umuriro. (...) -
Sobanukirwa ibyumweru 70 byahanuwe na Daniyeli
17 December 2013, by Simeon NgezahayoIgitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli ni amagambo atangaje. Ibice 6 bibanza bivuga amateka ya Daniyeli kandi bikavuga ibyo ku ngoma z’i Babuloni n’Ubuperesi. Kuva ku gice cya 7 kugeza ku cya 12, tuhasanga amateka y’ibyabayeho, airi byo twakwita ubuhanuzi. Ahangaha turibanda ku buhanuzi bufite ibimenyetso bifatika ku bijyanye n’imperuka y’ibihe. Mbere ya byose, reka twishyire mu mwanya wa Daniyeli uyunguyu uvugwa mu Isezerano rya Kera. Muri iki gihe cya none, ubwoko bw’Imana ni Isirayeli, umurwa wera (...)
-
Ni iki Imana idushakaho?
28 October 2015, by Innocent KubwimanaEse abantu bose basenga babitwerwa no gukunda Imana cyangwa babiterwa nuko hari ibyo bayifuzaho? Kugira ibyo bayifuzaho si bibi ariko kandi abantu bakwiye no gukorera Imana kubw’urukundo bayikunda.
Umuntu muri kamere ye ahorana ibyifuzo. Icyo yifuza none iyo akibonye ejo agarukana ikindi.
Gusa nubwo babihorana Imana nayo ifite ibyo iba ibifuzaho, wenda icyaba kibabaje ni igihe umuntu yumva ko Imana yamutaye kubera ibye bitagenze uko abyifuza kandi n’ibyo Imana imwifuzaho atarabikoze.
Ese (...) -
Amaze guhura na Yesu, ibintu byahise bihinduka ukundi!
2 June 2016, by Alice Rugerindinda“ Maze Barinaba aramujyana amushyira intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye nawe, n’uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu I Damasiko…” Ibyakozwe n’intumwa 9:26-27
Uyu ni Pawulo wahoze witwa Sawuli. Umunsi yahuye na Yesu ibintu byahindutse ukundi. Ni nka ya ndirimbo ivuga ngo “ Sinzibagirwa igihe nakizwaga, ubwo Yesu yinjiraga muri jye…” Imana ishimwe.
Bibiliya itwereka ibintu bifatika kuri Pawulo, kuko Pawulo na Sawuli ni abantu babiri batandukanye. (...) -
Ubwirize abantu ijambo ry’Imana, ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye
15 July 2012, by Alice Rugerindinda“Preach the word of God. Be prepared, whether the time is favorable or not” 2 Tim 4: 2-4 “ Preche la parole, insiste en toute occasion favorable ou non..” 2 Tim 4: 2-4
Aya mabwiriza Pawulo yayahaga umwana we mu kwizera Timoteyo, kandi natwe uyu munsi turayahabwa, ariko Mana ntabwo yoroshye! Hari impamvu Timoteyo yasabwaga kugira umwete mu gihe gikwiye n’ikidakwiye!!!! Nuko Paulo yerekwaga agasanga hari igihe cyari kuzaza , aho abantu bazaba badashobora kwihanganira inyigisho nzima, ahubwo ngo (...)
0 | ... | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | ... | 1230