UBUHAMYA BWA Pasteur HIMBANA Vianney
Nitwa HIMBANA Vianney navukiye i Cyangugu ahitwa i MUKOMA, mu Karere ka NYAMASHEKE,Umurenge wa NYABITEKERI,Papa yitwaga GATORANO Anathole naho Mama yitwa MUKARUKEMBA Pascasie.Navutse mu mwaka wa1954. Ndubatse mfite umugore n’abana 10.
Mbere yo kubaha ubuhamya bwanjye, ndashaka ko dusoma muri : Matayo 11,28:" Mwese abarushye n’Abaremerewe muze munsange ndabaruhura..." Abaroma:8,28: "Ku bakunda Imana, byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza...."
IGICE (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ubuhamya:Uwitwaga umurozi bose bamwanga ubu ni umukozi w’ Imana. Pasteur Himbana Vianney
10 November 2013, by Ubwanditsi -
Imana yacu si Baali, si Ashela, si Dagoni
28 November 2013, by Alice Rugerindinda« Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati « Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana » I aAbami 10 : 39
Haleluya Uwiteka niwe Mana naho ibindi byitwa ibigirwamana! Natekereje izi nkuru za Eliya. Ngo cyari igihe abantu baheze mu rungabangabo, batazi Imana iyo ariyo. Muri iyi mirongo baragaragaza ukuntu binginze ikigirwamana Baali ariko kuko atari Imana kitagira amatwi , kitagira amaso, wapi biba iby’ibusa, ariko Eliya ngo ahamagaye Imana, iza yiruka yerekana ko ari Imana (...) -
Iyo Yesu aje gukiza, akiza ukwe!
6 October 2015, by Innocent KubwimanaYesu ntakangwa n’iminsi umaranye ikibazo cyangwa ibyo abantu bamenyereye ahubwo iyo umushakanye umwete arakwiyereka. Uziko hari ubwo Yesu akwitegereza akamenya uko umeze akururutswa no kukugirira neza, akakurengera. Twifashishe iri jambo ry’Imana ‘’Yesu amubonye amenya ko amaze igihe kirerkire arwaye, aramubaza ati ‘’urashaka gukira?’’ Yohana 5:6
Bibiliya itubwira ko uyu mugore yari aryamye ategereje ko amazi yihinduriza kuko ngo rimwe na rimwe Malayika yazaga amazi akihinduriza, uwabanjemo (...) -
Ukwiriye kongera kurushaho kwizera no gukomera mu Mana yawe
19 September 2012, by Ernest RutagungiraMu busanzwe ubuzima bwa buri munsi abantu tubayeho,bugenda bukora ku mpande zitandukamye, muri zo hari igice kimwe kigira uruhare runini mu guhindura imyumvire, imitekerereze n’imyizerere ya muntu, ku ko gituma umuntu yiyumvisha we ubwe ko abayeho, bidaturutse ku mpanuka ahubwo ko kubaho kwe bikomoka ku kinyabubasha gishobora gukora ibyo we ubwe atashobora, icyo gice kikaba ari icy’iyobokamana. Kuri ubu tukaba tugiye kurebera hamwe icyo umuntu yakora ngo arusheho kwizera no gukomera mu mana (...)
-
Ubuhamya bwa Ntakirutimana Francois (Igice cya II)
11 September 2012, by UbwanditsiNtangira ubuhamya ndangirango mbabwire ko nta hantu habi Imana itakura umuntu kandi nta hantu heza itakugeza; njyewe navutse nsanga nderwa na Maman kandi yari umuhinzi mvukira rero muri ubwo buzima bwari bugoye ariko Imana ibuturindiramo. Mu mwaka wa 1997 hari hashize igihe gito mvuye mu bitaro numva ndashaka kujya kwiga bambwira ko bazantangiza umwaka ukurikiyeho.
Igihe cyarageze njya kwiga ariko amafaranga arabura maman aza kujya kuri komini kwaka icyemezo cy’ubukene ku bwa amahirwe (...) -
Birababaje kubona umuntu aburira ubugingo hafi y’umusaraba nka cya gisambo
20 July 2015, by Innocent KubwimanaIgihe Yesu yari ku musaraba yabambanywe n’ibisambo bibiri byari bitegereje urupfu. Abantu benshi batukaga Yesu, bamwe bavuga ko niba koko ari Umwami akwiye kwikura ku musaraba, bamwe bakamukubita, abandi bakamushinyagurira ariko byose yabyemeye kugira ngo acungure umwana w’umuntu.
Ibi bisambo byari bibambwe ku musaraba byari byarabaye ruharwa bitegereje gupfa gusa. Muri ibi bisambo bibiri harimo kimwe kifatanyije n’abatukaga Yesu nacyo gitangira kumushinyagurira ngo niba ari umwana w’Imana (...) -
Amasengesho y’abera ajya he?
3 June 2013, by Simeon Ngezahayo“Amaze kwenda cya gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Umwana w’Intama, bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu, ari yo MASENGESHO Y’ABERA” Ibyahishuwe 5:8.
Ubwo mu ijuru Imana yashakaga uwakwenda igitabo yari ifite mu kuboko kw’iburyo cyanditswe imbere n’inyuma, gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishsi, Umwana w’intama [Yesu] ni We wabonetse (kuko hari habuze n’umwe, ni cyo cyatumaga Yohana arizwa n’uko habuze uwo kukibumbura, habe no kukireba (...) -
”Tubabarirane nkuko kristo yatubabariye”. MAHAME CONSTANT (Igice cya 2)
23 March 2014, by Mahame ConstantMu gice cya mbere cy’iyi nyigisho igira iti:”Tubabarirane nk’uko Yesu yatubabariye natwe”, twagerageje kugaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma habaho gusaba no gutanga imbabazi bituruka ku makimbirane no guhemukirana biba byabaye hagati y’abantu bityo imbabazi zikaza ari nk’umuti wunga n’amahoro, ikindi twabonyeko ari uwahemukiwe n’uwahemutse bose bavunika mu mutima kandi buri wese murwego rwe akaba afitanye urubanza n’Imana mu gihe cyose atarasaba cyangwa ngo atange imbabazi.
Uyu munsi turarebera (...) -
Ukwiriye kwibera mu Mana kuko niho harusha ahandi kuryoha. Pastor Desire
29 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Igihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza” (Itangiriro 47:6)
Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo; turi mu isi ariko ntituri ab’ isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafiripi 3:20). Kandi ushobora kuhatura ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3), kuba muri Egiputa mu isi ntibibabuza ubupfura bwabo. Icyo dukwiye kwirinda ni imicyo ya Egiputa kuko kubana n’ ababi byonona ingeso nziza iyo (...) -
Kuki ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare?
14 October 2015, by Innocent KubwimanaIbyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza,… 1Timoteyo 5:24
Iyo usomye iri jambo uhita ubona ko byanze bikunze nubwo Imana ikunda abantu bose ikabafata kimwe, ariko bigaragara ko iyo umuntu akijijwe, akaba yaramaze kumurikirwa n’umucyo w’ijambo y’Imana, Imana imufata bitandukanye n’abandi bantu basanzwe.
Pawulo ahugura Timoteyo mbere yo kumusigira umurimo yamuhaye impanuro nyinshi zitandukanye kugira ngo agere k’urugero rwiza kandi rukwiye. Aho twasomye yamubwiye (...)
0 | ... | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | ... | 1230