Umuhanuzi Yesaya aduha urugero rw’ uko twavura ururimi rwacu
1. Yesaya yegereye Imana arasenga asengera kwezwa yabonye Imana yicaye ku ntebe y’ ubwami ahirengeye ndende ishyizwe hejuru ”(Yesaya 6:1)
Buri muntu wese ushaka gushimisha Imana agomba kwegera ubwiza bwayo, kugeza igihe aboneye intumbero yo kwezwa.Gukira kose,imigisha yose,ubutsinzi bwose butangirira ku birenge by’ intebe yayo, aha niho dushobora kubonera kwera kw’ Imana. !
2. Mu kubaho kwera kw’Imana Yesaya yamenye neza ko iminwa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Uko umukirisitu yakoresha ururimi rwe neza
16 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ukwiriye kwitondera ibintu ubiba mu mwana wawe!
11 July 2013, by Alice Rugerindinda“Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, imbuto z’inda nizo ngororano atanga” Zaburi 127 :3 “Behold, children are a heritage from the Lord. The Fruit of the womb is a reward” Psalm 127:3
Imana ni nziza yatekereje ko umwana w’umuntu akeneye kugira abana. Nkuko Bibiliya ibivuze, abana ni impano ikomeye y’Imana. Imana ishimwe cyane.
Igihe kimwe nagize amahirwe yo kuba mu mahugurwa ajyanye no “ Gukira ibikomere byo ku mutima” ariko nahigiye ibintu byinshi cyane. Twarize, turangije umwigisha adusaba (...) -
Uburyo butanu bwafasha umuntu kubabarira abamuhemukiye (igice cya kabiri) Ange Victor
9 April 2014, by Ange Victor UWIMANA“Hahirwa abanyambabazi kuko aribo bazazigirirwa” (Mat.5:7)
Mu gice cya mbere cy’iyi nyigisho twagerageje gusobanura kubarira icyo bishatse kuvuga mu mvugo ya Bibiliya; ariko tunakomoza ku ntambwe ya mbere ishobora kudufasha kubabarira, aho twasanze ko ari ngombwa gusonukirwa ko umuntu ari gatoza ku cyaha cyangwa ikosa rye, gusa nubwo bimeze gutyo hari igihe ingaruka z’icyaha zo zitaba gatozi ( zikagera no kubafite aho bahurira n’uwahemutse) , mu gice cya kabiri cy’iyi nyigisho turarebera (...) -
Nawe wagirira Imana umumaro
21 August 2015, by UbwanditsiMunyemerere dusome muri Bibiliya mu gitabo cy’Abacamanza 6:14-15, haranditse ngo "Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati genda uko izo mbaraga zawe zingana ukize Abisiraheri amaboko y’Abamidiyani. Sinjye ugutumye?"
Gidiyoni yari umusore woroheje, ameze nk’abandi bose, gusa nk’undi musore wese wo mu kigero cye (sinzi imyaka ye, ariko yari akiri muto), yari afite imbaraga ariko akongeraho kubaha Imana. Abisiraheri bari mu bihe bikomeye cyane kuko Bibiliya igaragaza ko Uwiteka yari yarabataye (...) -
Ese Vashiti yari ari mu kuri ?
10 September 2013, by Felicite NzohabonayoEse Vashiti yari mu kuri? ( Esteri 1 : 12) « Ariko umwamikazi Vashiti yanga kuzanwa n’itegeko ry’umwami yamutegekesheje inkone ze…
Vashiti hari icyo yashinjaga umwami Ahasuérus Ahasuérus yari yasinze igihe yatumagaho umugore we ngo aze abashyitsi bamurebe. Nta mu mama ushimishwa nuko umutware we asinda. Hano nibaza ko Ahasuérus mu bisanzwe mu gihe yabaga yasinze yavugaga amagambo nk’ayo umusinzi, n’inyifatire ye yabaga itabereye umwami. Vashiti ahitamo kwanga, kuko yari azi uko umugabo we (...) -
Ubuhamya: “Imana yanshishije bugufi kugira ngo nyikorere”
26 January 2012, by UbwanditsiNitwa Habyarimana J. D’ Amour navutse mu mwaka wa 1976.Navukiye mu Murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi.Navutse mu muryango udakenye utanakize mbese wifashije.Nagize amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye ndayarangiza nza kuba umuyobozi w’ ikinyabufura (Préfet de discipline) muri icyo kigo nari ndangijemo.Nyuma naje kuba Vice/ Mayor ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Kisaro.Icyo gihe cyose nari umwibone ukomeye, numva ndi hejuru cyane ibyo gukizwa ntabyumva ntashaka n’ubimbwira.
Ariko nubwo byari (...) -
Ubucakara mw’izina ry’imyizerere (TARIBE)
12 December 2012, by Pastor Kazura JulesAba Taribe ukuri guteye agahinda muri Senegali
Ntushobora kuba muri Senegali ugenda n’amaguru mu mujyi, aho abantu bateranira, hafi ya za station za essence, hafi y’amaduka, za hoteri, aho bategera imodoka, ngo ubure guhura n’umutalibe.
Nimvuga aba Taribe ntihagire uwumva abataribani kuko biratandukanye cyane.
Abataribe ni abana bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 15, basabiriza ku mihanda, mu ntoki bafite ibikombe by’ibyuma bikuweho imifuniko; ibya plastique cyangwa utudobo duto.
Abo (...) -
Umubatizo wa Yohana wo kwihana usobanura iki? - Paul Yonggi Cho
18 July 2013, by Simeon NgezahayoYohana Umubatiza ni umugaragu w’Imana wavutse amezi atandatu mbere ya Yesu, kandi yari yarahanuwe muri Malaki ko ari we uzaba Umutambyi Mukuru wa nyuma wo mu Isezerano Rishya.
“Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka. Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi ukomeye w’Uwiteka kandi uteye ubwoba utaragera. Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazarimbuza isi umuvumo” (Malaki 4:4-6).
Igihe (...) -
Rusizi: Mutombo Fidèle amaze imyaka 56 akiri ingaragu, ariko afite ibyiringiro byo gushaka!
3 November 2013, by UbwanditsiNitwa Mutombo Fidele, mwene Kabirigi Zacharie na Karugereka Marie. Navutse mu w’1957, mvuka ku babyeyi bakijijwe. Nabatijwe mu mazi menshi ku wa 30/09/1971, hanyuma taliki ya 15/02/1972 nuzura Umwuka Wera.
Navukiye mu mateka mabi, kuko data yasize mama antwite inda imaze amezi arindwi akajya gushaka ubuzima i Bugande ariko akaza gupfirayo (birumvikana ko ntamuzi). Byageze igihe mama nawe ajya i Burundi gushakirayo umugabo, nawe yaje gupfirayo bari batura i Gihanga ku ibarabara rya 6. (...) -
Nanjye ni Yesu wampamagaye! Alice Rugerindinda
15 September 2013, by Alice RugerindindaArababwira ati, nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu. Matayo 4:19
Igihe kimwe ngo Yesu yagendaga iruhande rw’inyanja y’I Galilaya, abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andrea mwene se, barobesha urushundura mu Nyanja kuko bari abarobyi nuko abasaba kumukurikira nabo ngo uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira ”
Si abo bonyine na nyuma yaho yarakomeje arahamagara kugeza naho nanjye angereyeho arampamagara ngo nanjye nze mukorere kandi naritabye.“ Ibahamagara ni iyo (...)
0 | ... | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | ... | 1230