“ Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” Matayo 7: 13-14
Aya magambo ni Yesu ubwe wayivugiye, yerekana uburyo inzira ijya mu ijuru ifunganye n’uburyo inzira ijyana abantu mu irimbukiro ari ngari, yoroshye gucamo kandi inyurwamo n’abantu benshi. Ariko nubwo bimeze gutyo Yesu akavuga ngo “ Munyure mu irembo rifunganye”
Mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Inzira ijya mu ijuru irafunganye!
10 April 2012, by Alice Rugerindinda -
Umva kimwe mu bintu bibabaza Imana!
12 July 2016, by Alice RugerindindaUmwami Uwiteka aravuga ati : “ Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa nuko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye maze akabaho” Ezekiyeli 33: 11
Hari indirimbo ivuga ngo “ impanuka y’imodoka siyo mpanuka gusa, no gupfa udafite Yesu iyo nayo ni impanuka. Kuko bayita impanuka! Nuko umuntu aba atunguwe kandi yari yarabonye uburyo bwiza bwo kwakira Yesu nk’Umwami w’ubugingo bwabo ariko bikaba btagishobotse.
Imana nayo ituma umuhanuzi Yeremiya, ngo agende abivuge cyane, ko (...) -
Kugumana na Yesu mu gihe uri mu bibazo-Pastor Desire
16 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana1 Samweli 22:23 Gumana nanjye humura kuko uhiga ubugingo bwawe ariwe uhiga n’ ubwanjye kandi ni ugumana nanjye ntacyo uzaba. Intego y’ iri jambo ni ’’Kugumana na Yesu mugihe uri mu bibazo.’’ Nagira ngo tuganire ku bibazo duhura nabyo mu nzira ijya mw’ ijuru. Akenshi twumva turi twenyine tukagira ngo Yesu yadutereranye ariko ari kumwe natwe iteka ryose. Uretse ko natwe tugomba kuguma aho ari.
Iyo urebye akenshi mu ntambara zacu tuba turi twenyine.(INARIJYE cg ‘LE MOI’) iba ari nyinshi. Kuki? (...) -
Waba ufite ikibazo kikubabaje? Humura Yesu ni igisubizo Pastor Desire Habyarimana
27 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Penina yababaza Hana akamutera agahinda kuko atabyara” –(1 Samweli1:1-8)
Iyi nkuru tuyizimo Elukana n’ abagore babiri Penina yari yarabyaye na Hana utarigeze ubyara n’ umutambyi Eli hamwe n’ umwana w’ igitangaza Anna yaje kubyara akamutura Uwiteka.
Elukana yajyaga gusenga akajyana abagore be bose ariko Penina yahoraga atuka Hana kuko atabyara akamutukira no mu rusengero akamubwira ati: “N’uubwo umugabo aguha imigabane ikubye kabiri iyanjye ariko ntiwigeze ubyara, nta gaciro ufite muri uru rugo. (...) -
Ese hari agaciro Bibiliya iha abakuze ?
7 August 2012, by UbwanditsiUmusaza ni umuntu wese ufite imyaka myinshi, ariko cyane cyane iyo havuzwe umusaza abantu bumva umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 50 y’amavuko kuzamura.
Abantu bafite iyi myaka, bitewe n’uburyo baba barabayeho, bahabwa agaciro karuta ak’abandi ariko cyane cyane gatewe n’ibitekerezo bibaranga ndetse n’uburyo babona ibintu mu buryo bwisumbuye kuruta abantu bakiri bato.
Ese Bibiliya ibafata gute ?
Imana iha agaciro gakomeye abasaza aho Bibiliya igira iti : “Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe (...) -
Guca bugufi nyako!
8 May 2016, by Isabelle GahongayireMwaba mwarigeze guhura na benedata muri Kristu bagenda bacuritse umutwe bakagaragaza n’uburakari mu maso. Natangajwe igihe kimwe no kumva ko babikoreshwa no guca bugufi.
Guca bugufi ni insanganyamatsiko ikunzwe kuvugwa mu Bakristu ariko kandi ubusobanuro bwayo buragutse. Usanga kuri bamwe guca bugufi ari guhitamo ibintu biciriritse, cyangwa se kwemera gufatwa nabi kugira ngo bashimishe Imana. Ariko nyamara guca bugufi ni ibindi birenze, ni n’isomo Yesu yashimitseho cyane, ni naryo turi (...) -
Turwanye Satani nawe azaduhunga
27 January 2014, by Ernest Rutagungira, UbwanditsiMu madini cyangwa amatorero atandukanye, dusangamo imibare minini y’abantu bemera ko habaho Imana, hakanabaho Shitani/Satani n’abadayimoni. Mu myigishirize yabo rero, aba banyamadini bigisha Satani nka kimwe mubiremwa abayoboke babo bakwiye kurwanya bivuye inyuma, mugusobanukirwa neza iby’uru rugamba, turarebera hamwe icyo bibiriya ibivugaho.
Ese mbere ya byose Satani ni iki?
Ijambo ry’Imana ritubwira ko mu ijuru habaye intambara, maze Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, (...) -
Ubutinganyi (Homosexuality) n’ iki?
19 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbutinganyi (Homosexuality) n’ iki?
Ubutinganyi nubwo bukubiye mu ijambo rimwe ariko rihuriyemo amagambo ane :Lesibians, gays, bisexuals ,transgenders(LGBT);
Lesibians: ni abakobwa cyangwa abagore baryamana n’abandi bakobwa cyangwa abagore, akaba ari bo bifuza gusa mu mibonano mpuzabitsina badashobora gutekereza igitsina gabo.
Gays (homosexuality): ni abagabo baryamana n’abandi bagabo, akaba ari bo bifuza gusa mu mibonano mpuzabitsina badashobora gutekereza igitsina gore.
Bisexual: ni (...) -
Kuvugisha ukuri bizatugeza mu ijuru. Evangéliste RUDASINGWA Jean Claude
31 May 2016, by Rudasingwa Jean ClaudeMu gihe cya Dawidi biragaragara ko hari ikibazo abantu bo muri icyo gihe bibazaga kubyerekeye umuntu uzaguma hafi y’Imana mu gihe cyose kandi akayubaha igihe cyose ikigeretse kuri ibyo akazanagera mu ijuru bibaza bati ese uwo muntu ninde? Ese ni iki kimuranga ni iki cyamwerekana kuburyo wamureba ukamumenya ? Icyo kibazo ni cyo Dawidi yashubije muri iyi ndirimbo ye aho agira ati :”Ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera ? Zaburi15:1-5
Igisubizo cyicyo kibazo (...) -
Kugirango urugo rukomere bisaba ubwenge no kujijuka
27 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaDore inama zo kugira umuryango ushyize hamwe
1.Kubaka no kubumbatira umuryango
Kugirango urugo rukomere bisaba ubwenge no kujijuka bitangwa n’ijambo ry’Imana atari ubwenge bw’isi (Imigani 24:3-4).
Ubwenge buva mu ijuru (Yakobo 3:17) irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, ni ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwubaka amahoro hagati y’impande ebyiri zitumvikana cyangwa zihanganye.
Kujijuka kwa mbere ni ugushaka Uwiteka, kwita cyane ku mibanire yawe n’Imana.
Namwe bagabo ni uko: Mubane (...)
0 | ... | 670 | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | ... | 1230