« None ntimubabare, ntimwirakarire yuko mwanguze ngo nzanwe inaha, kuko Imana ariyo yatumye mbabanziriza inaha, ngo nkize ubugingo bw’abantu » Itangiriro 45 :5
Izi nkuru abantu benshi barazizi, ni iz’umuntu witwa Yosefu , wagurishijwe na bene se. Natangajwe nukuntu inzira z’Imana zirenze izo umuntu yatekereza, kandi umugambi w’Imana uca inzira nazo umuntu atahita asobanukirwa. Akenshi umugambi w’Imana usobanuka neza umaze gusohora.
Ikindi gitangaje, ni ukuntu, ikintu gisa naho ari kibi, ari (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imana igira inzira zirenze igihumbi!
22 April 2016, by Alice Rugerindinda -
Nari narazimiye, ariko Yesu arantarura - Jonah
24 May 2013, by Simeon NgezahayoMbere y’uko mbaha ubuhamya bwanjye bw’uburyo nshimira Imana kuba ndi umukobwa wayo, ndashaka kubanza kubibwira. Nitwa Jonah.
Ndi Umukristo kuva kera. Kuva ndi umukobwa muto, mama yakomeje kunyigisha Imana no kunjyana gusenga buri cyumweru. Arandeka nkajya mu ishuli ry’icyumweru, we agakomeza gukora umurimo w’ubudiyakoni. Ibyo byamaze igihe kinini, kugeza ubwo mama yafashe icyemezo cyo kujya muri Canada mfite imyaka 12 (nari ndangije amashuli abanza).
Nimukiye mu ntara ya Quezon hamwe na (...) -
Urashaka gukoresha neza igihe cyawe? - Rick Warren
28 June 2016, by Simeon Ngezahayo"Kubaha Uwiteka gutera kurama" Imigani 10:27.
Mbese iyo umunsi uciye ikibu ujya wibaza uti "Mbese uyu munsi nujuje inshingano zanjye?"
Mbese ni ngombwa gukora ibyo washyize ku rutonde byose?
Igihe cyawe ugikoresha ute? Niba utabasha gutegeka igihe cyawe, igihe ubwacyo ni cyo kizagutegeka. Dore inama eshatu ijambo ry’Imana riduha, zagufasha kugabanya stress uterwa no kudakoresha neza igihe cyawe:
1. Kora urutonde rw’ibyihutirwa. Ikigaragara ni uko nta gihe wabona cyo gukora ibintu byose. (...) -
Hitamo rimwe gusa abashe gusimbuka urupfu rwa kabiri. Ernest RUTAGUNGIRA
11 December 2013, by Ernest Rutagungira, UbwanditsiIyo twize ijambo ry’Imana, duhabwa kumenya icyo ivugana natwe binyuze muri ryo, bityo tugasobanukirwa neza icyo idushakaho, bikadufasha ndetse guhitamo neza inzira yayo, tutagendeye ku marangamutima yacu cyangwa ngo tuyobywe n’uburiganya bwa Satani, maze tugendeye ku kuri kwayo,tukabaturwa naryo tukava mu byaha ( Yohana 8:32).
Ijambo ry’Imana mu butumwa bwiza bwa “Yakobo 4:1-7” tuhasanga amagambo agira ati “Mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, (...) -
Kicukiro abagera kuri 215 bemeye kubatizwa mu mazi menshi
23 December 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya 22/12/2012 ku itorero rya ADEPR abagera kuri 215 bafashe icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi ubwo twageraga aho umubatizo wabereye twasanze Pasitori Gakuba Aloys ari guhugura abitegura kubatizwa aho yagize ati ubu tubabatije mu mazi menshi nk’ ikimenyetso cyo gupfana na Kristo no kuzukana nawe ariko hari undi mubatizo ukomeye mukwiye kubatizwa mu Mwuka Wera yakomeje agira ati: Uwo mubatizo nta mwana w’ umuntu uwubatiza ni Yesu kristo wenyine.
Uyu mubatizo (...) -
Agakiza ni ubuntu ariko ubwami bw’Imana buratwaranirwa
14 October 2015, by Innocent KubwimanaUhereye mu gihe cya Yohana umubatiza , ukageza none ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Matayo 11:12
Aya magambo Yesu yayavuze ubwo yaramaze kwakira ubutumwa bwa Yohana wari muri gereza, uyu Yohana niwe wari warahanuye ibya Yesu ni wawundi wabwiye abantu ko abatirisha amazi ariko ko hari uzaza we ubatirisha umwuka n’umuriro, Yohana rero igihe cyaje kugera arafungwa, azira izina rya Yesu, nuko rero ubwo yari muri gereza aza kumva ibyo Yesu akora niko (...) -
Yesu yankijije ibiyobyabwenge n’ubujura…
9 May 2013, by Simeon NgezahayoNavukiye mu muryango w’Abagatolika. Sinigeze nkundwa, ahubwo nahoraga nkubitwa imikoba n’inkoni, kandi ubwo nari ntaruzuza imyaka 10. Data yaje kwiyahura, apfira aho twabaga mu nzu yo hasi. Sinari nzi ko data yapfuye, kuko nujuje imyaka 10 niz ko akiri muzima. Amaso ye yari akanuye, ngerageza kumubohora uwo munyururu uremereye yari yiziritse mu ijosi ariko birananira. Icyo gihe umwe mu bahungu twavaga inda imwe yamanutse agana muri icyo cyumba, ahita asubira hejuru bwangu. Ubwo yahise abwira (...)
-
Bagabo, mukunde abagore banyu namwe bagore mugandukire abagabo banyu!
28 January 2013, by UbwanditsiAya n’amagambo yagarutsweho n’ umuvugabutumwa Alice Rugerindinda mu giterane cy’ abubatse ingo cyabereye mu kagarama Ku Itorero rya ADEPR. Iki giterane cy’ umunsi umwe cyitabiriwe n’abantu benshi kandi abantu bari bafite inyota yo kumva icyo Imana ivugana nabo mu birebana no kubaka urugo. Iki giterane cyateguwe n’ ubuyobozi bwa website Agakiza.org; kandi nk’ uko byari biteguwe ku ngengabihe y’ ibiterane n’amahugurwa kuri iki cyumweru taliki ya 27/01, hakozwe iki giterane mu rwego rwo (...)
-
Ubutunzi bwawe uri kububitsa he?
5 March 2014, by Alice RugerindindaNuko abacira umugani ati: Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane, nuko aribaza mu mutima we ati: Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?. Aribwira ati: ndabigenza ntya: Ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe arimo mpunika imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye. Nibwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye , unywe, unezerwe. Ariko Imana iramubwira iti “ Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo (...)
-
Ukwiye gusobanukirwa n’ igihe cyiza cyo gukorera Imana.
21 September 2015, by Ernest RutagungiraUjye wibuka umurenyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe Iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “sinejejwe na byo” izuba n’umucyo n’ukwezi bitarizimishwa, ibicu bitaragaruka imvura ihise, n’igihe abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama n’abasyi bakarorera kuko babaye bake n’abarunguruka mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakigwa, n’ijwi ry’Ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni, n’abakobwa baririmba bose bagacishywa bugufi, ni (...)
0 | ... | 650 | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | 730 | ... | 1230