Ariko Toma umwe muri abo cumin a babiriwitwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga. 25 Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!” Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z’imbereri mu biganza bye, sinshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.” 26 Ni uko iminsi umunani ishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.” 27 Maze abwira (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Tugere ikirenge mu cya Toma - Ian Johnson
12 April 2013, by Simeon Ngezahayo -
Inyandiko!
17 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaDaniyeri 5 :14-16 Numvise bakuvuga ko umwuka w’ Imana ukurimo kandi umucyo no guhishurirwa n’ ubwenge bwiza bikubonekamo…ko ubasha guhangura ibyananiranye.
1.Umwami Berushaza yabonye intoki zandika ku rusika, iyo nyandiko imunanira kuyisoma n’ abantu bose irabananira. Iyo nyandiko nta undi washoboye kuyisoma uretse Daniyeri.
Reka hano Daniyeri tumwite Yesu kuko niwe ushobora ibyananiranye byose. Icyateye uyu mwami kubona inyandiko ni uko yakoresheje iminsi mikuru bamaze kunywa no guhaga (...) -
Ubuhamya: Nyuma y’imyaka 10 tubana n’umugore wanjye namusabye ko dutandukana
19 October 2012, by Emmanuel KANAMUGIREIjoro rimwe ubwo nari ntashye, umugore wanjye ashyashyana anzanira ifunguro rya nimugoroba, namufashe akaboko ndamubwira nti: ” hari icyo nashakaga kukubwira. Aricara, afata ifunguro anteze amatwi atuje.
Mwitegereje, mbona andebana indoro yuzuyemo agahinda. Ubwo nabuze aho mpera ngo ngire icyo mubwira. Ariko byari ngombwa ko mubwira ibyo ntekereza. Nashakaga ko dutandukana. Nihagazeho, ndarikocora.
Ibyo namubwiye ntibyamurakaje, ahubwo yahise ambaza yitonze ati: kubera iki? Sinamwitaho, (...) -
Imana yambohoye ingoyi yo kunywa ibiyobyabwenge ubu mfite amahoro.
26 February 2014, by Kiyange Adda-DarleneNitwa Rugumiriza Damien mfite imyaka 23, navukiye hano mu mujyi wa Kigali. Yesu yansanze ndushye ndemerewe n’ibyaha mba mu muhanda ntunzwe no gutoragura ibiryo byo muri poubelle. Itabi, urumogi inzoga byari byarandembeje.
Mu mwaka wa 2012 nibwo naje gufatwa njyanwa i Wawa hamwe n’abandi twari dusangiye ubwo buzima. Twagezeyo nsanga hari itorero ry’Imana nkajya njya gusenga bigeze aho ndakizwa. Haje aba Pasiteri bo mw’itorero rya ADEPR barambatiza ubu ndi Umwana w’Imana.
Byageze muri 2013 (...) -
Tsinda imbaraga zo kwihakana Imana
25 January 2016, by Ernest RutagungiraNdabasuhuje mu izina rya Yesu christo, Nitwa RUTAGUNGIRA Ernest ndi Umukristo, kandi nzahora ndiwe, Nabonye kristo byari bikwiye ko mubona, kuko arinjye yaje gucungura, yansanze cyera nkomeza kumucengacenga, ariko Mu mwaka wa 2003 Nibwo yaje kumfata, acagagura imigozi y’ibyaha yari imboshye, Arankiza ubu ndi amahoro.
Nshimiye Yesu ko yantoranije mu magana menshi y’abo twari dusangiye umunezero w’iyi si urangira vuba, arambabarira, ikigeretse kuri icyo angabira umurimo we, ansezeranya (...) -
Dukwiye gukura mu buryo bw’ Umwuka.
2 May 2016, by Pastor Rukundo OctaveIjambo gukura risobanura kuva ku rwego rw’ibanze ukagana ku rundi rwego rwisumbuyeho twakwita ko rushitse. Ku binyabuzima byimeza hamwe n’ibikoko, gukura bikunze guhagararira ku rwego rushitse, aho bibasha kugwira.
Ijambo gukura rirasobanura kandi kwiyongera k’ubugari n’ibiro. Gukura ni ijambo risanzwe iyo tugarukiye ku bijyanye n’ibifadika, ariko rigakomera iyo hajemo ibjyanye n’ibitekerezo, ubwenge cyangwa guhitamo.
Kureka kuyoborwa na kamere ukaba umunyamwuka Kubigaragara neza, ni ngombwa (...) -
Umumaro wo gukorera Imana
5 July 2016, by Pastor Desire Habyarimanakuko bigirira umumaro uwukora ndetse n’urubyaro rwe habe niyo yaba atakiriho. Iri jambo naritekerejeho cyane maze gusoma inkuru z’umuhanuzi Elisa, ubwo yakizaga umupfakazi umwenda ukomeye cyane, mugihe byari bigeze aho abana be bagiye gutwarwaho iminyago, bakaba imbata kubera uwo mwenda. II Abami 4:1-7: “Bukeye umugore umwe wo mubagore b’abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uziko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza (...)
-
Yesu ngo ni umutungo wimukanwa!
27 July 2013, by Alice Rugerindinda“ Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa kristo? Abaroma 8:34
Iri jambo ryaramfashije cyane. Umuntu umwe yari agiye kwimukira ahantu ha kure mu mahanga, ndetse nta n’icyizere cy’uko azagaruka. Nuko abantu bakamubwira bati:Disi ubwo uragiye, kandi ikitubabaje nuko uyu Yesu wari warakiriye, uzahita umuta ukamureka, maze nawe arabasubiza ati arega “ YESU NI UMUTUNGO WIMUKANYWA” . Imana ishimwe
Yashakaga kuvuga ko ikibazo atari ahantu agiye, kuko Yesu arimukanwa, uramwimukana ukamuvana ku musozi umwe (...) -
Ese ko udahinduka amarira warize yose yakumariye iki?
21 October 2013, by Ubwanditsi17Ni uko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira. 18Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi…1 Samweli 25:17.
Ni uko Sawuli arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw’i Zifu ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu z’Abisirayeli zatowe, bajya gushakira Dawidi muri ubwo butayu…. 21 Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, (...) -
Korali Angelous y’ abanyeshuri yakoze igiterane mu Murenge wa Gahanga
20 June 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru tariki ya 17 Kamena 2012 Korali Angelous y’abanyeshuri b’abapentekote (CEP jour) ikorera umurimo w’ Imana muri kaminuza ya UNILAC yakoze igiterane mu itorero rya ADEPR kicukiro umudugudu wa Gahanga.
Iyi Korali yageze I Gahanga ahagana mu ma saa mbiri n’ igice za mugitondo ikaba yarasanganiwe ndetse ikakirwa n’abayobozi b’iri torero ikaba yari iherekejwe n’abari abanyeshuri bize muri iyi kaminuza ya UNILAC ariko kuri ubu bakaba baraharangije ndetse ubu bari mu buzima busanzwe. (...)
0 | ... | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | 670 | ... | 1230