Matayo 5:17–20 “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe, Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.
Mu gitabo cyo Kuva 19-23 Bibiliya itwereka ko Imana yahaye Mose amategeko menshi, Bibiriya Yerekana ko yari amategeko arimo ay’imihango, ayigishaga abantu umubano mwiza, Yatozaga kandi Abayahudi kubaha Imana no kwitandukanya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Uhagaze ute imbere y’amategeko Yesu yaje gusohoza ?
25 November 2015, by Ernest Rutagungira -
Mu minsi y’ imperuka Imana izasuka Umwuka Wera kubari n’ umubiri bose.
11 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaImana iravuze iti: ’uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku mwuka wanjye ku bantu bose’, Ibyakozwe n’intumwa 2:17
Mu isezerano rya kera, iyo usomye bibiliya usanga Umwuka wera yarabaga ku bantu bamwe na bamwe, nk’abahanuzi, cg se abatambyi b’Imana gusa ntiyabanaga na buri wese.
Mu gitabo cya Yoweli 3:1, bibiliya iravuga ngo: "Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. ndetse (...) -
Butare: Amahugurwa y’iminsi ibiri ku kwihana no guhembuka.
3 December 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2011, mu itorero ry’ ADEPR- Matyazo riri mu ntara y’amajyepfo i Butare, hasojwe amahugurwa y’ iminsi ibiri ku kwihana no guhembuka, akaba yayari agamije guhugura urubyiruko cyane cyane hamwe n’abayobozi b’abandi.
Nk’uko umushumba w’iri torero rya ADEPR Matyazo MISIGARO Felicien yabitangarije agakiza.org , ngo impamvu bateguye aya mahugurwa afite intego yo kwihana ndetse no guhembuka ni uko iki gihe tugezemo ari igihe cyo guhembuka abantu bagakorera Imana, (...) -
Byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza - Audrey Lee Watkins
20 June 2013, by Simeon NgezahayoMu bwana bwanjye hafi ya bwose nafashwe ku ngufu, ndwara ihahamuka ndetse n’indwara z’umubiri. Nk’uko umwanzi yabishakaga, namaze gukura ntangira kwitwara nabi kubera ibyo nanyuzemo. Numvaga nta gaciro mfite, bituma nemera gucudika n’abantu babi bose bansabaga ubucuti, aho baba bari hose. Sinahamya ko mu bo twari ducuditse hari uwubahaga Imana. ni cyo cyatumaga ibyo nahamyaga byose byari bibi, ubwihebe, ubusammanyi, gufatwa ku ngufu, maze ntangira kumva ari ibisanzwe.
Nk’uko bisanzwe, (...) -
Mu giterane cya Pantekote 2016 abarenga 100 bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza
18 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNk’uko bisanzwe buri mwaka abakristo bemera Umwuka wera bizihiza umunsi mukuru wa Pantekoti, by’umwihariko itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda (ADEPR) nk’irifata Umwuka wera nk’inkingi rigenderaho buri mwaka ryizihiza uyu munsi mu buryo budasanzwe aho rikora igiterane cyagutse.
Mu giterane ngarukamwaka nk’iki kuri iyi ncuro cyabereye ku nyubako nshya za ADEPR, ahaherereye Salle nini ya Dove Hotel kitabiriwe ku buryo bushimishije harimo amakorari, abashumba, ubuyobozi bukuru bw’Itorero ADEPR (...) -
Imana ishaka ko duhora twibuka imbaraga yadukuje muri Egiputa
7 August 2015, by UbwanditsiKuva 15:22 Mose agendesha Abisirayeli bakomeza urugendo, bava ku Nyanja itukura bajya mu butayu bw’i Shuri, bagenda iminsi itatu mu butayu babura amazi.
Kuva 15:23 - Bageze i Mara ntibabasha kunywa amazi y’i Mara, kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara.
Kuva 15:26 - Arababwira ati"Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa, kuko ari jye Uwiteka (...) -
Ese koko icyaha Adamu na Eva bakoze ni ubusambanyi?
13 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaEse koko icyaha Adamu na Eva bakoze ni ubusambanyi?
Mbere y’uko tuvuga ku cyaha Adamu na Eva bakoze, reka tugaruke ku nshingano n’imibereho byagombaga kurangwa mu ngobyi ya Edeni.
Imana yashyize Adamu mu ngobyi ya Edeni imuha inshingano yo kuyihingira no kuyirinda. ‘’Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.’’ Itangiriro 2:15
Guhinga byari ugukorera ingobyi kugira ngo ikomeze gusa neza. Kuyirinda ni uko Imana yari izi neza ko hari (...) -
Abantu bishwe no kutamenya!
18 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIjambo ry’Imana: Abantu bishwe no kutamenya
“Iyo uba wari uzi impano y’ Imana ukamenya n’ ugusabye amazi uwo ari we nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ ubugingo” (Yohana4:10-14).
Uyu mugore yaganiraga na Yesu abenshi bazi amateka ye kandi yari umunyabyaha pe atwara abagabo b’abandi ariko umunsi yahuye na Yesu wariwo munsi wo gukizwa. Nagira ngo nkubwire ko amahirwe ubona ugihumeka yo kwakira Yesu utagomba kuyapfusha ubusa kuko nyuma y’ urupfu nta gakiza.
Yesu yamubwiye ko aramutse amenye: (...) -
Dukwiye kugira amatwi yumva ijwi ry’ Imana. Pastor Desire
9 May 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Reka numve ibyo Imana uwiteka izavuga, kuko izabwira ubwoko bwayo n’ abakunzi bayo amahoro, ariko be kugarukira ubupfu” (Zaburi 85:8)
Imana ihora ivuga iby’ amahoro ku bantu bayo, ariko ikibazo ni uko amatwi yacu atumva icyo Imana ivuga kandi ikiyongeraho ni uko bitugora kumva hanyuma natwe dutekereza ko n’ Imana itumva. Gusa ijambo ry’Imana muri Yesaya 59:1-2 haragira hati: “Ukuboko kwe ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva”. Ahubwo ibyaha byacu (...) -
Abisirayeli mu butayu bariye umutsima w’abakomeye.
25 April 2016, by Kiyange Adda-DarleneBose barya umutsima w’abakomeye. « Ba sogokuru bacu bariraga manu mu butayu nkuko byanditswe ngo : ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mw’ijuru’. » (Yohana 6 :31) Na none kandi, « Ibagushiriza manu yo kurya, ibaha ku masaka yo mw’ijuru.Bose barya umutsima w’abakomeye, iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose. » ( Zab 78 :24 )
Abisiraheri batubonye barabazanya bati iki ni iki ?kuko batamenye icyo ari icyo. Mose arababwira ati ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye. (Kuva 16 :15)
Imana twizeye (...)
0 | ... | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | ... | 1230