«Niba kumenya neza Yesu Kristo kwarabateye guhunga iby’ isi byonona ntitukongere kubyizingitiramo. Kuko ibya nyuma byacu byarusha ububi ibya mbere» (2Petero 2:20).
Mu isi dufite abanzi batatu. Isi, Satani n’ umubiri. Abo banzi turwana nabo buri munsi kuko Yesu yanesheje akatuneshereza.
Kumenya Yesu kwacu gukwiye gutuma duhunga isi, iyo tuvuze isi tuba tuvuze ibyaha nko kubeshya, gusambana, kwiba, urugomo rwose no kutumvira Imana kose. Dukwiye kuba mu isi ariko turi abana b’ Imana. Twe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ijambo ry’Imana: Duhunge isi ironona
11 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Ese iyo Yesu adahinduka umuntu ntiyari kuducungura?
3 September 2015, by Innocent KubwimanaIki ni ikibazo abantu bakunda kugarukaho, rimwe na rimwe ntibakemeranyeho. Bamwe ntibiyumvishe ukuntu Yesu yahindutse umuntu cyangwa ntibanabyemere, ariko umuntu yakwibaza mubyo Yesu yakoze byose, cyangwa mu bintu byose Imana ishoboye gukora, guhinduka umuntu kwa Yesu nicyo gitangaza gikomeye atashobora?
Hari ibintu byinshi bigaragaza ko Yesu yari afite ubumuntu nubwo hari n’ibindi ndetse byinshi kubirusha bishimangira ubumana bwe. Yesu yabyawe n’umuntu avukira mu isi, yarasonzaga, yagiraga (...) -
Ikitanyeganyeje umutima wawe n’uw’Imana ntikiwunyeganyeza
27 August 2012, by Pastor Desire HabyarimanaSinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye- 1 Ngoma 21:24
Abantu benshi bakorera Imana. Ibi ni byiza ariko iyo urebye hari ijambo dukwiye gusobanukirwa cyane, ni uko imigisha yose Imana yayikubiye mu gutanga kuko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, abantu bakunda guhabwa ariko gutanga biragoye ariko Imana yaduhaye urugero aho yatanze umwana wayo imufite ari umwe(Yohana 3:16).
Mbere y’uko utanga ibyawe ngo ufashe abakene, utere inkunga umurimo w’ Imana, Imana irashaka ko ari wowe (...) -
Mwirinde hadutse umwuka w’ ubupfumu wiyambitse isura yo gusenga. Felicite Nzohabonayo
17 November 2013, by Felicite NzohabonayoGUKORANA N’IMYUKA MIBI (gusenga ibigirwamana, uburozi) (Abagalatiya 5:19-21)
Impamvu y’ uru rukurikirane rw’inyigisho za kamere, n’ukugira ngo umukristo yimenye, amenye ibiba muri we,ntatekereze ko ahari ibi ari ibintu biba mu bandi noneho we akaba ari muzima.
Yaba umuzungu, yaba umwirabure, umuntu kw’isi yose agizwe n’ibice bitatu :
1° Umwuka 2° Kamere 3° Umubiri
Adamu amaze gukora icyaha, twese yaturaze kamere y’icyaha. Muri iki gice cya kabiri, turarebera hamwe uwo mwanda wo gukorana n’imyuka (...) -
Imana ibasha guha ishusho ibintu bitayifite, ikabyaza umusaruro imibabaro ducamo!
9 October 2015, by Innocent Kubwimana‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3
Akenshi indirimbo abantu bakunda kumva zikomora imitima yabo, ni iz’abantu banyuze mu bikomeye, mu mwijima n’imibabaro ikomeye.
Muri iyo mibabaro niho Imana yabyaje amagambo y’indirimbo afite ububasha, bigatuma zururutsa imitima ibabaye.
Yesu ubwe yarababajwe abira ibyuya kugeza ubwo bivamo amaraso, (...) -
Ntibisanzwe: Ijoro ryo ku wa 31 Ukwakira (Halloween) ririmo amayobera menshi y’umwijima!
30 October 2013, by UbwanditsiIjoro ryo ku wa 31 Ukwakira rizwi ku izina rya Halloween Day ni ijoro ryitezwemo ibitangaza byinshi.
Muri iri joro, bivugwa ko abazimu baza ku isi n’abarozi abantu bakababonesha amaso. Kuri uwo munsi abana bambara nk’abazimu n’abarozi.
Muri Leta ZUnze Ubumwe z’Amerika no ku isi yose, uyu munsi wamaze kuhagera. Abawizihiza biyambika imyambaro iteye ubwoba ndetse na za masques zigaragaza urupfu, n’ibindi by’ikuzimu, bakajya muri buri muryango basaba impano zijyanye n’uwo munsi.
Dore inkomoko (...) -
Rusizi: Igiterane cy’ urubyiruko rw’ ADEPR gisize bamenye kwifatira ibyemezo
19 October 2013, by Pastor Desire HabyarimanaKuri uyu wa Gatandatu ku itorero rya ADEPR Gihundwe habereye igiterane cy’ urubyiruko rugize iyo paroisse irimo imidugudu ine iki giterane kikaba cyatangiye mu ma saa tatu harimo ama korare y’ urubyiruko rugize iyi Paroisse hamwe n’abana bafashwa n’umushinga RW 380 Compation International
Mu bashyitsi bitabiriye iki giterane harimo Umuhanzi ku giti cye witwa Dominic Nic, umukristo muri ADEPR I Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’ itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryavuye mu mujyi wa (...) -
Tumenye ko kwihangana gutera kunesha Ev KAGAMBIRA Claudine
7 December 2013, by UbwanditsiBene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato...Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda ( Yakobo 1: 2-4,12-13).
Mu mbaraga z’umubiri wacu biragoye ndetse birakomeye gusobanukirwa n’aya magambo, bitewe (...) -
NTITWIKURE MU BYISHIMO BYACU
23 July 2013, by Simeon NgezahayoLuka 15 :11-32 ( Umugani w’umwana w’ikirara)
Kuko abana b’abantu bakunda iby’igihe gito ariko Imana ireba mu mitima yacu,niyo mpamvu Imana itadusubiza mu gihe dushaka kuko iba ishaka kuduha ibifite umumaro bitazatugiraho ingaruka mbi,kandi biramba,kuko ab’isi dukunda iby’isi tutabizi ariko iyo turebye neza ibyo bintu biraducakaza.
Imana itoranya abo ikunda kandi ikabaha ibifite umumaro,kuko yakunze ko tubana nayo kandi Imana iradukunda ariko twebwe abana b’abantu ntitubibona twirebera iby’isi (...) -
Inkuru yampaye isomo ...
26 April 2013, by Isabelle GahongayireUmudogiteri ubaga yihutiye kujya ku kazi bamubwiye ko hari umuntu agomba kubaga byihutirwa. Ahageze yambara imyenda vuba asanga umugabo urwaje umuhungu we aragendagenda muri corridor, ahungabanye. Maze abwira dogiteri ati "Ni kuki watinze kugera hano? Ntabwo muzi ko umuhungu wanjye arembye? Ntabwo mukora inshingano zanyu neza."
Umuganga araseka maze aramusubiza ati "Mumbabarire, bampamagaye ntari mu bitaro, naje kubera ko bambwiye ko hari umuntu ugomba kubagwa... Rero ndabasaba gutuza (...)
0 | ... | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | ... | 1230