Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza, ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera. Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana. (1Timoteo 1 : 18-20)
Timoteyo we yakijijwe akiri umusore ahabwa impuguro na Paulo.
Paulo yaganirije Timoteo aramwubaka, akajya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Haranira kubaho ufite umutima utagucira urubanza. Kampayana Jean Dieu
26 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ibintu 7 byangiza imibanire y’abashakanye
23 May 2016, by Umugiraneza EdithMuri ibi bihe bigoye usanga mu isi harimo ibibazo byinshi bihangayikishije abantu, buri muntu wese yireba we ubwe, ntihagire nufata akanya ko kugenzura ubuzima bw’urugo rwe (couple). Ni ikntu k’ingenzi k’umukristo wese gufata akanya ko gusuzuma ubuzima bwa couple kugirango turebe ahakenewe gushakirwa umuti/gukosorwa kugirango ibintu bigende neza.
Nk’abakristo imibiri yacu ingomba gutangwa nk’ibitambo bizima bishimimwa n’Imana. Hari ibibazo bishobora kuza bitewe n’impamvu zinyuranye kandi (...) -
Turandure umuzi usharira nubwo waba muto.
15 September 2015, by Isabelle Gahongayire"Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana.."Abaheburayo 12:15 Iyo turebye neza ibyaremye, bitwigisha byinshi kubuzima bwacu bwa buri musi. Buri musi tujye twoza ubusitani bwacu buri ahantu hatagaragara...
Abantu bakora mu busitani bazi neza ko bidahagije gukata ibyatsi bibi kugirango babyikize : Birasaba kubirandurana n’imizi, nubwo yaba arimiremire! Bitari uko ibyo byatsi birongera bikamera, ari (...) -
Ifoto ya Yesu yanditsemo amagambo y’urukozasoni (tattoos) ikomeje guteza urujijo muri Texas
12 October 2013, by Simeon NgezahayoIfoto imanitse ku nzira nyabagendwa mu mujyi wa West Lubbock, Texas igaragaza Yesu afite tattoos nyinshi yavugishije benshi amangambure. Izo tattoos zanditse ku mubiri wa Yesu zikubiyemo aya magambo ngo "Uwahawe akato," "Ikirara," "Ufuha," "Umuhemu" n’andi magambo asa atyo y’urukozasoni. Bamwe mu batuye uwo mujyi bamaganye iyo foto, bavuga ko “isebanya,” ariko abandi nta kibi babibonamo.
Umushumba mukuru w’itorero The Southcrest Baptist Church rikorera mu mujyi wa Lubbock Pastor David Wilson (...) -
Dawidi yagiraga umutima umukubita! Alice Rugerindinda
24 August 2015, by Alice Rugerindinda“ Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati: “ Ndacumuye cyane kubyo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwingize, kuraho gukiranirwa k’umugaragu wawe kuko nkoze iby’ubupfu bwinshi” 2 samuel 24:10
Mu yindi Bibiliya haravugango Dawidi amaze kubara abantu yumvise umutima we udiha.
“ Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa Sawuli bucece. Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli. Abwira abantu ati : “ Uwiteka andinde kugenza (...) -
Itorero ADEPR Ururembo rw’ Umujyi wa Kigali bamuritse igitabo gikubiyemo iterambere biyemeje 2013-2017
29 July 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya 28/07/2012 kunzu mberabyombi (CFR) hamuritswe igitabo gikubiyemo iterambere ry’ ururembo rw’ umujyi wa Kigali mu myaka itanu iri imbere (2013-217). Iki gikorwa kikaba cyahuje abashumba bo muri iri torero, abakuru b’ itorero hamwe n’abashinzwe iterambere mu matorero (Paroisse) agize ururembo ry’umujyi wa Kigali , hakaba hari kandi ndetse n’abashinzwe iterambere mu rurembo, umushyitsi mukuru akaba yari umuvugizi w’Itorero rya Pentecote mu Rwanda Pasteur USABWIMANA (...)
-
Ibyazanye Yesu Kristo Pastor Isaie Ndayizeye
23 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAhindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati"Hahirwa amaso areba ibyo mureba, kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n’Abami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva."(Luc 10:23-24)
Kuva kera uhereye ku gihe Adamu na Eva bakora icyaha, Imana ubwayo igahanura ugucungurwa k’umuntu, no mu gihe cy’abahanuzi, abantu bakomeje gutegereza Messia uzabatabara akabakura mu bubata. (Yes.9:5...)
Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu (...) -
Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 4) Pasteur Desire Habyarimana
13 November 2013, by Pastor Desire Habyarimana4. Bakomereza kuri Yorodani:
Yorodani na yo irakomeye, ariko ni ahantu Imana yiyerekanira mu buryo bukomeye: Yorodani ifite amateka akomeye: itandukanya Isirayeli n’andi mahanga. Iyo Yorodani Imana yarayihagaritse, Abisirayeli baratambuka. Muribuka ko Namani yayigiyemo agakira ibibembe. Yohana ni yo yabatirizagamo, na Yesu ni yo yabatirijwemo.
Kandi Yorodani isobanura ikigeragezo umuntu yambukisha kwizera. Muribuka ko Eliya na Elisa bahageze, Eliya yafashe umwitero awukubita ku mazi (...) -
Igitaramo cy’agakiza.org gisize imyumvire ya benshi ihindutse ku birebana n’ Ubwami bw’ Imana.
9 December 2013, by UbwanditsiNk’uko mwari mumaze iminsi mubitangarizwa, igitaramo cy’agakiza.org cyari gitegerejwe na benshi cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2013. Iki gitaramo cyabereye kuri ADEPR Kicukiro-Shell cyari biteganyijwe gutangira saa saba z’amanywa, ariko ntibyakunda bitewe na gahunda zindi zaberaga muri urwo rusengero zatinze bigatuma gitangira saa cyenda n’igice (3:30pm). N’ubwo imvura yaguye ari nyinshi mu masaha yo gutangira, abantu bitabiriye ari benshi cyane. Aha twavuga nka Groupe Urumuri (...)
-
Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero
5 July 2016, by Alice Rugerindinda“Yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero adasuzuguye gusenga kwabo” Zaburi 102:18
Ubusanzwe iyo umuntu adafite shinge na rugero, ntagira umuvugira, ntagira umwumva, ntagira umwitaho, ariko Imana yo, uwo nguwo imwitaho! Imana ishimwe. Maze iminsi ntekereza uburyo Imana yitaye ku gusenga kwanjye mu minsi yatambutse nkumva ntakwiriye guceceka.
Igihe Data yari amaze kwitaba Imana, nari mfite imyaka 19, ariko ngiye kwibona, nibona ndikumwe na mama udafite icyo akora cyamuha amafaranga (...)
0 | ... | 480 | 490 | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | ... | 1230