Mwaturire Uwiteka yuko izina rye rifite icyubahiro, muze imbere ye muzanye amaturo musengane Uwiteka ubwiza bwo kwera ( 1 Ngoma16 :29)
Aya ni amagambo Dawidi yabwiye Asafu n’abe ari kubategeka uko bazajya basenga ndetse baramya Imana ya Isirayeli. Ati "Mumwaturire ko afite icyubahiro." Iyo usomye muri icyo gice, ubona abitwa ba Asafu na ba Obededomu bari bafite ibyuma by’amajwi arenga, birirwaga bacuranga bahimbaza Imana.
Mu masengesho yacu icya mbere hakwiye kubamo guhimbaza no kuramya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Twasenga Imana dute ?
15 July 2013, by Ubwanditsi -
Umushumba adahari intama ntizagira icyerekezo. ( Igice cya 2) Ev THEOGENE TITO HAGUMA
3 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNINDE UGOMBA KUYOBORA? NI UMUHANUZI CYANGWA UMUPASITORO?
Nuzagera murusengero ruyobowe n umuntu ufite umuhamagaro w ubuhanuzi cyangwa ubuvugabutumwa,akaba ari we pasitoro hari byinshi bizagutangaza: uzahasanga motivations nyinshi ( ibyokere byinshi cyane) arizo ayo matorero yubakiyeho.
Intumwa (Apostles) ;Abahanuzi (Prophets); n Abavugabutumwa ( Evangelists); barangwa na inspirations na motivations ( Ubukangurambaga,n ubushyushyarugamba ) byinshi cyane. Baba bafite ubutyoza mu (...) -
We kumvira umubi ujya agushuka!
2 May 2016, by Alice RugerindindaInzoka ibaza umugore iti”Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z’ibiti byo muri ubu busitani?” Itangiriro 3: 1b
Muri kamere ya satani, habamo ikintu cyo gushukana, ari nayo mpamvu Imana isezeranya abazamunesha ibihembo, birimo n’ubugingo buhoraho.
Hari indirimbo ivuga ngo “ We kumvira umubi ujya agushuka, umwumviye wese aba acumuye” Inyikirizo ikavuga ngo “ Saba Yesu agufashe, agukize mu moshya, azahora akurinda , akuneshereze” Ikibi cya satani nuko nta muntu atinya, ahubwo abagaragara (...) -
Imana yampaye andi mahirwe! - Roger Whitener
31 May 2013, by Simeon NgezahayoNakijijwe ubwo ingabo z’Amerika zari zikambitse mu mujyi wa Fort Bragg, N.C. Jyewe n’umugore wanjye twatumiwe mu giterane, twitabira ubutumire baduhaye duherako tujyayo.
Igihe cy’ijambo ry’Imana kigeze, umuvugabutumwa yabwirije ku ijambo riri muri Yohana 3:16-17. Yaratubwiye ati “Mwene Data, uragana mu irimbukiro!” Nahise numva ari jyewe abwira. Ku ncuro ya kabiri, jyewe n’umugore wanjye [ubu yitabye Imana] twaragiye twakira Yesu. Nagerageje kwiyegurira Imana, nza no kuba perezida wa Korali ku (...) -
Abagenzi n’abavuga butumwa ntibavuga rumwe ku kubwiriza mu modoka
24 April 2012, by Niyigena AlphonsineMuri iki gihe usanga mu modoka zitwara abagenzi hari ubwo abavugabutumwa bagenda babwiriza ijambo ry’Imana ariko abagenzi bamwe batabyishimiye bakavuga ko ijambo ry’Imana rikwiye gutangirwa mu rusengero gusa.
Abagenzi bavuga ko umuntu aba afite gahunda ze zatumye ajya gutega imodoka cyangwa afite ibintu byinshi mu mutwe ku buryo aramutse yumvishe ibindi bintu bishobora kumuvangira, cyangwa ibyo yagombaga gukora akabyibagirwa kubera uruhuririkane rw’amagambo yagiye yakira.
Makanika Geoffrey (...) -
NUR Butare: Korali Elayo yasusurukije Kaminuza
12 December 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa gatanu taliki 9 Ukuboza 2011, nimugoroba guhera saa mbili z’umugoroba, abaririmbyi ba Korali Elayo, imwe mu zigize amakorali y’Ihuriro ry’abanyeshuli b’Abapantekote biga muri Kaminuza y’u Rwanda (CEP-UNR), yasusurukije abantu.
Nyuma y’iminsi yitegura concert, Korali Elayo yateguriye abakunzi bayo indirimbo nziza cyane. Muri zo harimo iziri kuri alubumu yayo ya … yitwa Akira Amashimwe.
Aha Korali Elayo iri mu masengesho muri Arboretum ya Kaminuza ahitwa mu bwa CEP.
Korali Elayo (...) -
TUBITSE UBUGINGO BWACU KWA YESU Pastori Michel ZIGIRINSHUTI
19 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima. (Itangiriro 2:7)
Uko ni ko byanditswe ngo"Umuntu wa mbere ari we Adamu yabaye ubugingo buzima", naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka utanga ubugingo. 1Korint.15:45... Ariko umwuka si wo ubanza, ahubwo umubiri ni wo ubanza hagaheruka umwuka. Umuntu wa mbere yaturutse mu butaka ari uw’ubutaka, naho umuntu wa kabiri yaturutse mu ijuru.
Nk’uko uw’ubutaka ari ni ko n’ab’ubutaka (...) -
Amasezerano yawe ntiyaheze ahubwo hari icyo usabwa ngo asohozwe
29 March 2016, by Ernest RutagungiraUwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y’ubwoko bwawe bwose ,bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose, abantu bose bakugose bazabona icyo uwiteka akora,kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba. Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi, dore nzirukana abamori n’abanyakanani n’abaheti n’abaferizi, abahivi n’banyebusi baguhunge, wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo,rye kuba nk’umutego hagati muri mwe, ahubwo muzasenye ibicaniro Byabo, (...)
-
Tera intambwe usanga Yesu, agukure munsi y’imbaraga z’icyaha zagutsikamiye.
5 July 2016, by Ernest RutagungiraUbuzima bukomeye, imibereho itari myiza no gushaka amaramuko, ni bimwe mu bituma abantu benshi bashakisha uburyo butandukamye bwo kubitambuka, maze habaho gushoberwa, bamwe umutima wabo ukabemeza kwicira inzira, bityo bakisanga mu byaha bitari bimwe kandi kubyikuramo bikabananira, bikarangira bibereye muri urwo ruzitiro, ndetse umuntu akumva nta bindi byiringiro asigaranye, nyamara nshuti naho byaba byarakubayeho ndakwifuriza ko watera intambwe ugasanga Yesu, kuko hakiri amahirwe maze (...)
-
Ujye wiringira Imana kuko ibyo yasezeranye izabisohoza.
8 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaKuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera. (Habakuki2:3)
Mu gihe mwiyemeje gutera intambwe ngo mugere ku nzozi Imana Yashize mu mitima yanyu, bishobora na none gufata igihe. Imana ntabwo Izasohoza izo nzozi ako kanya, kubera ko igihe cyo kuzitegereza ari intambuko ituma ukwizera kwanyu gukomera. Muri Habakuki 2 Imana Iravuga ngo: Igihe ntabwo kiragera kugira ngo ibyerekanwe bisohore, (...)
0 | ... | 450 | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | 510 | 520 | 530 | ... | 1230