Muri iki cyumweru gishize Los Angeles muri Etat ya Califonia habaye igiterane cyatangiye kuva kwa gatatu kugeza ku cyumweru taliki 14-18. Iki giterane mpuzamahanga cyari kiyobowe n’umukozi w’Imana Apotre Debbie Banda ukomoka mu gihugu cya Zambia akaba afite itorero ayoboboye muri America muri etat ya Texas. Kuwa gatatu umukozi w"Imana yagiye ahura n’abantu bifuzaga guhura nawe mu buryo bwo kugirwa inama mu bibazo buri wese yabaga afite, Kuwa kane habaye guhura n’abayobozi b’amatorero (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Igiterane cyaberaga Los Angeles gisize ububyutse budasanzwe
19 November 2012, by Umugiraneza Edith -
Imana igira gahunda itangaje!
29 February 2016, by Alice Rugerindinda“ Aho muzaba mugiye kunyura hose, abahatuye nzabacamo igikuba bakangarane, abanzi banyu bose bazabahunga. Nzohereza amavubi abajye imbere yirukane abahivi n’Abanyakanani n’Abaheti. Icyakora sinzabirukanira icyarimwe kugirango igihugu kidahinduka ishyamba, maze inyamaswa zikaba nyinshi zikababuza amahoro. Nzajya mbirukana buhoro buhoro kugeza igihe muzagwira mukazungura igihugu cyose. KUVA 23: 27-30
Imana igira gahunda itangaje. Hari amagambo yo muri Bibiliya umuntu asoma akumva atangajwe (...) -
Navutse kuri mama ubana n’ uburwayi bwo mu mutwe, ariko nasanze kuvuka kwanjye atari impanuka ku Mana.
9 February 2014, by Alice RugerindindaNitwa Nishimwe Jean de Dieu, mvuka mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Musenyi, Akagari ka Gicaca, Umudugudu wa kavumu. Mfite imyaka 22 nkaba ndi n’imfura ( Umwana wavutse mbere). Mfite abavandimwe batatu , abakobwa 2 n’umuhungu umwe.
Mfite umubyeyi umwe ariwe mama, yitwa Dusabumukiza Josephine ariko akaba abana n’ umurwayi bwo mu mutwe , Papa we nanubu simuzi, sinzi niba ariho cyangwa atariho kuko ntigeze mumenya ndetse na mama atigeze amumenya bitewe n’uburwayi afite . Kuri ubu mfite abandi (...) -
Imana yambohoye mu mwuka w’ubwoba!
7 January 2014, by Simeon NgezahayoNagiye nsenga igihe kirekire, ariko sinabashaga guhabwa inshingano mu itorero bitewe n’ubwoba nahoranaga muri jye. Igihe cyose bambwiraga ngo ninjire mu murimo w’Imana, numvaga isi indangiriyeho.
Igihe kimwe rero nari ndimo nsoma muri Bibiliya yanjye, mbona ko byanditswe neza muri Yohana 14:13 ngo "Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu mwana we.” 2 Timoteyo 1:7 na ho haravuga ngo "Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga (...) -
Mu Itorero Patmos hatangiye igiterane kizamara icyumweru!
13 May 2013, by UbwanditsiIki giterane cyatangiye kuri uyu wa mbere gifite intego igira iti “Ritura inkike zananiranye ziri imbere yawe” Yosuwa 6. Cyitabiriwe n’abakozi b’ Imana batandukanye, cyane cyane abakorera umurimo w’Imana mu karere ka Nyarugenge bibumbiye mu ihuriro ry’amadini n’amatorero rikuriwe na Bishop Nzeyimana Innocent.
Hari kandi n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Bwana Rwamucyo Severin, ari na we wafunguye iki giterane ku mugaragaro. Hari n’abahanzi batandukanye barimo Mwenegihome, (...) -
Korare Iriba y’i Butare ikomeje kubera benshi umugisha
11 March 2012, by UbwanditsiNkuko twari twabatangarije ko igiye kuza gutaramira abanya Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Werurwe no ku cyumweru Korari Iriba yo mu rurembo rwa ADEPR Butare yataramiye ku rusengero rwa ADEPR Kacyiru.
Ubwo agakiza.org twahagera ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru twatunguwe no gusanga abantu buzuye kugera no hanze y’ urusengero kuburyo bitari byoroshye kugeramo imbere, akaba rero nta yindi mpamvu ahubwo byaterwaga n’ubwiza bw’indirimbo z’iyi korari .
Mubari bitabiriye iki gitaramo (...) -
Umuragwa ni muntu ki ?
25 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Umuragwa iyo akiri umwana ntagira icyo atandukaniraho n’imbata n’ubwo yaba ari nyir’ibintu ategekwa n’abamurera n’ibisonga kugeza igihe cyategetswe na se…Nicyo gituma utakiri imbata ahubwo uri Umwana , umuragwa ubihawe n’Imana” (Abagaratiya 4:1-7)
Uragwa avuka ari we ariko ntiyategeka cyangwa ngo ahabwe ibyasezeranijwe, agomba kubanza kurerwa akigishwa uko azabitegeka . Ese atorezwa iki ? Ibyo azategeka ni ibihe ?
Natwe dufite ibyasezeranijwe :
Kuzura umwuka Wera : Ubwo Intumwa zuzuraga zabwiye (...) -
Imana yankijije ubumuga! - Larina
1 May 2013, by Simeon NgezahayoNtarakizwa nari mfite icyuho mu mutima wanjye, nkumva hari icyo mbura. Numvaga narazimiye, nkumva hari ikitagenda. Nari ndwaye na asima, bikambera umutwaro uremereye.
Umunsi umwe marume w’umupasiteri yampaye unuhamya bwe. Ni we wambwiye inkuru za Yesu maze ntangira gukunda ijambo ry’Imana no kujya gusenga. Uko nagendaga negera Imana nakomeje kuyumva mu buzima bwanjye. Nari maze kuyizera cyane, nkumva mfite amahoro menshi kandi iminsi yose namaze ngendana na Yesu nabonye gukomera kw’Imana. (...) -
Nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, uw’imbere we ahora ahinduka mushya uko bukeye.
25 March 2014, by Alice Rugerindinda“ Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye” 2 Abakorinto 4:16
Umuntu wacu w’imbere ni ubuzima bw’Umwuka, umuntu w’inyuma ni uyu mubiri twambaye. Muri make Umwuka atuye mu mubiri , ariko ikintangaje nukuntu umwe ashobora kuba arimo gusaza undi arimo kuba mushya! Imana idusobanurire
Umuntu w’inyuma arasaza , agashiramo intege kugeza aho no kugenda bizananirana, bagasigara bagutamika ibyo kurya utakibasha no kumara (...) -
Korali Rangurura yataramiye mu murenge wa Gahanga
5 September 2011, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 04 Nzeri 2011, ku cyicaro cy’Itorero rya ADEPR Gatare rikorera mu murenge wa Gahanga ,hashojwe igiterane cy’iminsi ibiri .Icyo giterane cyateguwe niryo torero, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Abefeso 2:10”.
Icyo giterane cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi batuye muri uwo murenge wa Gahanga ndetse no mu nkengero ,ibi bikaba (...)
0 | ... | 420 | 430 | 440 | 450 | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | ... | 1230