Abantu benshi bakunda kuvuga ko bakijijwe, ari abana b’Imana, ndetse bakabiririmba cyane ibi ubwabyo ntabwo ari bibi. Ariko umuntu ashobora kwiyita umwana w’Imana yibeshya, niyo mpamvu nifuje kugeza ku bantu bifashisha iyi site, ibiranga abana b’Imana nyakuri, dushingiye ku Byanditswe Byera, Ijambo ry’Imana, kuko aribyo Kuri (Yohana 17: 17). Muri iki cyigisho, twifashishije urwandiko rwa mbere rwa Yohana. Twifashishije Bibliya Yera ya 1993.
Icyitonderwa: kugira ngo wunguke kurushaho, wasoma (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ibiranga abana b’ Imana nyakuri
1 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
"Uburwayi bwa mushiki wanjye bwatumye mpura na Yesu, ankura mu rupfu!" – Mohit
23 August 2013, by UbwanditsiHaleluya! Ndashima Yesu Umukiza wanjye, utwitaho twese. Ndashaka kubahja ubuhamya bw’ibyo Yesu yankoreye:
Ntaramenya Yesu, umuryango wanjye wose wari abapagani cyangwa abanyamahanga. Iyo Noheli yageraga ni bwo twumvaga izina Yesu, ariko ntitwigeze tumenya yuko ari Imana nzima n’Umukiza.
Mu mwaka w’2009, mushiki wanjye Anjali yafashwe n’igitungu, kimufata mu ruti rw’umugongo, ariko mbere hato nk’iminsi 20 data hita yitaba Imana. twagiye kwa muganga, bakoreye mushiki wanjye ibizame dusanga (...) -
Ni jye muzabibu namwe muri amashami Ev.NTIRUSHWA Paulin
17 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana(Yohana15:5-8) Ni jye muzabibu, namwe muri amashami.Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite.
Umuzabibu uvugwa hano ni Yesu Kristo naho amashami ni abamwemeye bakizera izina rye
Bigatuma bahabwa ubushobozi bwo kuba abana b’Imana Yoh1:12. Igiti cyose kirangwa no kugira amakakama kivoma mu butaka ibyo bakunze kwita (sève arboré mu ndimi z’amahanga) gikoresheje imizi yacyo, igihimba cy’igiti kiba inzira acamo ngo atunge (...) -
Burya gufasha Imana ibiha agaciro!
16 January 2016, by Alice Rugerindinda“ Abakiranutsi bazamubaza bati” Mwami twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo kunywa? Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika? Kandi twakubonye ryari urwaye cyangwa uri munzu y’imbohe tuza kugusura? Umwami azabasubiza ati” ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi arijye mwabikoreye” Matayo 25:36-40
Aya magambo ajya antangaza kandi yongeye kunyongerera imbaraga (...) -
Umuragwa ni muntu ki? Pastor Desire Habyarimana
1 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Umuragwa iyo akiri umwana ntagira icyo atandukaniraho n’ imbata n’ubwo yaba ari ny’ ir’ibintu ategekwa n’ abamurera n’ ibisonga kugeza igihe cyategetswe na se…Nicyo gituma utakiri imbata ahubwo uri Umwana , umuragwa ubihawe n’ Imana” (Abagaratiya 4:1-7).
Uragwa avuka ari we ariko ntiyategeka cyangwa ngo ahabwe ibyasezeranijwe, agomba kubanza kurerwa akigishwa uko azabitegeka . Ese atorezwa iki? Ibyo azategeka ni ibihe?
Natwe dufite ibyasezeranijwe:
Kuzura umwuka Wera: Ubwo Intumwa zuzuraga (...) -
Kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo yaconcomera!
4 July 2012, by Alice Rugerindinda“Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo yaconcomera” 1 Petero 5:8 Abantu bazi intare bavuga ko ari inyamaswa y’inkazi , iteye ubwoba, kandi abigeze kuyumva yivuga , bavuga ko umutontomo wayo uba uteye ubwoba kandi uhuye nayo mu ishyamba, ni ugusezera ku isi kuko ntiyagusiga keretse ari ijuru rigutabaye!
Bibiliya rero irimo kugereranya satani n’iyo ntare y’inkazi y’ingome irimo kuzerera ishaka uwo yamira bunguri ( guconcomera). Mana yanjye, (...) -
Ese witoza gushyira mu bikorwa ibyo usoma muri Bibiliya?
21 August 2015, by Innocent Kubwimana‘’Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.’’ Matayo 7:24
Kumva, gusoma, kwiga, gufata mu mutwe ndetse no gutekereza cyane ku ijambo ry’Imana ni ibintu byiza umuntu wese wabishobora yakora, ariko byose ntacyo bimarira ubikora iyo adashyira mu bikorwa icyo ijambo ry’Imana rimusaba.
Dawidi yaravuze ngo ‘’nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye kugira ngo ntagucumuraho.’’
Ijambo ry’Imana rigomba kuza rigahindura byose muri wowe. Ubundi (...) -
Wari uzi impamvu mu matorero menshi harimo kwirema ibice?
19 December 2013, by Ubwanditsi1Abikorinto 11: 18 – 19:” Irya mbere, iyo muteranye mw’iteraniro, numva yuko mwiremamo ibice, kandi kandi ibyo ndabyemera ho hato. Kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe, ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo.”
Muri iki gice cya kane turakomeza kurebera hamwe indi myanda iba mu muntu. Iyo myanda ihagaze kuri sentiments ziba mu muntu zijyanye n’ igice aba aherereyemo mu mutima cyangwa mu bikorwa. Mw’isi biroroshye kubona habaho amashyaka, ubwoko, intara, imiryango, ubutunzi, ubukene. Umuntu aba (...) -
Umuheto wanjye siwo uzankiza. Kiyange Adda-Darlene
28 January 2014, by Kiyange Adda-DarleneZab 33: 16 -17, Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi, intwari ntikizwa n’imbaraga zayo nyinshi. Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza, ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.
Mu buzima busanzwe, umuntu akenera izindi mbaraga ziri hejuru yubushobozi bwe, kuko bidashoboka ko yumva ko yihagije kabone niyo yaba yaraminuje mu mashuri. Iyo atizera Imana yizera abapfumu. Umupfumu akamubwira ati akira izi ni impigi ujye uzikenyera zizakurinda abanzi.
Iyo afite amafaranga menshi, yumva nta (...) -
Iby’ejo, Ibya none n’Ibizaza… - Michel Sommer
29 July 2013, by Simeon NgezahayoIby’ejo si umutwaro
Umuntu ahora ahetse
Ahubwo ni imbaraga
Zitwinjiza ejo hazaza
Ibya none ntibihoraho
Icya mbere ni ugukiranuka
Ibya none birashira vuba
Ni ugucunguza uburyo umwete
Iby’ejo si uburenganzira bwacu
Ni ubuntu tugirirwa
Ni amahirwe Imana iba itwongereye
Kugira ngo itwambike urukundo
Natwe dukundane ibihe byose.
Michel Sommer
0 | ... | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | ... | 1230