Ebenezer! Iyo umuntu atanga ubuhamya ntavuga byose, ariko hari ibyo Yesu yadukoreye bifatika. Ni cyo gituma tumukunda, kandi tukamurata kugira ngo abarushye n’abaremerewe bamusange na bo abaruhure!
Nitwa Simeon Ngezahayo, navutse ku wa 1 Kanama 1982, mvukira ku Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo. Nakuze numva nta byaha mfite, kuko navukiye mu muryango ukijijwe kandi wanderaga neza. Papa na mama ni abakozi b’Imana kuva aho menyeye ubwenge kugeza ubu. Ubu buhamya si ubwo nabwiwe, ibyambayeho byose (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Nari mayibobo nta byiringiro mfite, Imana inkuramo impindurira amateka! (Igice cya 1) – Simeon Ngezahayo
26 November 2013, by Ubwanditsi -
Ukuboko kw’ Imana kuracyakora ibitangaza.
26 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneDore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kwumva. Ahubwo gukiranirwa kwanyu niko kwabatandukanije n’ Imana yanyu, n’ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kwumva (Yesaya 59 : 1-2)
Imana yacu ,Uwiteka, ni umutabazi ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Uwiteka akunda abantu be, ni umurengezi kandi ni Umunyembabazi. Bibiriya iratubwira ngo iyaba ubwoko bwanjye bunyumvira, iyaba abisirayeri babaga mu nzira zanjye (...) -
Bamubajije icyatuma acogora akamera nk’abandi!
9 May 2016, by Alice RugerindindaSamusoni aramusubiza ati : “ Bambohesha isuri mbisi ndwi zitaruma, nacogora nkamera nk’abandi” Abacamanza 16:7
Mu bisanzwe, nta muntu numwe wifuza gucogora, gucika intege, gusubira inyuma, ahubwo iteka umuntu ahora yifuza kujya imbere haba mu by’Imana ndetse no mu buzima busanzwe.
Samusoni we yabajijwe ikibazo kidasanzwe : ngo ni iki bamukorera ngo acogore amere nk’abandi, kandi yaragishubije!!!! “Ariko kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubaza amuhata, amurembeje nkuwenda gupfa, nuko (...) -
Abakunzi b’urubuga rwa Gikristo Agakiza.org bateguye umugoroba wo kuramya Imana
15 June 2016, by UbwanditsiIhuriro ry’abakunzi b’urubuga rwa gikristo www.agakiza.org bahurira mu kitwa Agakiza Family bateguye umugoroba wo kuramya Imana, igikorwa giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, guhera sa munani z’amanywa kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kikazabera Kicukiro kuri Salle ya Amani ( iherereye haruguru y’urusengero rwa ADEPR-Kicukiro Shell).
Umuyobozi w’uru rubuga Pasteri Desire Habyarimana, akaba n’umuhuzabikorwa w’iri huriro atangaza ko bateguye uyu mugoroba mu rwego rwo guhuriza (...) -
Ese hari agaciro Bibiliya iha abakuze ?
25 February 2014, by Pastor Desire HabyarimanaUmusaza ni umuntu wese ufite imyaka myinshi, ariko cyane cyane iyo havuzwe umusaza abantu bumva umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 50 y’amavuko kuzamura.
Abantu bafite iyi myaka, bitewe n’uburyo baba barabayeho, bahabwa agaciro karuta ak’abandi ariko cyane cyane gatewe n’ibitekerezo bibaranga ndetse n’uburyo babona ibintu mu buryo bwisumbuye kuruta abantu bakiri bato.
Ese Bibiliya ibafata gute ?
Imana iha agaciro gakomeye abasaza aho Bibiliya igira iti : “Ujye uhagurukira umeze imvi, (...) -
Nesha imbaraga z’amarangamutima, ubone gufata imyanzuro.
9 January 2014, by Ernest RutagungiraKimwe mu biranga amarangamutima ya muntu, harimo kwishima, kurakara ndetse no kubabara bitewe n’impamvu zitandukanye, gusa mu gihe imbaraga z’amarangamutima zamaze kurenga ubushobozi bwo kuyagenzura, bikunze gukururira nyirabyo akaga cyane cyane mu byemezo n’imyanzuro afata, akaba ariyo mpamvu bibiriya itugira inama zitandukanye kugirango hato tudafata imyanzuro ihubukiwe bikazadutera kwicuza.
Umwami Dawidi dusoma muri Bibiliya, yabaye intwari cyane, by’umwihariko mugihe atari yakabaye umwami (...) -
Unesha niwe uzambikwa imyenda yera!
21 March 2016, by Alice Rugerindinda“ Unesha niwe uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzaturira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be” Ibyahishuwe 3: 5
Muri Bibiliya ijambo ry’Imana bakoresha ijambo ngo “ Utsinda wese azambikwa imyambaro yera, kandi sinzigera mpanagura izina rye mu gitabo cy’ubugingo. Nzemera ko ari uwanjye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be” Mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohana, harimo ijambo ngo « unesha » inshuro nyinshi,
« Unesha, nzamuha kurya (...) -
Imana ni umuterankunga w’ ubuzima bwawe
10 September 2012, by Pastor Desire Habyarimana“Maze Ishobora byose izakubera umutunzi, n’ ifeza y’ igiciro cyinshi” -Yobu 22:25-30
Imana ni byose kuri twe byaba iby’ Umwuka cyangwa ibyo mu buzima busanzwe ariko kenshi tuyizerera ibisanzwe byo mu buzima busanzwe ariko ni Imana irimo byose.
Rimwe Yesu yatanze imigati abantu barahurura ariko uwo munsi ntiyayibaha ababwira ko ariwe mutsima w’ ubugingo birababaza bahera ubwo bamuva inyuma byumvikana ko bari bamuzi uruhande rumwe ariko badashaka kumenya ko ariwe mutsima w’ ubugingo.
Iyo tuvuze (...) -
Ukwiye kubaho ufite icyerekezo
22 September 2015, by Alice RugerindindaHari igitekerezo nasomye mu gitabo cy’Ikinyarwanda tukiga mu mashuri abanza
“ Ngo umugore n’umugabo bari abatindi nyakujya, mbese bakennye pe!, ntibagiraga aho kuba, ntibagiraga icyo kwambara, ntibagiraga icyo kurya. Igihe kimwe rero ngo Imana irabatungura! Ntumbaze niba bari basenze cyangwa niba bari banabizi ntacyo mbiziho, ngo irababwira ngo nibayisabe ibintu bitatu!. Icyitonderwa: ntabwo bari bemerewe kujya inama uwo mwanya, bari bemerewe kuvuga ibyifuzo bitatu gusa, kandi icyo bavugaga (...) -
Umumaro wo kwemera ubushake bw’Imana - Joyce Meyer
24 February 2014, by Simeon NgezahayoHabayeho umusore muto wari ukennye cyane, ariko afite icyifuzo cy’inkweto. Yari ahagaze imbere ya depot y’inkweto, yambaye ibirenge, ashishira kubera imbeho. Umugore wari mu idirishya rya depot amubaza igituma ahagaze ahongaho, wa mwana asubiza uwo mugore ati “Mama, nari ndimo gusaba Imana umuguru umwe w’inkweto!” Umugore yinjiza umwana mu iduka, amwozaho umwanda wari umuriho ku birenge, amwambika amasogisi mashya n’inkweto. Uwo mwana yakozwe ku mutima n’impuhwe z’uwo mugore, maze ni ko kubaza (...)
0 | ... | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | ... | 1230