Maze gutandukana n’umugabo wanjye, umutima wanjye warakomeretse ku buryo numvaga ntazabasha kubaho ntamufite. Tukimara gutandukana, murumuna wanjye Laillah yarambwiye ati “Umva iyi ndirimbo kuko ubutumwa bukubiyemo bwakugirira umumaro. Numvise iyo ndirimbo, ndayikunda, inguma ku mutima.
Ubwo ni bwo natangiye gusenga, nkajya nsaba Imana buri joro ngo impe gusa n’ibivugwa muri iyo ndirimbo. Ikindi nayisabaga, narayibwiraga nti “Niba uri Imana mpa ikimenyetso ko uriho!”
Ku wa Kamena 2011 (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
"Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara" - Ubuhamya bwa Nyasha Anderson
12 December 2013, by Simeon Ngezahayo -
Urubanza. Pasitori Seneza Jean Paul
29 July 2015, by UbwanditsiMuri iki gihe, ijambo urubanza ni ubutumwa bwibagiranye mu matwi y’abanyetorero, kubera ko n’abigisha ubwabo, iri jambo ribatera ubwoba kuko ribatsinda nabo. Ikindi kandi, tugeze mu bihe by’imperuka, aho abantu badakunda kumva ukuri kandi abigisha bagashaka kudahutaza abantu ngo bigwizeho abayoboke, bagahitamo kubabwira ibihuye n’irari ryabo.
Umwigisha ati mu minsi yashize nabonye inkuru kuri whatsapp ivuga ku mu Pasitori wari ufite itorero rinini, akagira umuyoboke w’umugore w’umucuruzi kandi (...) -
Ukwezi kwa karindwi ni ukwezi k’umugisha ku buzima bwawe.
1 July 2013, by Pastor Desire HabyarimanaNshuti muvandimwe, Yesu ashimwe.
Nejejwe no kugushimira igihe tumaranye dusangira inyigisho z’ijambo ry’ Imana. Nizera ntashidikanya ko izi nyigisho zagize aho zigukura n’aho zakugeza.
Nifuje kubibutsa ko inshingano nkuru Yesu yaduhaye ari ukugenda tukagera ku mpera y’isi, tugahindura abantu kuba abigishwa (Matayo 28:19), kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize (Matayo 24:14).
Ni muri urwo rwego (...) -
Aho wowe ntiwaba uba mu idini ariko utarihurira na Yesu ubwe? Soma ubu buhamya
20 August 2015, by UbwanditsiUbu nabwo ni bumwe mu buhamya butandukanye bw’Imana yagiye yiyereka mu buryo butari bumwe. Ushaka kubukurikira neza wasura urubuga rwa gikristo mu rurimi rw’igifaransa ari rwo www.topchretien.com ukabona byinshi kuri bene aba bantu.
Ubw’uyu yitwa Patricia, yahoze aba mu idini y’Abahamya ba Yehova, ariko we ubwe yihamiriza ko Atari azi Imana ariko Yesu akaza kumwiyereka hanyuma akabona umurongo mwiza w’agakiza. Umuntu ashobora kuba mu idini runaka, yarahuye n’uriyoboye ariko atarahura na Yesu, (...) -
Chorale Betlhem yakoze igiterane mu ntara y’ uburasirazuba.
8 November 2011, by UbwanditsiChoral Bethlehe imenyerewe nka choral y’ivugabutumwa kuri uyuwagatandatu nibwo yerekeje mu intara y’Iburasirazuba mu karere ka Ngoma umujyi wa Kibungo mu itorero rya ADEPR Kibugo ville.
Nkuko abanyakibungo babidutangarije ngo hari hashize imyaka cumi n’itandatu 16 ans bifuza choral Bethlehem ariko ntibikunde kubera gahunda nyinshi zitandukanye z’itorero ryabo ndetse na choral ubwayo ntiyabashaga kuboneka mu gihe icyaricyo cyose bayishatse kuko nayo igira gahunda nyinshi dore ko bakora gahunda (...) -
Mu kwizera sambura igisenge uragera aho Yesu ari!
2 May 2016, by Kiyange Adda-DarleneNuko hahise iminsi asubira i Kapernawumu, bimenyekana yuko ari mu nzu.Benshi bateranira aho buzura inzu, barenga no mu muryango, nuko ababwira ijambo ry’Imana. Haza abantu bahetse ikirema ariko babuze uko bakimwegereza kuko abantu bahuzuye, basambura hejuru y’inzu aharinganiye n’aho ari, bamaze kuhapfumura bamanuriramo ingobyi ihetswemo icyo kirema.Yesu abonye kwizera kwabo abwira ikirema ati : ‘mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe…. Arabyuka, yikorera ingobyi ye uwo mwanya asohokera imbere (...)
-
Iyo ubwiriza uba ugamije iki? - Ken Collins
18 July 2016, by Simeon NgezahayoUbwo nigaga mu ishuri rya tewolojiya, mwalimu yadusabye kwandika mu magambo arambuye icyo tuba tugamije mu kubwiriza kwacu. Dore jyewe ibyo nanditse: 1. Mba nigisha Abakristo banjye.
Bitewe n’uko twemera ko Imana ituye mu bantu bayo binyuze muri Kristo Yesu, turahamya ko Imana ivuganira n’abantu muri twe. Umwuka Wera ntavuganira natwe mu ijuru, ahubwo anyura mu byanditswe byera nk’uko byahumetswe n’Imana muri Bibiliya, no mu byo duhura na byo mu buzima bwacu bwa buri munsi. twebwe usanga (...) -
Umunsi wa Pentekote twizihiza usobanuye iki ? Igice cya 2
19 May 2013, by UbwanditsiMuri iki gice cya kabiri cy’inyigisho turagerageza gusubiza aya magambo: Ni iki Imana yaba yifuza kandi yiteguye gukora mu matorero yacu no mu buzima bwacu mu gihe cya Pentekote? Twebwe se n’amatorero yacu turasabwa iki ngo tugendere neza mu mugambi w’Imana?
Mugihe abantu bagera kuri 120 basengaga I Yerusalemu, hari hashize iminsi mirongo itanu Yesu azutse, Umwuka wera yarabamanukiye. Uko kwigaragaza kudasanzwe kw’imbaraga z’Imana kwari kuje gutangiza k’umugaragaro Itorero rizima rya Kirisitu, (...) -
Live: Igiterane cy’amashimwe cyateguwe na Isaie uzayisenga gisize ububyutse budasanzwe
9 February 2014, by UbwanditsiIgiterane cyari gitegerejwe na benshi cyateguwe n’umuhanzi Isaie Uzayisenga cyagombaga kubera kuri ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kiratangiye. Nk’uko mwari mwabimenyeshejwe, Isaie arafatanya na Chirale Amahoro y’I Remera ndetse n’umuhanzi Alexis Dusabe. Muri aka kanya itsinda ryo kuramya no guhimbaza niryo riyoboye igiterane aho bari guhimbaza Imana bafatanije n’amagana menshi y’abitabiriye igiterane. Reka tubizeze ko abatarabasha kuhagera, urubuga rwanyu www.agakiza.org turahababera kuko (...)
-
Iyo Imana iguhamagaye , hari icyo iba igutegerejeho!
12 March 2016, by Alice RugerindindaUmwami aramusubiza ati “ Genda kuko uwo ari igikoresho cyanjye nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’abisirayeri” Ibyakozwe n’intumwa 9:15
Uyu ni Paul Imana yavugaga, ubwo yari imaze kumuhamagara ! Icyantangaje, nuko imuhamagara, yari yahise itegura icyo imuhamagariye gukora mu bwami bwayo !
Yaramwitegereje ireba umuhati afite mubyo gusohoza iby’ubwoko bwe, aho yirirwaga akurubana abakristo, nubwo kandi Imana imwiyereka, ngo nabwo yari mu nzira agiye i Damasiko (...)
0 | ... | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | 300 | ... | 1230