Ntugafate ibyemezo bishingiye ku bwoba
Imikorere y’Imana mu by’ubukungu ntabwo ihwanye n’iy’isi. Uko byagenda kwose,ntabwo tugomba kugira ubwoba kuko Imana iradukunda. 1 Yohana 4:18 hatubwira ngo, Mu rukundo ntiharimo ubwoba...
Urukundo rw’Imana ni rwo rufatiro-ngiro rw’ubuzima bwacu kandi ntabwo ruzanyeganyezwa na gato n’uko ibibazo byaturenze. Dukomeze kwizera ko ibitubaho byose Imana ishaka kudutabara kandi byatuma ireka ibyo yakoraga kugirango imanukire kudukemurira ibibazo byacu bya buri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ukwiye kwiga kubaho Ubuzima buzira Umwenda
27 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ibyiringiro biri mu Mana honyine - Ben Edgington (igice cya 2)
30 April 2013, by Simeon NgezahayoIsi idatanga ibyiringiro twayihungira he?
Unyihanganire ko iyi nyigisho ishobora kuba itakuryoheye, ariko ndashaka ko dusobanukirwa akababaro isi ifite. Ndashaka ko twishyiraho aka kababaro. Ndashaka gufata iminota mike nkakubwira uburyo twakwitwara kuri iyi si idatanga ibyiringiro.
Tugomba kuganira ijambo ry’ibyiringiro! Niba turi Abakristo, ni ukuvuga ko dufite ijambo ry’ibyiringiro muri iyi si idatanga ibyiringiro. Mu by’ukuri, nit we dufite ibyiringiro muri iyi si idatanga (...) -
Imana ntiyakugerageza ibiruta ibyo washobora
24 June 2013, by Alice Rugerindinda“ Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu , kugirango mubone uko mubasha kucyihanganira”.1 Abakorinto 10:13
Imana ishimwe cyane. Murino minsi waba urimo kugeragezwa n’iki! Urarwaye, Urarwaje, Urashonje, wambaye ubusa, urushako rurakuruhije? Nta kazi ufite…… ibibazo ni byinshi, ariko niba nta ruhare ubifitemo , tuza utegereze Imana.
Igishimishije (...) -
Uburyo twakemuramo ibibazo hagati y’ abashakanye. Igice 1.
23 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaTwitegereje impagarara zigwiriye mu miryango no mu mitima y’ abantu ntitwatinya kuvuga ko ingo nyinshi zivuka muri iki gihe zifite amahirwe make yo kurama; niyo mpamvu imiryango igizwe n’ umubyeyi umwe igwiriye(kubera gutandukana kw’ abashakanye) ndetse ubusambanyi bugezweho. Ikibabaje ni uko icyo cyorezo kimaze kugera no muba Kristo. Ingo nyinshi ziri kubugenge, gutana biragwiriye cyane.
Abashakanye b’abakristo, dukwiye kwongera kwiga ku mahame yibanze mbonezamubano nkuko ari muri Biblia (...) -
Ibihe bishyikira buri wese mu buzima n’icyo usabwa muri buri kimwe
23 September 2015, by Innocent KubwimanaIbihe bigize ubuzima bw’umuntu ushatse wabihuza n’ibigize umunsi nk’igice kimwe cy’ibihe. Ubundi umunsi ugira ibihe wakwita ko ari bitatu aribyo igitondo, sa sita (ku manywa) ndetse n’umugoroba (ijoro).
Ugenekereje wasanga ibi bihe byose uko ari bitatu umuntu abinyuramo mu gihe amara ku isi. Ubuzima bw’umuntu bugira igihe wakwita ko ari mu gitondo akiri muto dufate urugero nko kuva ku myaka 0 kugeza kuri 30. Ibi ariko byaterwa n’icyizere cy’ubuzima bw’aho uri.
Iki gihe umuntu aba akiri muto, (...) -
Wirinde ntuzabe nka muka Loti! Kiyange Adda- Darlene
27 March 2014, by Kiyange Adda-DarleneBamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu . (Itangiriro 19 : 17,26)
Aya ni amakuru y’umugabo witwaga Loti uwo Aburahamu yari abereye se wabo. Igihe yatandukanaga na Aburahamu yahisemo gutura mu kibaya cyitwaga Sodomu. Aho hari hatuye abantu babi cyane batubahaga Imana ndetse bakoraga ibyaha by’ubutinganyi mu buryo (...) -
Shyira Ibitekerezo Byawe ku Murongo w’Ijambo
17 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIbisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira (Abafilipi 4:8).
Niba ushaka kuba mu butsinzi budashira, kujya mbere no gutunganirwa mu buzima, ibitekerezo byawe bigomba kuba ku murongo w’Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana rifite ubushobozi bwo kubyara muri wowe, no kukubyarira icyo rivuga. Iyo utekereza ku Ijambo nk’uko umurongo wacu (...) -
Abasize ibyabo bagakurikira Yesu, yabahaye ibiruta incuro 100…! – Simeon Ngezahayo
21 March 2016, by UbwanditsiNi uko Petero aramubwira ati “Dore twebweho twasize byose turagukurikira.” Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko nta wasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho” Mariko 10:28-30.
Iki ni ikiganiro Yesu (...) -
Pst Billy Graham arasaba abanyamerika kuzatora umu Perezida uzirikana indangagaciro za Bibiliya.
1 November 2012, by Peter Ntigurirwa/isange.comPastor Billy Graham yashyize hanze ubutumwa bugufi ariko bukomeye kuri buri munyamerika ubwo yabasabaga gushishoza mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, yaba uzatorwa vuba aha cyangwa se mu yindi myaka izaza.Ibi yabivugiye mu rwego rwo gusobanura umuperezida abanyamerika bakwiriye guha agaciro, ko akwiriye kuba ari umuperezida utazagoreka icyo bibiriya isaba abantu b’Imana. Dore amwe mu magambo yanditse asa nk’usiga umurage "Mbere y’uko amatora yo kuwa 6/11/2012 agera, umunsi umwe (...)
-
Ni gute wabona ubwigenge bwo mu mu mutima uhereye ku mateka wabayemo akagusigira ibikomere ?
29 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbwo nari mfite imyaka igera kuri mirongo ine n’itanu , nakomezaga kwiyumvamo umubabaro uturuka mu buzima nabayemo nkiri umwana ubwo nabaga mfite icyifuzo nyamukuru cyo kwihimura kuri Data wambyaye.
Uwo mubyeyi si iyindi mpamvu yatumaga ngambirira kumugirira iyo nabi, byaturukaga ku bikomere yanteye nkiri umwana muto, ibyo bikomere bikaba byari bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina yankoreshaga nkiri umwana kandi ari umubyeyi wanjye. ibyo rero byansigiye ibikomere bidakira, bituma (...)
0 | ... | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | ... | 1230