Igihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza.” (Itangiriro 47:6)
Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo, turi mu isi ariko ntituri ab’isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafilipi 3:20).
Kandi ushobora kuhatura ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3), kuba muri Egiputa mu isi ntibibabuza ubupfura bwabo.
Icyo dukwiye kwirinda ni imico ya Egiputa kuko kubana n’ababi byonona ingeso nziza iyo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Dukwiye kwibera mu Mana kuko ariho harusha ahandi hose ubwiza
2 September 2015, by Ubwanditsi -
Ni iki gitindije ububyutse busesuye? Pastor Antoine
6 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMu minsi ishize nafashe igihe gihagije cyo gusenga kuko nifuzaga kuva muri icyo cyumba mfite imbaraga Imana yadusezeranyije ngo dusohoze umurimo wayo.
Abantu bamwe bishimira uko bari n’aho bageze mu bugingo bwabo ariko njye numva nkiri kure y’aho nagombaga kuba ngeze. Nonese ba Petero naba Paul ko basengaga abarwayi bagakira, ubu njye ngeze he muri urwo rwego? Ntumbwire ngo ibyo byari ibyo mugihe cyabo, cyangwa ngo undeme umutima ngo n’ubu biriho.
Jye meze nka Gideoni aho yabazaga Malaika (...) -
Ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba!
14 March 2016, by Alice Rugerindinda“God is our refuge and strength, always ready to help in time of trouble” Psalm 46:1
“Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni Umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Nicyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, naho imisozi yakurwa ahayo ikajya I muhengeri. Naho amazi yahorera akibirindura. Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo”Zaburi 46 : 1-4
Imana ishimwe cyanee! Aya magambo ndumva yongeye kumfasha namwe ndifuza ko yabafasha. Ngo ni Umufasha utabura kuboneka mu makuba (...) -
Hahirwa abo Yesu azasanga biteguye.
30 April 2012, by Alice Rugerindinda“ Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso”. Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo bazaba bahirwa” Luka 12:37
Ubundi kwitegura Yesu ni igikorwa gihoraho, si ikintu gikorwa umunsi umwe, ukwezi kumwe, umwaka umwe, ni igikorwa gihoraho, kirangira umuntu yambutse rwa ruzi(urupfu) amahoro, cyangwa se igihe Yesu azahagarara ku bicu. Ninaho bigoranira ariko Pawulo akavuga ngo nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. Imana ishimwe cyane. Buriya abasirikare njya mbitegereza (...) -
Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?
23 January 2016, by Alice Rugerindinda“ Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Abaroma 8:35
“ Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika,cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure (...) -
Imbaraga zo kurwanya no kwica icyaha muri wowe Pastor Kanamugire Theogene
7 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIMBARAGA ZO KURWANYA NO KWICA ICYAHA MURI WOWE
Twavuye mu isi tugowe, twinjira mu nzu y’Imana; icyo duhamagarirwa ni ukwezwa mu ngeso zacu zose ; niyo mpamvu tugomba kurwanya icyaha, tutavuga ngo iki ni gito cyangwa ni kinini. Umwuka wera niwe udushoboza, kandi iyo tumwemereye, tugenda tunesha.
Twahagurutse dufite intego yo kurwanya icyaha, ku buryo n’abadakijijwe batinyaga abakijijwe, ntibapfe kuvuga ibyo biboneye; uko iminsi igenda ishira, ubona abantu bari kugenda batinyuka icyaha, ariko (...) -
Umugore we yamwibagije umubabaro w’urupfu rwa nyina!
24 February 2013, by Alice Rugerindinda“Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije” Itangiriro 24:67
Bibiliya ijya itubwira ngo ubonye umugore mwiza witonda, aba abonye ikintu kiza cy’igiciro, akaba agize umugisha mwinshi ahawe n’Uwiteka Imana ye.
Isaka nawe ngo yashatse afite umubabaro ku mutima, nta byishimo, ariko ngo Rebeka ahageze ubuzima bwa Isaka bwarahindutse, ngo yashize umubabaro, ahari yaravugaga ati ndashima Imana yakumpaye! Ngo (...) -
Ni gute twabaho turi abakristo barangwa n’ukuri muri byose. Evangeliste Claude
28 June 2016, by Rudasingwa Jean ClaudeMuri iyi minsi turi kubona abantu benshi bari kureka kunyura mu nzira ifunganye ,ariyo nzira y’ukuri izatugeza umu ijuru ,aho kunyura muri iyo nzira isaba gukoresha ukuri muri byose ,abantu bari kunyura mu nzira y’ibinyoma bakareka gukoresha ukuri bakayoba bakihakana umwami wacu Yesu kubwo gushaka indamu mbi ibyo byatumye twibaza iki kibazo:”Ni gute twabaho turi abakristo barangwa n’ukuri muri byose bashimwa n’abantu kandi bashimwa n’Imana muri iki gihe cya none”?
Igisubizo kicyo kibazo (...) -
Twige guhangana n’ imyuka mibi yo mu minsi y’ Imperuka Pastor Zigirinshuti
31 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaGUHANGANA N’IMYUKA MIBI YO MU MINSI Y’IMPERUKA
Itang.19:1-16 Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y’i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye. Arababwira ati"Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende." Baramusubiza bati"Oya, turarara mu nzira bucye." ... Bahamagara Loti baramubaza bati"Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he ? Basohore (...) -
Uganda: Mbarara hasojwe igiterane mpuzamahanga cyari kimaze iminsi 4.
9 July 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 08/07/2012 I Mbarara muri Uganda hasojwe igiterane cyari kimaze iminsi 4 iki giterane kikaba cyari cyateranyije abantu benshi cyane.
Abashyitsi muri iki giterane bakaba bavuye America, Danemark, Burundi, Rwanda, Kenya, Congo RDC. Hakaba kandi hari abantu batandukanye bavuye mu matorero atandukanye akorera muri iyo ntara.
Umushyitsi mukuru akaba yari Peter ukomoka muri America mu ijambo rye akaba yagize ati Imana ihagurukije abantu bafite umutwaro w’ impfubyi (...)
0 | ... | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | ... | 1230