"Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo" Luka 24.15. Abigishwa bo muri Emawusi bari bababaye, bazi yuko Yesu atakiriho… Yesu rero yarabegereye, ajyana na bo. Uko ibihe biha ibindi, ducika intege kuko tuba twumva ko Imana yadutaye. Bakundwa, Imana iri kumwe natwe. Iri hafi yacu, kandi ibana natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ituye mu mitima yacu, imenya imitekerereze yacu kandi ihumekera muri twe!
Ni nde uhwanye n’Imana yacu? Ibera hose icyarimwe!
Rimwe na rimwe tujya dusenga (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imana irahari- Patrice Martorano
14 May 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ukunda umwana we amuhana hakiri kare!
17 February 2016, by Alice Rugerindinda“Urinda umwana inkoni aba amwanze, ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare” Imigani 13:24. Mu yandi magambo biravuga ngo “ Udahana umwana we ntaba amukunda, nyamara ukunda umwana we aramucyaha” Nubwo muri bibiliya Yera bakoresheje ijambo inkoni, ariko bashakaga kuvuga ijambo guhana umwana, kandi hari uburyo bwinshi bwo guhana umwana bwemewe na Bibiliya.
Ubwo buryo sibwo nshaka gutindaho cyane ariko icyo nasobanukiwe neza nuko ngo ukunda umwana we amuhana hakiri kare. Ngo umugore (...) -
Urubuga rwa interineti agakiza.org rwakoze umuganda wahinduye benshi
29 October 2011, by UbwanditsiUrubuga rwa interineti agakiza.org ni urubuga rwashyiriweho gukwirakwiza ubutumwa bwiza ndetse no guhindura ubuzima bwa buri munsi bw’abantu.
Kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ ukwezi nk’ uko bisanzwe hano mu Rwanda hakorwa umuganda, abagize urubuga rwa interineti agakiza.org n’ abakunzi barwo bakoze umuganda wo gutunganya umuhanda no gutera indabo ku muhanda mu murenge wa Gahanga ho ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Nk’ uko tubikesha umuyobozi w’ urwo rubuga rwa interineti akaba n’ umushumba (...) -
Dukundane urukundo rukwiye rwo shingiro rya byose. Ev. KAGAMBIRWA Claudine
31 December 2013, by Claudine KAGAMBIRWAIyo ugenzuye neza ibyahanuwe ku minsi y’imperuka, usanga ibisigaye bitarasohora ari mbarwa cyane,nk’uko tubisoma mu rwandiko rwa Pawulo yandikiye Timoteyo (2 Tim 3:1-5) “Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda (...)
-
Ese wari uzi ko mu gakiza harimo inyungu?
23 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaEse wari uzi ko mu gakiza harimo inyungu?
1. Ibyaha byawe byarababariwe: Abakolosayi 1 : 13-14, Bibiliya iravuga Ngo niwe wadukijije ubutware bw’ umwijima, adukuramo akatujyana mu bwami bw ‘umwana we akunda.
2.Dufite ubugingo buhoraho, soma Yohanna wa 1 ,5 : 20 kandi tuzi Yuko umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge, Ngo tumenye iy’ ukuri ; kuko turi mu mwana wayo Yesu kristo.iyo niyo Mana y’ ukuri n’ubugingo buhoraho.
Twakwibaza tuti ubugingo buhoraho buboneka he cyangwa se ni gute umuntu yakira (...) -
Reba Wizere! - Claude Davin
20 July 2013, by Simeon NgezahayoUmusizi yaravuze ati "Kwiringira ibyo ureba si ukwiringira!"
Ngiye gusura icyo gihugu, Aho benshi bavuga Sindahabona.
Umutima urabinyemeza Nyuma y’aho incuti nkunda Zambwiriye inkuru z’icyo gihugu.
Bakimbwiraga banezerewe Bafite gutangara kwinshi Sinabashaga kubona uko mbabaza Kuko byose bambwiye byansobanukiye
Icyo gihugu nzashyira nkimenye Niba bizaba ari nijoro simbizi Ubwo ni bwo nzasobanukirwa icyo bambwiraga.
Ndi mu nzira Ndashaka kugerayo Iyo nzira, icyo gikombe. (...) -
Abasaga 50 barakijijwe mu giterane cy’iminsi ibiri cyateguwe na Korali Abasaruzi
1 November 2012, by UbwanditsiNyuma y’aho bamurikiye kumugaragaro indirimbo zabo ziri kuri Album yabo ya mbere bise Yesu yaratsinze, aho kakaba hari ku itariki ya 02 Nzeri uyu mwaka , kuri ubu Korali ABASARUZI yo mu itorero rya ADEPR ururembo rwa Kibungo, Paroisse ya Rwamagana umudugudu Rwikubo, ihagurukanye imbaraga zidasanzwe mu murimo w’ivugabutumwa.
Ni muri urwo rwego mu mpera za kino cyumweru dusoje iyi korali yateguye igiterane cy’ iminsi ibiri cyo kwamamaza ubutumwa bwiza, cyikaba cyarabaye ku matariki ya 27 na 28 (...) -
Kicukiro: Abasanga 50 bakiriye Yesu nk’ umukiza wabo.
5 February 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 05/02/2012 mu itorero ry’ADEPR Gatenga habaye amateraniro y’ ijambo ry’ Imana, umwigisha akaba yari Pastor Desire Habyarimana. Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho ryari rifite intego igira iti Yesu akwiye kutwiyereka ukundi gushya Yohana 21:1-9
Yakomeje avuga ko hari abataramubona ngo ahindure imitima yabo ariko hari n’abamubonye akwiye kongera kubiyereka kuko iminsi igenda ikamura abantu bagatakaza ibyo bari baramenye kuri Yesu.
Nyuma yiyo nyigisho (...) -
Ukunda Imana niwe umenywa nayo Pasitori Bimenyimana Claude
23 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMu gihe cyo gusenga amasengesho agera kure. Indirimo 62 mu gakiza
UKUNDA IMANA NIWE UMENYWA NAYO
Ibyahishuwe 2:4 Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.
1 Abakorinto 8:3 Ariko ukunda Imana ni we umenywa na yo.
Urukundo rw’Imana ni ntagereranwa, umuntu amaze gucumura ntiyamwishe nubwo yari yaramuburiye ko nacumura izamwica ; ariko ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yemera kohereza umwana wayo ngo aze amushakishe amucungure.
Urukundo rw’Imana rwagaragariye muri (...) -
Bikwiye kumenyekana ko Uwiteka ari we Mana
17 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana…..Aravuga ati” Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo uyu munsi bimenyekane ko ariwowe Mana.’’ 1Abami 18:36b
Mu isi habaho ibyo abantu bita imana bakabisenga ndetse bakabiramya, mu bihugu bimwe na bimwe hari naho buri kintu cyose kiba gifite imana yacyo, urugero : imana y’izuba, imana y’imvura, imana itanga urubyaro n’ibindi byinshi, nyamara nubwo izi mana ziriho ntibibuza bene zo guhura n’ibi bibazo.
Hari izigira amaguru zitava aho ziri, izifite amaso zitamenya ibipfa n’ibikira, bifite (...)
0 | ... | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | ... | 1230