UBUSAMBO (Ubusinzi, inda nini, n’ibindi)
« Ntukabe mw’iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu banyandanini bagira amerwe y’inyama, kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena…»/ Imigani 23 : 20 - 21
Tugeze ku gice cya nyuma cy’inyigisho z’imyanda iba muri kamere. Muri kamere hari byinshi cyane n’umuntu atamenya ko ari bibi keretse yemereye Umwuka w’Imana akajya abimwereka maze akabona kwiyuhagira.Dukunze gusaba Imana ngo ikureho ibibazo biri hirya no hino yacu, ariko yo iba ishaka gukuraho umuzi w’ikibazo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ikimoteri cyo muri kamere: Igice cya 5
23 April 2013, by Felicite Nzohabonayo -
Mu giterane cyaberaga I Gahanga Korare IMIHIGOYABERA yanejeje abatuye uyu Murenge.
29 July 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 29/07/2012 mu Murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR rikorera habereye igiterane cyitabiriwe n’abantu benshi. Saa mbiri n’ igice nibwo iyi Korare yari ihageze iherekejwe n’abaterankunga batari bake.
Hari kandi n’abashyitsi batandukanye barimo Christine wakomotse muri Danemark hakaba kandi hari na Ferdinand umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’ Uburundi hari kandi n’umushumba w’ Itorero rya Karama Kayonga Canezius waturutse mu rurembo rwa Kabuga akaba ari nawe mushyitsi (...) -
Abantu bagera kuri 250 babatijwe mu mazi menshi
7 December 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa 3 Ukuboza 2011 mw’ itorero ry’ ADEPR Nyarugenge (aho benshi bakunze kwita mu Gakinjiro), habereye umubatizo w’abantu bagera kuri 250 bagizwe n’urubyiruko n’abakuze. Aba bantu bakomoka mu midugudu (Chapelles) itandukanye igize Itorero (Paroisse) rya Nyarugenge, aho bagiye baherwa inyigisho z’Iyobokamana zigenewe abizera bashya.
Mbere y’uko batangira kujya mu mazi menshi ngo babatizwe, Bwana Pastor Callixte Kamanzi, Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda yigishije abari aho (...) -
Wakora iki iyo ababyeyi bawe badashaka ko ushyingiranwa n’uwo ukunda? - Elisabeth Boutinon
15 August 2013, by Simeon NgezahayoIkibazo nabajijwe kuri internet: Ababyeyi banjye ntibashaka ko mbabwira iby’umusore nkunda, wansabye ko twarushinga nanjye nkamwemerera. Nakora iki?
Icyo namushubije: Iyo hageze ko umukobwa arongorwa, ababyeyi be barahaguruka, cyane cyane iyo ari umukobwa ukiri muto kuko baba bumva agiye gusiga umuryango. Baba bafite impungenge, bibaza niba azahirwa n’urushako. Ibi bituma bamugundira, bagamije kumurinda imitego we ashobora kuba atabona.
Birumvikana ko wowe atari uko uba ubyumva, kandi si ko (...) -
Mushake Uwiteka araboneka. Evangeliste Muvunyi Hyppolite
28 October 2013, by UbwanditsiIri jambo gushaka sicyo wazimije uba ushaka cyangwa se wabuze ahubwo no gusaba ufite ubushobozi buruta ubwawe, ubw’abahanga, abaganga kugutabara, ni ugusaba Imana isumba bose, isumba byose kukurengera.
Tugiye kurebera hamwe abantu bo mu byanditswe byera bagiye bayishaka kubera ibibazo bitandukanye bari bafite Uwiteka akabikemura; bamwe muri bo bari ingumba (Hana), impfubyi ziburana imitungo (bene Selofahadi), abami mu ntambara (Yehoshafati), abafite amadeni bariye cyangwa se ayo basigiwe (...) -
Menya umuzi w’imbuto wera – Joyce Meyer
26 December 2015, by Simeon NgezahayoNehemiya 8:10 ni amagambo akomeza umutima, agira ati "…Ntimugire agahinda, kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu." Imana ishaka ko duhorana umunezero tutitaye ku mibabaro tunyuramo mu buzima, kuko kumwishimana ari zo mbaraga zacu. Ibyishimo ni imbuto ni zo zidukomeza, tukanyura mu bitugoye kandi tukagira iherezo ryiza. Ni cyo gituma ibyishimo bigomba kuturanga igihe cyose nk’Abakristo.
Pawulo yamaramaje kunezerwa mu rugendo rwe n’ubwo inzira yarimo imyobo myinshi. Mu Bakolosayi 1:11, (...) -
Abanzi B’urugo Rwiza. Alice Rugerindinda
9 May 2014, by Alice Rugerindinda“ Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya” Imigani 14:1
Mu yandi magambo, haravuga ngo:”umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe, nyamara umupfapfa ararusenya”.
Iyo nsomye aya magambo, numva nejejwe nuko Imana, yemera neza ko, umugore afite ubushobozi bwo kubaka urugo rwe, mu gihe nzi neza ko urugo ari ikintu cy’igiciro cyinshi. Amen
Kuba ari ikintu cy’igiciro cyinshi, ni nayo mpamvu rugira ibiruhiga byinshi cyangwa se abanzi benshi kuko nk’uko bibiriya ibivuga, aho (...) -
Ese ni byiza ko abakundana babana batararushinga?
1 April 2014, by UbwanditsiIgisubizo kuri iki kibazo umuntu yagitanga bitewe n’icyo yise "kubana" hagati y’abakundana. Iyo babana harimo no gukora imibonano mpuzabitsina, bibaye icyaha ku buryo budasubirwaho.
Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga bifatwa nk’ icyaha, nk’uko imirongo myinshi ya Bibiliya ibyerekana (Ibyak 15 :20, Abaroma 1 :29, 1 Abakorinto 5 :1 ; 6 :13 ; 7 :2 ; 10 :8 ; 2 Abakorinto 12 :21, Abagaraatiya 5 :19, Abefeso 5 :3, Abakolosayo 3 :5, Abatesalonike 4 :3 ; Abayuda 7). Bibiliya (...) -
Yesu Kristo twongerere kwizera! MUKAMANA Verdiane
26 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMaze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti ‘Twongerere kwizera’ Umwami ati ‘Mwagira Kwizera kungana n’akabuto ka sinapi,mwabwira uyu mukuyu muti Randuka uterwe mu Nyanja, na wo wabumvira’. Luka17:5-6
Mu gihe abigishwa baYesu bamaranye na we bibonyemo intege nke zo kutizera uko bikwiriye, ikigero bari bariho ntabwo cyari gihagije mu Kwizera kuko muri iri jambo bakoresheje ijambo TWONGERERE bishatse kuvuga ko bitari uguhera ku busa hari icyo bari bafite ariko kidahagije. Iyo usomye neza usanga rubanda (...) -
Dukwiye kugira ihishurirwa mu nzira ijya mu ijuru. Pasteur Desire Habyarimana
9 June 2013, by UbwanditsiAbantu bakeneye ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru kuko ibi Paulo yigisha yahamije ko atabyigishijwe n’ umuntu ahubwo yabihishuriwe biva mw’ ijuru.
Iyo urebye , ubona ko yatangiye bimukomereye avuga ati nshaka gukora icyiza ikibi nanga kikaba aricyo nkora kugeza ubwo avuga ngo mbonye ishyano umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n’iki? Aza guhishurirwa ko Imana izamukiza muri Kristo Yesu (Abaroma 7); ageze mubice 8:1 ahishurirwa ko abari mu Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.
Abantu (...)
0 | ... | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | ... | 1230