Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu yabo. Ariko Yohana yumvise munzu y’imbohe ibyo yesu akora,atuma abigishwa be ko bamubaza bati: mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi? Yesu arabasubiza ati: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye,impumyi zirahumuka,ibipfamatwi birumva,abapfuye barazurwa,abakene barabwirwa ubutumwa bwiza,kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha”(Matayo 11:1-6.)
Yohana uyu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ukwiye kubigendamo neza, utazagushwa n’ibya Yesu kandi abandi bibakiza
28 March 2016, by Ernest Rutagungira -
Ijambo ry’Imana : Umuragwa ni muntu ki ?
15 October 2012, by Pastor Desire Habyarimana“Umuragwa iyo akiri umwana ntagira icyo atandukaniraho n’imbata n’ubwo yaba ari nyir’ibintu ategekwa n’abamurera n’ibisonga kugeza igihe cyategetswe na se…Nicyo gituma utakiri imbata ahubwo uri Umwana , umuragwa ubihawe n’Imana” (Abagaratiya 4:1-7)
Uragwa avuka ari we ariko ntiyategeka cyangwa ngo ahabwe ibyasezeranijwe, agomba kubanza kurerwa akigishwa uko azabitegeka . Ese atorezwa iki ? Ibyo azategeka ni ibihe ?
Natwe dufite ibyasezeranijwe :
Kuzura umwuka Wera : Ubwo Intumwa zuzuraga zabwiye (...) -
Icyo ijambo ry’Imana rivuga ku baryamana bahuje ibitsina
10 May 2012Hirya no hino ku isi havugwa abantu baryamana bahuje ibitsina, birashoboka ko no mu gihugu cyacu baba bahari. Ariko ijambo ry’Imana ryamagana ubusambanyi aho buva bukagera.
Sodomu na Gomora hari hatuye abantu b’abanyabyaha bakabije mu busambanyi, kugera naho basambana n’abantu bitabahagije bashatse gusambanya Abamalayika (Itangiriro 19 ; 1-5). Loti kuko yubahaga Imana arabinginga ati : “Bene data ntimukore icyaha kingana gityo dore mfite abakobwa babiri batararyamana n’abagabo ndabasohora (...) -
Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe! Pasteur Desire Habyarimana
7 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe! (2 Abami 2:9a)
Ubundi Umukristo wese aba yemerewe gusaba icyo ashaka nk’umwana murugo kwa Data. Wahita umbaza uti “Kuki ibyo nsaba byose ntahita mbihabwa kandi nkijijwe?”
1. Yakobo yaravuze ati “Murasaba ntimuhabwe, kuko musaba nabi kugira ngo mubyayishe irari ryanyu ribi.” Iyo Imana irebye igasanga ibyo usabye nta cyo bizamara mu bwami bwayo uri umwana wayo, ishobora kuba ibikwimye kuko yanga ibyagusubiza inyuma. Urugero: None (...) -
Tumenye bimwe mu bimenyetso byadufasha gusobanukirwa Umwuka Wera
31 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaTumenye bimwe mu bimenyetso byadufasha gusobanukirwa Umwuka Wera
Iyo usomye ijambo ry’Imana hari bimwe mu byo dusangamo bishushanya Umwuka wera, akenshi byitwa ibimenyetso kubera imiterere n’ imirimo y’ Umwuka Wera mu gihe runaka, Nyamara n’ubwo hari abajya babyifashisha no muri iki gihe ntago kuri ubu bisobanuye ko iyo ubi fite uba ufite umwuka wera , ahubwo ni ibishushanyo by’ Umwuka wera. Ntabwo bikwiriye kugirwa ishingiro ry’ imihango y’amadini,ahubwo ni ibigereranyo cyangwa imfasha nyigisho (...) -
Igiterane cy’abubatse ingo mu itorero ry’ ADEPR Kicukiro
22 September 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22/09/2012 mu Itorero ry’ ADEPR Kicukiro habereye igiterane cy’ abubatse ingo cyahuje amatorero ya Rwampara, Gikondo na Kicukiro. Afungura ku mugaragaro iki giterane Past Butera Celestin umushumba w’ Itorero rya Gikondo yasomye ijambo riri muri Nehemiya 2:17-18 hagira hati: Mperako ndababwira nti Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’ I Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.
Yakomeje avuga (...) -
Kw’itorereo ry ‘ADEPR Gitarama hatangiriye igiterane mpuzamahanga cy’amasengesho n’ububyutse
2 August 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANAkw’itorero ry’ ADEPR Gitarama (I Nyabisindu) ho mururembo rwa Gitarama, mukarere ka Muhanga muntara y’Amajyepfo, kuri uyu wakane tariki ya 2/8/2012 hatangiriye igiterane mpuzamahanga cy’amasengesho n’ububyutse kikaba kizamara iminsi ine, nukuvuga guhera ku wa 2-5/8/2012.
Iki giterane giheruka kuba mumwaka w’2010, cyateguwe n’itorero ry’ADEPR Gitarama rifatanije na comite y’umurimo w’ikabera kikaba gifite intego igira iti” Mubaririze inzira za cyera inziza abe ariyo munyuramo” (NEHEMIYA 6:16) (...) -
Kuberako Yesu abivuze. Dr Fidèle MASENGO
30 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKUBERAKO YESU ABIVUZE
Luka 5:5 - 6. Simoni aramusubiza ati"Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye." Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.
Ejo ntegura inyigisho yo ku cyumweru nongeye gutangazwa no kwiga impinduka ziba iyo Yesu ageze mubyo turimo gukora, iyo Yesu avuze. Simoni Petero na bagenzi be bari bakesheje ijoro ryose baroba ariko ntacyo bafashe. Bari bazi inyanja....bari abarobyi (...) -
Twahawe umwana w’umuhungu Ev. Kiyange Adda- Darlene
17 December 2015, by Kiyange Adda-DarleneYesaya 9:5a, “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye.”
Imana imaze kurema umuntu, yaramwihanangirije ku giti cyari giteye mu ngobyi ya Edeni (Itangiriro 2:8) iramubwira iti: nguhaye ibiri mw’isi byose ubitegeke ariko kiriya giti cyo ntuzigere urya imbuto zacyo. Nuzirya, no gupfa uzapfa.(Itangiriro 2:17) Hashize igihe bibiriya itagaragaza, umuntu (Eva) yaragiye yihereranwa na satani amuha inyigisho. Ati harya ngo muriyeho mwapfa ra? Umuntu ati cyane niko (...) -
Iteka ababeshya bazaciriwaho! (Igice cya 1) – Simeon Ngezahayo
18 June 2013, by Simeon Ngezahayo“Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora” Ibyahishuwe 22:25.
Maze iminsi ntekereza ku ijambo ryitwa kubeshya. Kubesh ni icyaha Imana yanga urunuka, ariko ikibabaje ni uko benshi bakigize akamenyero.
Uyu munsi mu modoka najemo njya ku kazi, abantu babiri (2) babeshye kuri telephone bavuga aho bageze, wareba igihe gisigaye ngo bahagere ugasanga ari kinini. Tekereza noneho ababeshye bari mu zindi modoka, cyangwa (...)
0 | ... | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | ... | 1230