Urugendo muri Isirayeli (Igice cya 4) Pasteur(...)

Urugendo muri Isirayeli (Igice cya 4) Pasteur Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2013-11-02 02:25:17


Urugendo muri Isirayeli (Igice cya 4) Pasteur Desire Habyarimana

Mu bice bitatu byabanjirije iki, twabagejejeho ibirebana n’uruzinduko twagiriye mu gihugu cya Isirayeli. Ubu rero tugiye kubagezaho igice cya nyuma cy’uru ruzinduko, ariko tukabizeza ko tuzakomeza kubagezaho amateka y’iki gihugu kimwe n’amakuru y’ibihabera kuko iyo dusoma Bibiliya itubwira incuro nyinshi amateka y’iki gihugu.

Ikindi gikomeye, Isirayeli ni isaha y’Imana. Uti gute? Ibimenyetso byinshi biranga kugaruka kwa Kristo n’imperuka y’isi byinshi bigaruka kuri iki gihugu, ku buryo wize neza amateka y’iki gihugu wamenya aho Yesu ageze agaruka (Matayo 24).

Twasuye rero intara ya Galilaya tunyuze Telaviv, aho niho Yona yari atuye aho yangaga kujya i Ninewe akamirwa n’urufi mu nyanja ya Mediterane (inyanja nini). Kenshi abantu benshi bacira Yona urubanza ko yari umunyantege nke, ariko yagombaga kugenda ibilometero birenga 1,250 kandi ajya kuburira abanzi babo babahemukiye mu buryo bukomeye (Harya wowe uwakohereza mu rugendo rungana rutyo n’amaguru wajyayo wishimye?) Yona 1.

Aha kandi niho Imana yiyerekeye Petero imutuma kwa Korunereliyo mu banyamahanga (Ibyakozwe n’ Intumwa 10:9-47)

Twakomereje mu mujyi wa Aifa, ni ho hari umusozi wa Karumeli aho Eliya yakunze kuba akahakorera n’ibitangaza bikomeye. Uyu musozi ufite ubutumburuke (altitude) bwa 500m na kilometero 10. Utambitse kuri uyu musozi Eliya yari ahafite ishuri ryigishaga guhanura, kandi na n’ubu hari amakaminuza akomeye ku rwego rw’isi. Hari kandi ubuvumo Eliya yihishemo akahumvira ijwi ry’Imana, ni na ho yiciye abahanuzi ba Bali 850.

Iyo uri kuri uyu musozi hejuru uba ubona igihugu cya Isirayeli cyose, ni ho mu ihuriro ry’isi yose. Ikindi, iyo uhagaze kuri uyu musozi uba ureba aho Ahabu yiciye Naboti (1 Abami 21), ni munsi y’uyu musozi. Aho Naboti yaguye ubu hari umujyi witwa Afura, kandi ni bugufi bw’i Shunemu aho Elisa yakundaga gucumbika akaza gusabira uwo muryango w’umuhungu (2 Abami 4:8-37).

Twasuye na none ikibaya cya Megido. Aha ni ho hazabera intambara ikomeye ya Harumagedoni, kuko ari ho imihanda yose iva mu bihugu bikikije Isirayeli ihurira (Ibyahishuwe 16). Aha kandi ni ho Yezebeli yari atuye na Ahabu. Twasuye kandi iriba Abisirayeli bacukuye bari mu ntambara rireshya na metero 100.

Twasuye na none umusozi witwa Gilibowa, aho Sauli yiyahuriye mu ntambara ubu hakaba hatuye Abanyakanani (1 Samweli 31). Twasuye n’umusozi Yesu yahinduriweho (Luka 9:28), uteganye na Nazareti hakurya y’umusozi wa Karumeli na Mowabu, munsi hagati hari umujyi wa Tabulu. Igihe Yesu yazamukaga umusozi, yazamukanye n’abigishwa 3 abandi basigara hasi barwana n’umudayimoni arabanesha kuko yari afite igicuri Yesu yamukijije avuye ku musozi (Luka 9:37).

Iyo wanze kujya gusenga cyangwa ngo ube mu mwanya Imana ikwifuzamo, Satani ntabura ikindi agukoresha. Niwanga gukoreshereza Imana ubutunzi bwawe uzabujyana kwa muganga cyangwa ugurize abatazakwishyura kuko gukorera Imana ni ngombwa.

Twanyuze na none i Nayini, aho Yesu yazuye umwana w’umupfakazi. Twakomereje i Nazareti. Ikibabaje ni uko aha nta Bakristo benshi bahatuye. Ni umujyi w’Abisilamu. Twasuye aho Mariya yabwiriwe ko azabyara umucunguzi.

Twakomereje ku musozi bita uw’abahiriwe, aho Yesu yatangiye inyigisho iri muri Matayo 5, dusura aho Yesu yatuburiye amafi n’imigati. Twasuye na none inyanja ya Galilaya, aho Yesu yatangiye inyigisho ikomeye kuko yayigenzemo n’amaguru, ni ho yabwiriye Petero ko azaroba abantu. Aha na none ni ho abigishwa yababwiye kujugunya urushundura iburyo bw’ubwato, bakaroba amafi manini 153, bakomoka bagasanga ifi ziri ku muriro n’umutsima kuko bari basubiye kuroba yarababujije. Ni na ho Yesu yabarije Petero gatatu kose ko amukunda, kandi impamvu yamubajije gatatu mwibuke ko yari yaramwihakanye 3, ahita agirwa umushumba w’intama z’ Imana.

Twasuye aho Petero yabaga, ari na ho Yesu yakirije nyirabukwe wa Petero ubuganga (Malaliya). Twasuye na none umugezi wa Yorodani, na wo ufite amateka akomeye muri Isirayeli. Aha twavuga nka Yosuwa yambukana Abisirayeli: Yorodani yakamye ibilometero 26 bambukira ahumutse; Elisa yarayikamije arambuka, Namani yoze muri uru ruzi akira ibibembe, Yesu yarubatirijwemo ahita ajya ku musozi uri hafi aho ahamara iminsi 40 ageragezwa na Satani.

Twakomereje i Yeriko, dusura igiti Zakayo yuriye akabona Yesu. Aho ni bugufi bw’aho Dawidi yaciriye ikinyita cy’umwenda wa Sauli, umutima ukamurya. Ni ho Dawidi n’ingabo ze babaga mu buvumo. Mbere y’aho gato twasuye akagezi Ahava, aho Ezira n’abantu be bava mu bunyage biyiririje Ezira 8:21.

Twasuye Sodoma na Gomora, aho Imana yatwikishije umuriro kuko kubana kw’abahuje ibitsina byari byarakaje Imana. Aho ni ho muka Loti yahindukiye inkingi y’umunyu kuko yahindukiye akareba inyuma.

Twarebye umusozi wa Nebo, aho Mose yahagaze Imana ikamwereka igihugu cyose cya Isirayeli ariko Imana ikamubwira ko atazacyinjiramo kuko atahesheje izina ry’Imana icyubahiro (Gutegeka kwa kabiri 34).

Twasoza iyi nkuru tubabwira ko ibyabaye ku Bisirayeli byatubereye akabarore. Nitwitwara neza tuzajya mu gihugu cy’amasezerano (ijuru), ariko nitutitwara neza tuzabura ijuru kandi ari ho dusiganirwa.

Twarangiza dukangurira abantu gusura iki gihugu cya Isirayeli. Ibiciro birahendutse. Niba wifuza ibindi bisobanuro, hamagara Tel: 0788422984/0728422984 cyangwa ukatwandikira kuri hadesire@yahoo.fr

Niba utarasomye igice cya 2 kanda hano ugisome
http://agakiza.org/spip.php?article2374
Niba utarasomye igice cya 3 kanda hano ugisome
http://agakiza.org/spip.php?article2829

Inkuru mu mafoto:

Umujyi wa Telaviv

Umujyi wa Aifa hejuru yawo niho hari umusozi wa Karumeli

Ikibaya cya Yezereli aho biciye Naboti ni na hafi ya Shunemu

Aha niho Eliya yubatse igicaniro ahicira n’abahanuzi babali

Abisirayeli bari mu ntambara babura amazi bacukura iriba rya metero 100

Aha twari tugeze i Kana ya Galilaya aho Yesu yahinduriye amazi Divayi

Aha ni wabo na Yesu aho babaga mubuvumo Yosefu atunzwe no kubaza

Aha naho Yesu yatuburiye amafi n’ imigati

IYi ni inyanja ya Galilaya Yesu yagenze hejuru n’amaguru

Twagenze muri iyi nyanja nubwato bazamura ibendera ry’ Urwanda

Aba nabanyamerika twahuriye mu nyanja ya Galilya

Aha nicaye niho Yesu yarahagaze abaza Abigishwa niba babashije kuroba

Ibi nibisigazwa by’ amazu yi wabo wa Petero

Aha niho Yesu yabwiriye Petero kwamuhaye ifunguzo z’ ubwami

Pst Desire n’ inshuti y’abantu bose harimo n’abana

Aha ni mumugezi wa Yorodani

Nyuma yaho Yesu aviriye muri Yorodani kubatizwa Umwuka yamujyanye kuri uyu musozi ahamara iminsi 40
Aha ni Yeriko

Iki n’ igiti Zakayo yuriye nubu kiracyahagaze kimaze imyaka irenze 2000

Iyi n’ inyanja y’ umunyu

Twasuye Sodoma na Gomora ariho hari inyanja y’ umunyu reba abo twahasanze uko bameze nubu haracyari umurwa w’ ibyaha

Aha niho hahoze akagezi Ahava mu gihe cya Ezira biyiririjeho basaba Imana ko ibakiza abanzi

Batubwiye ko muka Roti yahindutse inkingi y’ umunyu araha ahagaze

Umusozi wa Sinayi aho Imana yajyaga ivuganira na Mose.

Ibitekerezo (11)

Julienne M.

9-11-2013    03:00

Pastor, birandenze pe !!! nabyumvaga none ibimenyetso buriya biravuga kdi nsubijemwo imbaraga. Mubarikuwe !!!

CONIKI Joseph

8-11-2013    10:04

mwiriwe ndashaka kuba umunywanyi

MUSHAKAMBA Emmy

7-11-2013    16:22

nshimira Imana se w’umwami wacu Yesu kristo yo yashoboje uyu mu pastor kugera muri ikigihugu gikomokamo agakiza twahawe k’ubuntu.gusa mbere yo kumwifuriza umugisha ,njye mbona asanzwe awufite,jyewe binyongereye imbara mu bugingo.
Pastor,uvuze ubutumwabwiza gusa Imana izakugororera

Bahati Athanase

5-11-2013    04:48

Benedata nshuti mwahamagawe n’ Imana, namwe nimurebe urugero rwiza rw’ ivugabutumwa Umukozi w’ Imana yitangiye bigeze aha. Ingendo zibaho kandi abazikora bakishimisha bihagije kandi ntashimwe rindi baba bategereje. Nonese ubu uyu mupasteri twavugako atakoze umurimo nk’ uriya Yona yari yatinye koko? Murebe ahantu yavuye, murebe aho yagiye, mwitegereze ingendo yakoze imbere mugihugu, mutekereze ubutunzi byatwaye, noneho murebe UBUTUMWA BWIZA atuzaniye!!!! Nanjye musabiye umugisha w’ Imana nikomeze imurindire ubugingo we n’ abe kugeza ubwo azanezezwa mumugabane wa SHEBUJA.

Claude

4-11-2013    04:21

Pastor mwamfaashije mukambwira ibiciro byaho kugenda kugera muri Israel ndetse na accomodation (hakubiyemo uburyo umuntu azabho)?

Plz I beg you, let me know the cost.

Claude

4-11-2013    04:19

Imana Iguhe Umugisha Mushumba kuko icyi gice kinkoze ahantu hakomeye ku mutima, ngambiriye kuzajya muri kino gihugu uko byagebda kose kdi nongeye kubakika mu bugingo bwajye.

May the Lord Jesus bless you much!!

anatole Mulindwa

4-11-2013    01:03

IMANA IRATANGAJE IBI BIMENYETSO BIZAJYA BITUMA UKWIZERA KURUSHAHO GUKURA

MUTSINZI

4-11-2013    00:48

Imana iguhe umugisha mukozi wayo kubwibyo wabonye byose utubwiye kandi ikongere kugenda amahanga menshi kubwumurimo wayo, nanjye ndasaba Imana ngo izanshoboze kugera muri kiriya gihugu cy’isezerano
Yesu n’umwami w’abami W’ibihe byose.

2-11-2013    06:40

UHORAHO NIWE MUGABA

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?