‘’Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho.’’ Ibyakozwe n’intumwa 9:38
Kubaho mu isi kugira iherezo. Iyo umuntu yitabye Imana bajya kumushyingura bakajya bagaruka ku buzima bwe, uko yabanaga n’abantu. Icyakora akenshi bagaruka ku byiza gusa. Nubwo bishoboka ariko si kenshi abantu bavuga ibibi by’uwapfuye. Doruka amaze gupfa nk’uko n’abandi bapfa, yari (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ufite icyo wakwibutsa Imana mu bihe bikomeye?
2 September 2015, by Innocent Kubwimana -
Imbaraga z’amasengesho nizo zonyine zifite ububasha bwo kwirukana ikigeragezo cy’ubugumba
5 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUBURYO BUTANDUKANYE BW’UBUGUMBA
Kugirango dusohoze neza inshingano zo kubaka itorero rya KRISTO ,Twahawe umwuka wera w’Imana ihoraho ,kugirango atuyobore ndetse ninawe ushoboza buri wese muri mwe kwakirana ijambo ry’ IMANA umutima unyuzwe (umutimanama)
Nimurwo rwego mur’iyi myaka tugezemo cyane cyane mu mwaka w’ikinyagihumbi cya 3, ijambo ry’Imana ryagaragaje imbaraga n’ubutware cyane cyane mu gutegura (abari n’abategarugori)
Dufate urugero muri Bibiliya rw’umugore warwanye urugamba kandi (...) -
Simoni , Simoni, dore satani yabasabye kugirango abagosore nk’amasaka
16 September 2012, by Alice RugerindindaKandi Umwami Yesu aravuga ati « Simoni, Simoni, dore satani yabasabye kugirango abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe » Luka 22 : 31-32
Muri aya magambo harimo amagambo abiri akomeye : satani yabasabye, ngo abagosore Hari undi muntu bibiliya ijya itubwira nawe Satani yasabye ngo amushungure cyangwa se amugosore, ariko nawe agira amahirwe yuko Imana yahagaze kubugingo bwe ariwe Yobu.
Ubundi iyo bagosora baba (...) -
Mu ishure Yesu aratwigisha kandi akadutegurira n’ ameza ariho ibyokurya n’amazi yo kunywa.
21 February 2013, by Felicite NzohabonayoWa mwigisha wacu (YESU) twaganiriyeho mu cyumweru gishize , aratwigisha kandi akadutegurira n’ ameza ariho ibyokurya n’amazi yo kunywa. Yesaya 30 :20-21 haravuga ngo : « Kandi nubwo Uwiteka akugaburiria ibyokurya by’amakuba n’amazi y’agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha, kandi nimujya kunyura i buryo cyangwa i bumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo rigutururtse inyuma rivuga riti « Iyi niyo nzira mube ariyo mukomeza. » I. IBYO (...)
-
Pastor Siboma yarahiye ko ADEPR itazongera kugira amacakubiri
3 December 2012, by UbwanditsiNyuma y’amakimbira yavuzwe mu Itorero rya ADEPR, bikagera n’aho ubuyobozi bwari buriho bukurwaho manda ya bwo itarangiye, ubushya bwajyanye abagize Komite yabwo mu mwiherero i NKumba mu karere ka Burera bavayo bahigira igihugu ko batazongera kugaragarwaho n’amacakubiri.
Imbere ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku itariki 2 Ugushyingo, nk’umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yemeje mu ijwi riranguruye ko mu myaka 72 ADEPR imaze ishinzwe, haranzwemo amacakubiri (...) -
Bantaye mukiyaga cya Victoria ariko Imana inkuramo
26 June 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANANitwa MUSANGANFURA Evariste ndi umunyarwanda, ntuye mukarere ka Muhanga umurenge wa Nyamabuye, ariko navukiye muri Tanzaniya mu 1974 kuko ababyeyi banjye bari barahahungiye mu 1959. Ndubatse nfite umugore n’abana 2 ikindi ndi umukristu.
Mu 1959 ababyeyi banjye bahungiye muri Tanzaniya, ariko muri 1983 bombi bazagupfa nsigara kwa Sogokuru ubyara Mama afatanya na Marume kundera icyo gihe nari mfite imyaka 9. Bitewe nogushaka kuzigarurira amasambu n’inka nyinshi iwacu bari baransigiye Sogokuru (...) -
Mbese gusenga umuntu ahagurutse mu rugo cyangwa ahageze ni ngombwa?
21 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneDusome mu gitabo cyo Kubara 10: 35-36. Uko iyo sanduka yahagurukaga Mose yaravugaga ati:“ Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge“. Yahagarara akavuga ati: „Uwiteka garukira inzovu z’ibihumbi by’abisiraheri.“
Muri iki gihe mu rugendo, abisiraheri bari bafite umuyobozi witwaga Mose.Uwo niwe Imana yari yarahaye ubushobozi bwo kuyobora, ikajya ivugana nawe uko urugendo rumeze nicyo bagomba gukora. Imana imaze gushima kubana nabo yategetse Mose kwubaka ihema ry’ibonaniro (...) -
Narwanye na kanseri mfatanije n’Imana, TURAYINESHA!
15 March 2013, by UbwanditsiAbabyeyi banjye bantoje kwizera. Mama yakundaga kumbwira ati: «Uwiteka Imana ni We ugomba kubanza imbere.» Data we yarambwiraga ati : «Nujya gusenga ujye wambara ikositimu, kuko uramutse ugiye kubonana na Perezida wa Repubulika wakwambara ikositimu. Ku Cyumweru uba ugiye kubonana n’Imana yawe, ujye wambara ikositimu.»
Twavutse turi abana 7, ariko buri gihe ku ifunguro ryacu mama yongeragaho igaburo rimwe ry’umukene. Iyo nta mukene wazaga gufunguza, yajyaga kumushaka mu muhanda. Yakundaga kuvuga (...) -
Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 2) Pasteur Desire Habyarimana
5 November 2013, by Pastor Desire Habyarimana2. Urugendo barukomereje i Beteli:
Beteli bisobanura mu nzu y’Imana. Muribuka Yakobo ahunze Esau, Imana ikamwiyereka yiseguye ibuye ? Akangutse yasize amavuta ibuye, arangije ararishinga yita aho hantu i Beteli aravuga ngo nungarukana amahoro, ukampa ibyo kurya n’ibyo kwambara nzahakubakira inzu (Itangiriro 28:18-22). Aho ngaho ni ho Yesu yaje kuvukira.
Nyuma yo gukebwa noneho wageze mu nzu y’Imana, uri Amukristo mwiza. Imana ishimwe. Mu nzu y’Imana nagira ngo nkumenyeshe ko habera ibyiza (...) -
Mfasha dusengere Ababoti bo muri Nepali
7 September 2015, by Ange Victor UWIMANA“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2015 turasengera Ababoti bo muri Nepali.
Ababoti babarizwa muri Nepali ho ku mugabane w’Aziya, ahari abagera ku 13.000, basa n’abafite umwihariko kuko ubona batandukanye na ba kavukire batuye mu misozi (...)
0 | ... | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | ... | 1230