Mu gihe abakiristo ba ADEPR bari bamaze igihe mu gihirahiro bibaza ikizakurikiraho nyuma y’igeguzwa ry’igitaraganya kuri bamwe bahoze ari abayobozi b’idini, kuri ubu hamenyekanye ibyavuye mu myanzuro y’inama y’ubutegetsi aho hari abazamuwe mu ntera, abandi baramanurwa ugereranije n’imyanya bari bafite.
Amakuru dukesha urubuga rwa gikirisitu isange.com, avuga ko ubu buyobozi buyobowe n’umuvugizi mushya w’agateganyo Rev. Past. Sibomana Jean uherutse gushyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiryango (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Abapasiteri ba ADEPR basubijwe ku ibere abandi batunguwe n’ibyababayeho!
31 October 2012, by Ubwanditsi -
Kuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’ Imana atinda? Pastor Desire
4 May 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Nuko Umwami abwira Hamani ati: “Huta wende imyambaro n’ ifarasi uko uvuze, ubigenze utyo Moridikayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ ibwami ntihagire ikintu kibura muri byo byose” - Esiteri 6:10-11.
Dukurikije iyi nkuru dusomye Moridikayi yari yarakoze ibyiza ariko hashira igihe ntiyahita agororerwa ariko ikindi gihe biribukwa aragororerwa wakwibaza uti: “Kuko nkora ibyiza kandi nkaba mfite n’ amasezerano ariko ntasohore?” Rimwe abigishwa babajije Yesu ngo nkatwe twasize byose tuzahabwa iki? (...) -
Wirinde kubwo amagambo ukunda kuvuga!
17 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAmagambo ashobora kwica cyangwa agakiza.Ukunda kuvuga agomba no kwitegura kwakira n’ingaruka zabyo. Imigani 18:21 Ndemeza ntashidikanya ko mu bintu bigoye bibaho mu buzima harimo kuvuga amagambo akwiriye mu gihe gikwiriye.
Ni ayahe magambo wisanga yasohotse mu kanwa kawe iyo bikomeye ? Muri Bibiliya Yakobo agereranya ururimi rwacu na Gouvernail (icyuma kiyobora ubwato) y’ubwato. Nubwo ari gato gashobora kuyobora umubiri wose. Mbega ukuntu rugoye gufata! Mbega ukuntu bigoye guhitamo kuvuga (...) -
Bamwe mu bahanzi bakoresheje imbaraga nyinshi mu mwaka wa 2012 baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel)
31 December 2012, by Patrick KanyamibwaUmwaka wa 2012 ni umwe mu mwaka yagaragayemo ibikorwa byinshi bitandukanye mu gice cy’iyobokamana, muribyo bikorwa usangamo kandi ibyinshi muribyo byarakozwe n’abahanzi cyangwa bigakoreshwamo abahanzi n’amakorali cyangwa andi matsinda ariririmba indirimbo zihimbaza Imana. Ibyinshi mu bikorwa byagaragaye mu mwaka wa 2012 harimo ibitaramo, ibiterane, kumurika amalubumu, ibikorwa byo gufasha, amasengesho n’iminsi mikuru itandukanye yabaye ku rwego rw’igihugu ndeste no ku rwego rw’amasengero (...)
-
Wari uzi ko ingeso nziza z’ umugore zireshya umugabo agakizwa?
31 January 2013, by Isaro Marie Ange1Petero3: 1-2: Namwe bagore n’uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kwubaha.
Bibiliya itubwira ko umugore abasha gutsinda umugabo we atavuze ijambo narimwe amutsindishije imirimo myiza n’ingeso nziza amubonamo. Uko byagenda kwose, nubwo waba uzi kwiha amahoro ute, iyo ufite urugo washatse, hari inshingano ebyiri zizahora imbere (...) -
Nta kinanira Imana mu gihe cyashyizweho
24 January 2016, by Innocent Kubwimana‘’Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati ‘’Mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara? Aburahamu abwira Imana ati’’ icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!’’ Imana iramusubiza iti’’ Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka.(Itangiriro 17:17-29)
Hari kinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu (Itangiriro 18:14) Aha ni igihe Imana igirana ikiganiro na (...) -
Ntukinubire ikigeragezo cyawe nicyo Imana izakoresha ikuzamura. Pst Desire
25 June 2013, by Pastor Desire Habyarimana“Penina yababaza Hana akamutera agahinda kuko atabyara” –(1 Samweli1:1-8)
Iyi nkuru tuyizimo Elukana n’ abagore babiri Penina yari yarabyaye na Hana utarigeze ubyara n’ umutambyi Eli hamwe n’ umwana w’ igitangaza Anna yaje kubyara akamutura Uwiteka.
Elukana yajyaga gusenga akajyana abagore be bose ariko Penina yahoraga atuka Hana kuko atabyara akamutukira no mu rusengero akamubwira ati: “N’ubwo umugabo aguha imigabane ikubye kabiri iyanjye ariko ntiwigeze ubyara, nta gaciro ufite muri uru rugo. (...) -
Nyirakurara Immaculee yapfiriye mu rusengero.
22 July 2012, by UbwanditsiNkuko ijambo ry’ Imana rivuga ngo : Andika uti « Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu » Umwuka na we aravuga ati « Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye » Ibyahishuwe 14 :13 Umukecuru Nyirakurara Immaculee yari atuye mu mudugudu w’abatishoboye wa Murinja mu murenge wa Gahanga yasengera mu itorero rya ADEPR Gahanga. Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi umwaka w’ 1994, uwo mukecuru yapfushije umugabo n’ abana bose asigara wenyine Imana (...)
-
Ni byiza gushima Uwiteka no kuririmbira izina rye! Pasteur Desire Habyarimana
6 January 2014, by Pastor Desire HabyarimanaNi byiza gushima Uwiteka, no kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose (Zaburi 92:1).
Abantu kenshi bakunda kuririmbira Imana no kuyihimbaza igihe banezerewe. Ibihe nk’ibyo, biba byoroshye kwibuka akaririmbo ukakaririmba wizihiwe. Ariko si benshi baramenya guhimbaza no hagati mu ngorane. Imana ishaka ko uhora unezerewe, uko byaba biri kose. Waba uri mu bihe byagombye kuzana umunezero cyangwa utabirimo ntacyo bihinduraho, kuko umunezero nyakuri ari uwo mu mwuka.
Mu Befeso 5:18-20 (...) -
Rinda umutima wawe! - John Roos
13 May 2013, by Simeon Ngezahayo"Naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye" 1 Yohana 2.11.
Hari uburyo bwinshi bwo kugwa mu mwijima mu buryo bw’umwuka. Urugero, iyo duhaye icyaha intebe mu bugingo bwacu; iyo duhaye urwaho Satani n’imbaraga z’abadayimoni; iyo twemereye isi ikaganza ibitekerezo byacu; iyo duhaye urwaho imibiri yacu ikadutegekesha irari ryayo; iyo tugiye ahantu habi tukareba ibyo tutagombaga kureba kandi tukamarana umwanya n’abantu twagombaga (...)
0 | ... | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | ... | 1230