URUGENDO RW’UBUTUMWA MURI KAZAMANSE (Casamance) Ibyo kutibagirwa:
Twese twibuka itegeko rikuru ry’Umwami “Nuko mugende muhindure abantu mu mahanga yose abigishwa, ...... mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose..... (Matayo 28:19) ijambo riheruka niryo kwitabwaho cyane, “Kandi dore ndi kumwe na mwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.”. , ….” ibi twarabibonye neza i Kazamanse,
Mugende Isoko rya Zingenshoro
Urugendo rwa gitumwa ruheruka twarukoreye ahitwa Cazamanse,mu kwezi kwa munani kuva (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Senegal: Misiyoneli Kazura Jules Imana ikomeje kumukoresha ibikomeye.
21 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Yageragejwe kubera inzozi yarose ( igice cya 3) Kiyange Adda- Darlene
15 September 2013, by Kiyange Adda-DarleneAsoma bene se bose, abaririraho, nyuma bene se baganira nawe. ( Itangiriro 45:15)
Yosefu byaramugoye guhita yibwira bene se. Yashatse kubanza kumenya amakuru y’umuryango, abanza kumenya ko murumuna we Benyamini akiriho aramubatuma baramuzana aramubona, ashaka no kumenya niba ise akiriho nabyo arabimenya .Ayo makuru yayabonye akoresheje ubwenge bwinshi tutarondora hano.
Usomye igice cya 45, ubona ko nyuma byamunaniye kwihangana ategeka ko basohora abantu bose kugira ngo yibwire bene se. (...) -
Zimwe mu ngaruka zo gushaka mu banyamahanga/ Abapagani
12 September 2015, by Alice Rugerindinda“Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b’abanyashidodikazi, n’Abamonikazi n’Abamowabukazi. Kimwe cya kabiri cy’abana babo cyavugaga ikinyashidodi cyangwa indimi z’andi mahanga ayo ariyo yose, nyamara nta numwe wo muribo wabashaga kuvuga igiheburayo. Nuko ndabatonganya ndanabavuma,ndetse abagabo bamwe bo muri bo ndabakubita mbapfura n’imisatsi.
Mbarahiza mu izina ry’Imana ngira nti” Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu b’abanyamahanga, n’abahungu banyu ntimukabashyingire abakobwa (...) -
Ubuntu bw’Imana butangaje!
26 June 2013, by Simeon NgezahayoNiga mu mashuli makuru, nahaye icyaha urwaho kintandukanya n’Imana. Nasambanye n’umuhungu wari incuti yanjye, hashize imyaka 2 gusa ntangira kunywa ibiyobyabwenge. Nari umwana wa kabiri mu muryango wacu. Natangiye kujya mu rusengero, ariko nkomeza kuba “umupfapfa” cyane.
Ariko iyo navaga mu rusengero nahinduraga imyitwarire. Ubwo amashuli nari nyageze hagati. Natangiye gutekereza ejo hazaza, ntangira kwibaza uwo ndi we, n’ubuzima nifuza kuzabamo ubwo nzaba maze gukura. Ku bw’ubuntu bw’Imana, (...) -
Nari ndwaye isesemi ndi bugufi bwo gupfa, Yesu ankiriza umubiriu n’ubugingo ! – Chica
4 September 2013, by Simeon NgezahayoNkiri muto, nizeraga Imana ariko mu by’ukuri ntazi Imana iyo ari yo. Nasengeraga amatungo yanjye n’umuryango… Ku myaka 7-8, namenye yuko nyogokuru arwaye kanseri... Naramusengeye, ariko aranga arapfa. Sogokuru na we yahise afatwa n’ubwo burwayi bwa kanseri, nsenga Imana ngo imukize ariko na we aranga arigendera.
Guhera icyo gihe, nateye Imana umugongo kuko ntiyumvishaga uburyo itashubije amasengesho yanjye. Mama yizeraga Imana, ariko na we ayitera umugongo kuva ubwo. Nakuze mfite urwo rujijo (...) -
Ukwizera kubeshaho Pastor Uwambaje Emmanuel
27 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana.
INTEGO: UKWIZERA KUBESHAHO
Ibituma amasengesho atumvwa ni ibyaha, gusaba nabi ndetse no kutizera. Ubwo kwizera gufite umumaro, tukuvugeho.
Hari ibintu umuntu abona kuko yakoze, kubw’imbaraga ze, ariko hari n’ibyo umuntu aheshwa no kwizera.
Heb.10:38 Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira."
* Hari ukwizera mu buryo rusange, ni karemano. Niko umuhinzi akoresha akabiba imbuto ze mu gitaka ategereje imvura. N’ibindi (...) -
Kuba mu Bwami bw’ Imana mu kwizera. Pasteur Desire Habyarimana
25 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana“(a) Ubwami bwawe buze, (b) Ibyo ushaka bibeho nkuko biba mu ijuru” Matayo 6 :10.
Intamabara turwana ibera mu isi y’umwuka. Bishoboka ko wugarizwa n’amakuba kandi utayareba. Ariko ukumva ikirere cyose kirafunze, waryama ukumva urarushye, ukarota imbwa, ukarota upfa, kuko uba urwanira mu isi y’umwuka.
“Kuko tudakirana n’ab’inyama n’amaraso, ahubwo n’imyuka y’abantu ho mu ijuru” Abefeso 6:12.
Natwe dukwiriye gukorana n’ijuru, kuko impamvu ibyo dusaba kenshi bidasubizwa ni uko dusaba ibyo ijuru (...) -
Ubuhamya : Ubwo nafataga umwanzuro wo kuva muri Islamu nibwo naronse amahoro atemba nk’uruzi.
20 September 2012, by UbwanditsiNavutse mu muryango w’abana 6 , ababyeyi banjye bari abasilamu bakora mu buryo bwose imihango y’idini yacu kandi badutozaga gukunda Ubusilamu cyane. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, mu rugo iwacu hahoraga umwuka w’amahane, umubabaro ndetse n’ ibyago. Ibi byaterwaga n’uko iyo twabaga twumvise Papa aje twese twarirukaga tukamwihisha kuko yagiraga amahane cyane.
Muri njye, sinigeraga na rimwe numva ntekanye, kuko nahoranaga ubwoba budashira, ngahorana umubabaro udasobanutse, ngahorana intimba, (...) -
Kimwe mu bintu bizagufasha kuramba mu gakiza!
20 August 2012, by Alice Rugerindinda“ Icyo nshaka kimwe nuko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe…..” Yeremiya 3: 13
Murino minsi iyo mpuye n’umuntu umaze imyaka myinshi mu gakiza, mba numva yanganiriza, akambwira ibanga yakoresheje kugirango abe akibihagazemo kandi neza cyangwa se icyamubashishije kutagwa ngo ave mu gakiza. Umukozi w’Imana umwe ubimaze mo iminsi arambwira ati ni : “ Uguhindira umushyitsi imbere y”Imana cyangwa se mu yandi magambo kugira umutima uciye bugufi imbere y’Imana ukumva ko ntacyo (...) -
Gusa na Yesu ni umunsi ku wundi
6 August 2015, by Umumararungu ClaireAriko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu, hadakwiriye, duhindurwa gusa nawe tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk’ibw’umwami w’umwuka” 2Abakorinto 3.18
Gusa na Yesu ni urugendo, tugenda duhinduka kugeza ubwo tugera ku bwiza buruta ubundi aribwo bwa Kristo. Bibiliya ivuga ko tuzakora urwo rugendo ” Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku (...)
0 | ... | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | 1130 | ... | 1230