Muri iki gihe iyo urebye usanga abenshi mu rubyiruko barishyizeho tatouage kandi buri wese agerageza kwerekana ibitekerezo bye anyuriye mu kubishushanya kuko bamwe bishushanyaho inzoka, sikorupiyo, imitima yanditsemo urukundo, abandi bakandika ko bakora uburaya, amashusho y’ibyamamare bakunda n’ibindi. Ibi bimenyetso kandi babishushanya ku bice bitandukanye by’umubiri, aho usanga bamwe barabishushanije ku kuboko, intugu, ku kiganza, ndetse abakobwa bamwe bahitamo kubishyira no ku bice bimwe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Wari uzi ko Bibiliya ibuza kwishyiraho tatouage ? Pastor Desire
20 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
CEP-UNR murugamba rwo gusana imitima y’abanya BISESERO.
3 April 2012, by UbwanditsiUwo niwe mahoro yacu kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, aribwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya.( Abefeso 2: 14)
Ubu ni bumwe mu butumwa bwagarutweho n’abantu batandukanye mu giterane cyabereye mu kagari ka BISESERO, mu murenge wa RWANKUBA no mu murenge wa Gishyita ho mu karere ka KARONGI.
Iki giterane cyateguwe n’umuryango w’abanyeshuri b’abapantecote biga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda bibumbiye mu muryango witwa CEP-UNR ( Communaute des Etudiants Pentecotistes a (...) -
Ese ko Imana ariyo idutunze hari umusanzu dusabwa ngo turusheho kubaho neza?
19 July 2012, by Ernest RutagungiraIyo tuvuze ko dutunzwe n’Imana tuba dushingiye ku mbaraga zayo no ku bikorwa byayo bya buri munsi igaragaza ku buzima bwacu, byakubitiraho ko ariyo yaremye isi n’ijuru hamwe n’ibiyituye byose ugahita ubona ko nta kintu na kimwe kiva mu mbaraga za muntu, uretse kugirirwa neza nayo gusa , si imitekerereze yacu gusa kandi tugenderaho kuko ijambo ry’Imana muri zaburi 95:3 naryo ubwaryo rivuga ngo “Kuko uwiteka ari Imana ikomeye ni umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose,ikuzimu hari mu kuboko (...)
-
Ubuhamya bwa Oumar Moulaye: Igice cya 2
6 June 2012, by UbwanditsiMu nkuru y’ubushize twabagejejeho igice cya 1 cy’ubuhamya bwa OUMAR MOULAYE uyu munsi turabagezaho igice cya 2 cy’ubuhamya bwe. OUMAR MOULAYE amaze kugera muri Cote d’Ivoire aho yari agiye gukurikirana amasomo mu Ishuri ry’aba ingenieurs nk’uko abitangaza dore uko byamugendekeye nk’uko abyivugira mu magambo ye: Nafata iyihe nzira:
Nahise ntekereza ibyanjye mu buryo bukurikira: Abakristo bafite ukuri, aba Islam nabo baragufite mubyo kwigisha iby’intumwa. Nyamara byombi ntibishobora kubera rimwe (...) -
Ubuzima bwose bukeneye kubaho kw’Imana
8 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmuntu ni nk’igiti gicuritse, imizi ikaba iri mu kirere, hanyuma imbuto zikera kw’isi. Afite umuhamagaro wo kubaho mw’isi ubuzima bwo mw’ijuru, nkuko ishusho y’igiti gifite imizi kw’ijuru kigaragara. Byose bitangirira mu gitabo cy’itangiriro (Itangiriro 1 kugeza kuri 3) aho Imana itwereka umugabo n’umugore baba mu kubaho kw’Imana. Ingobyi ya edeni ni ishusho y’ubutunzi, uburumbuke, ndetse ni ibyo byose byubaka ubuzima bw’umuntu ndetse n’umuryango
Nkuko ifi itabasha kubaho itari mu mazi, n’inyoni (...) -
Imana yumva amasengesho asengewe mu Mwuka no mu kuri. Pastor Emmanuel
14 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIMANA ISHIMWE KUKO YUMVA GUSENGA
Imana yahisemo uburyo ibana natwe, Imana ni umwuka wowe ukaba umuntu. Imana ni umwuka n’abayisenga bayisengera mu kuri no mu mwuka, yahisemo ko tuyisenga turi mu mubiri yo iri mu mwuka ikatwumva, iyo iza kugira office mu mugi, twari kujya dutonda umurongo tuyishaka, niyo mpamvu yahisemo kuba mu mwuka igashakwa n’abanyamwuka.
Ibitaboneka byayo nizo mbaraga zayo, abantu barayishatse babura aho iba, ariko irahari iri kumwe natwe. Iyo iza kuba iba muri Amerika (...) -
Icyaha ni iki? Pastor Jean Jacques
5 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaI.Icyaha ni iki?
Iyo dusomye Itangiriro 3:1-11, Tuhabona uko icyaha cyatangiye, kandi ninaho duhera twumva icyaha icyo aricyo.
Ubona ko ba sogukuruza bacu Adamu na Eva bahisemo kumvira satani bareka kumvira Imana. Iyo ukomeje n’ahandi muri Bibiliya ubona ko icyaha ari igitekerezo cyose, ijambo ryose, binyuranye n’ubushake bw’Imana. Kuko byose bikomoka mugutekereza cg kwifuza ugafata umwanzuro mumutima, ukavuga cg ugakora.
II.Ese ibyaha byo niki?
Iyo dushyize mubwinshi tukavuga ibyaha tuba (...) -
Yesu yakongera kugukora ku maso bundi bushya
18 August 2015, by Innocent KubwimanaIrararama iramusubiza iti “Ndareba abantu ariko barasa n’ibiti bigenda.” Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbira irakira isigara ireba byose neza. Mariko 8 :24-25
Nubwo atarangije ibibazo byose ariko Yesu ari mu isi hari umubare munini w’abantu babyungukiyemo, bakira indwara, bakira abadayimoni, babona agakiza, barahumuka, barumva, n’ibindi byinshi yakoze.
Izi nkuru ni iz’umuntu wari impumyi, Yesu amukoraho ngo ayibajije ibyo ireba imubwira ko ibona abantu ariko basa n’ibiti, ngo (...) -
Pasteur Desire yasezeranije imiryango 7 yabanaga idasezeranye.
4 February 2012, by UbwanditsiUyu munsi mw’ itorero riyobowe na Pasteur Désiré Habyarimana habereye ubukwe bw’ imiryango yabanaga itarasezeranye igera kuri irindwi. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ abantu benshi barimo abakristo basengera muri iryo torero ndetse n’ imiryango yabo.
Mu ijambo rye Pasteur Désiré yagarutse ku nshingano zitandukanye z’umugabo n’iz’umugore. Yasomye mu gitabo cy’ Abefeso 5:25-33 aho ijambo ry’ Imana riha umugabo inshingano yo gukunda naho umugore rikamuha inshingano yo kuganduka.
Yakomeje abwira (...) -
Abenshi muri bo Imana ntiyabashimye kandi byabagizeho ingaruka mbi!
24 June 2013, by Alice Rugerindinda“ Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, nicyo cyatumye barimbukira mu butayu” 1 abakorinto 10: 5
Abisirayeli batubereye akabarore ko kuturinda gukora ibibi . Iki cyari igihe Abisirayeli barimo kuva muri Egiputa berekeza I Kanani , mu gihugu cy’amasezerano , ariko kuko bakoze ibyo Imana yanga, Imana ntiyabashimye. Ibyo byatumye urugendo rubabera rubi cyane, baruhangayikiyemo, barugenze igihe kirekire cyane ugereranije n’igihe bagombaga gukoresha kandi bibagiraho ingaruka mbi kuko ngo (...)
0 | ... | 1110 | 1120 | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | ... | 1230