IYO UHUYE N’IMANA
Itangiriro 16:7 - Marayika w’Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y’isoko yo mu nzira ijya i Shuri.
Itangiriro 16:11 - Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati"Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe.
Itangiriro 16:13 Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati"Uri Imana ireba." Ati"Mbese Indeba nayiboneye na hano?"
Ubuzima bwa Hagari n’uburyo yahuye n’Imana bwanyigishije byinshi birimo ibikurikura:
1) Imana yamuvuze mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Iyo uhuye n’ Imana Dr Fidele
5 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Wizeye ko uzajya mu ijuru?
12 December 2013, by Simeon NgezahayoNcuti yanjye, ndashaka kukubaza ikibazo cy’ingirakamaro mu buzima bwawe. Igisubizo utanga ni cyo kizaguhesha kwinjira mu munezero cyangwa umubabaro w’iteka ryose. Ikibazo cyanjye ni iki: « Mbese urakijijwe? » Ibi ntibisaba kumenya niba ukora imirimo myiza, niba ujya mu rusengero, ahubwo ni ukumenya niba ukijijwe. Mbese wizeye ko nupfa uzajya mu ijuru?
Kugira ngo ujye mu ijuru, Imana igutegeka kuvuka ubwa kabiri. Yohana Jean 3 : 5, Yesu yabwiye Nikodemo ati « Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko (...) -
Tumenye umukozi w’Imana YONNGI-CHO ukomoka mu gihugu cya Korea
27 June 2012, by Ubwanditsi1. Kuvuka kwe n’umuhamagaro we
Pasteur Yonggi Cho yavutse kuwa 14 Gashyantare 1936 avukira mu majyepfo y’Intara ya Kyung-Sam, mu Karere ka Sam-nam, ku gasozi kitwa Kyo-doeng
Mu muryango we yari imfura mu bana batanu b’abahungu n’abandi bane b’abakobwa bavukanaga. Abo bana bose uko ari icyenda bakaba baravukaga ku babyeyi bitwa Bwana Doo- Cho na Madamu Bok-sun Kim.
Mu bwana bwe, Yonggi Cho yatwawe cyane n’amasomo akomeye yakurikiraga ajyanye n’idini y’aba Buddhisme ndetse n’izndi nyigisho (...) -
”Tubabarirane nkuko kristo yatubabariye”. MAHAME CONSTANT igice cya 1
19 March 2014, by Ubwanditsi“Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko umwami wacu yabababariye, abe ariko namwe mubabarirana”. (Abakolosayi 3,12-13)
Mbere na mbere iyo uvuze kubabarirana hari ibibazo 2 bihitwa byibazwa na buri wese: 1. Tubabarira habaye iki?
Habaho gutanga cyangwa no gusaba imbabazi igihe cyose hakemurwa kutumvikana hagati (...) -
Ukwiye kuba ibuye rizima rishimisha umwubatsi
9 December 2015, by Innocent KubwimanaNimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi, namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo. 1Petero 2:4-5
Bibiliya iratubwiye ngo twubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo twubake ubwami bw’Imana. Birazwi ko Yesu ari we Buye rizima,none natwe dusabwe kuba amabuye mazima, mu yandi magambo ubuzima dukura kuri Kristo nibwo dukwiye kuba (...) -
Ukwiye kwiga gutegereza Imana kugeza igihe izagusubiriza
14 March 2016, by Kiyange Adda-Darlene1Sam13 :8-11, Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk’uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho. Nuko Sawuli aravuga ati :Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro.Aherako atamba igitambo cyoswa. Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse. Samweli aramubaza ati : ibyo wakoze ni ibiki ?
Umwami Sawuli yakoze umurimo w’ubutambyi atabyemerewe kubera kurambirwa no kureba (...) -
Impamvu 7 zatumye Elisa asaba Eliya imigabane 2 y’Umwuka we. Pasteur Desire Habyarimana
7 December 2013, by Pastor Desire Habyarimana2 Abami 2:9b
Dukwiriye imbaraga zikubye kabiri kuko ibidutegereje birakomeye. Yesu yarabirebye areba umurimo asize, abwira abigishwa ati «Mujye mucumba cyo hejuru i Yerusalemu, kandi ntimuzahave mutarahabwa imbaraga. Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira » Ibyak. 1:8.
Ibyari bibategereje kwari ugucibwa ibihanga, kujugunyigwa intare, gutwikwa, kwambara ubusa n’akarengane k’uburyo bwinshi. Wabwira ko mu gihe cyacu ibyo bidahari ? None se ibyaha bihari n’intege nke zihari uzapfa (...) -
Ubuhamya: Nubwo nari umukobwa, nangaga igitsina-gore urunuka
28 November 2012, by UbwanditsiNavukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo nari mfite imyaka 13. Imyaka ibiri yakurikiyeho, twese nta n’umwe ubyiteze, Mama wacu yahise asezera ku muryango wacu atandukana na Papa, araduta arigendera.
Mbere yo kugenda ariko babanje kuduhitishamo, niba tujyana nawe kuko yari agiye muri Pension cyangwa se niba twihitiramo kwigumira mu Busuwisi tugasigarana na Papa wacu.
Ariko kuko ariyo twari tukiza mu Busuwisi, twihitiyemo kwigumanira na Papa. Nyamara (...) -
N’iki nashingiraho mpitamo uwo tuzabana?
17 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNI IKI NASHINGIRAHO MPITAMO UWO TUZABANA?
Kubaka urugo ni ikintu gikomeye mu buzima bwa muntu ndetse uko umuntu akura, kubaka urugo ni imwe mu ntego nyamukuru aba afite mu buzima bw’ejo hazaza.Umusore aribaza ati “Ese nzashaka umugore umuze ute?”ndetse n’umukobwa akibaza ati “Ese nzashaka umugabo umeze ute?” Hari ababura amahitamo bakajarajara mu rukundo kuko nta murungo hame wo kubaka urugo baba barihaye. Pasteur Desire HABYARIMANA avuga ko kubaka urugo bibanzirizwa n’amahitamo y’uwo muzabana (...) -
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru ni kuzimu(Igice 2)
9 March 2012, by Ubwanditsiiyi nkuru itangirana n’agace gato k’umubyeyi w’ uyu mwana wagize iyerekwa igakomeza n’ubuhamya bw’umwana we , amazina yabo ariko ajya gusa atandukanywa n’ izina MORA ryiyongera kw’izina ry’umubyeyi we
.Izina ryanjye ni Maxima Zambrano Mora , twari mu masengesho ku y’iminsi 15 rusengero rwa El Empalme. , dutakambira Imana. Umukobwa wanjye Angelica nawe aradusanga ngo twifatanye . Muri iyo minsi 15 nagombaga Gukora ibyo ntari narigeze nkora mbere. Twasengaga dushyizeho umwete , dutegereje ko Imana (...)
0 | ... | 1130 | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | ... | 1230