KUBAKWA KURI KRISTO NK’AMABUYE MAZIMA
1abami 6:7 Mu iyubaka ry’iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy’icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo.
1 Petero2: 5 Namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo.
Umwami Salomo Imana yaramuhagurukije ngo yubakire Uwiteka Inzu nk’uko yari yarabisezeranije se Dawidi. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Kubakwa kuri Kristo nk’amabuye mazima MUKAMANA Verdiane
17 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Itorero rya Kristo mu mugambi w’Imana, Igice cya 2/ Dr Fidèle Masengo
12 November 2015, by Innocent KubwimanaMatayo 16:18 - Nanjye ndakubwira nti ’’Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’’
Mu nyigishi ibanziriza iyi natangiye mvuga ku ijambo nise "Itorero rya Kristo mu mugambi w’Imana". Natangiye mvuga ko Itorero atari inyubako. Muri iyi ndakomeza iyo nyigisho mvuga ko Itorero atari izina (Denomination), atari n’umuntu runaka. # 2. ITORERO NTABWO ARI IZINA RIHABWA!
Incuro ninshi abantu bimukiye mu mahanga bajya bambwira ngo hano hari (...) -
MFASHA DUSENGERE ABALAMPUNGI BO MURI INDONEZIYA
7 June 2016, by Ange Victor UWIMANA“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, Kuri iyi tariki ya 06 kamena 2016 turasengera Abalampungi. Tuboneyeho no gusaba imbabazi, kuko hari hashize iminsi itari mike tutaboherereza aya makuru nk’uko twari twabibasezeranije.
Abalampungi bo muri Indoneziya ho ku mugabane w’Aziya, bakunze (...) -
Dukunde Yesu akaramata, ni cyo azadukiriza! Pastor Desire Habyarimana
19 March 2014, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 91:14-16 (Wahasoma muri Bibiliya yawe)
Abakristo benshi ntibakunda Yesu nk’uko adukunda. Ibi bigaragazwa n’uko duhora duhora tumusaba, ariko ni bake bamushima kandi ibyo akora byiza kuri twe ni byinshi, kandi ubuzima bwa muntu bugizwe n’ibyifuzo.
Njya mbona abantu bafata amasengesho y’iminsi myinshi basaba, ariko bake ni bo bafata amasengesho y’igihe kinini bajyanywe no gushimira Imana ibyo yabakoreye. Ariko rero Yesu ashaka ko tumukunda akaramata.
Yesu bamubajije itegeko riruta (...) -
Nzihangana ngeze ryari?
7 June 2013, by Ubwanditsi“Ni uko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye” Yakobo 5:7-8.
Kwihangana ni imwe mu mbuto z’Umwuka (Abagalatiya 5:22). Uko byagenda kose, Umukristo ntaba agomba kubura iyi mbuto. Kwihangana usanga bitoroshye kuko umuntu uri mu makuba ni we usabwa kwihangana: ntiwakwihangana mu (...) -
Nyuma y’iminsi 4 ndi gutemberezwa mu ijuru nongeye kugarurwa mu mubiri (igice cya 2)
17 December 2012, by UbwanditsiUBUHAMYA BWA MAMA DOMITHILA NABIBONE (IBIKURIKIRA)
NABONYE AHO ABAPFIRA MU BYAHA BATARIZERA BAJYA
Mbona bankuye muri uwo murwa, barambwira ngo wabonye aho abantu b’Imana baba, wabonye n’aho nyuma y’ubu bazaba, reka noneho tujyende tukwereke abapfira mu byaha batarizera Yesu Kristo aho bajya.
Ni agahinda bantu b’Imana. Mbona banjyanye ahantu, aho hantu hari inyanja nini,iyo nyanja yasaga n’amaraso abantu bari bayuzuyemo bari ibihumbi, harimo ibintu bisa n’ibisimba by’ibinyabwoya,kandi (...) -
Amategeko y’ Imana ni 2, ukunde Imana, ukunde mugenzi wawe. Past. Desire Habyarimana
23 January 2014, by Pastor Desire Habyarimana1 Yohana 4:7-8 Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakundana ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.
Bibiliya yose igizwe n’urukundo gusa. None ijambo ry’Imana riturarikiye gukundana urukundo Bibiliya idusaba kugira. Nk’uko turusanga mu 1Abakorinto 13:4-7, «Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza (...) -
"Yesu yandinze kugwa mu rwobo" – Sandy, Nairobi
20 May 2013, by Simeon NgezahayoNdashima Imana cyane yakijije ubugingo bwanjye. Ndi umunyeshuli muri Kaminuza Gatolika y’i Nairobi (Kenya). Niga mu mashuli yisumbuye, ubuzima bwanjye bwari bubi cyane. Naranywaga nkasinda, nkanywa n’itabi ryinshi, ariko ndashima Imana yampishuriye ko ibyo nagenderagamo nta cyo byanyunguraga ahubwo byanteshaga agaciro n’icyubahiro.
Umutima wanjye wahindutse ubwo nari mu rusengero, pasiteri akigisha ku nsanganyamatsiko yise “ubusambanyi.” Nahise negurira Yesu ubuzima bwanjye. Hari mu ntangiro (...) -
Mfite ibihamya by’ineza ya Yesu
3 August 2015, by Innocent KubwimanaIyi nyigisho ikubiye mu buhamya bw’umudamu utarashatse gutangaza amazina ye ariko ntibitubuza kumva icyo Imana itubwirira muri bwo, uko bisa kose birahamya na none ukuntu Imana ari iyo kwizerwa mu byo ikora byose. Reka tubukurikire:
Ndumva nuzuwe no gushimira Umwami wanjye Yesu Kristo kubera ukuntu yambereye uwo kwizerwa mu buzima bwanjye. Buri munsi ngenda mbona ubuntu Imana ingirira mu buzima bwanjye ndetse n’umuryango wanjye.
Nubwo byose byaba bitagenda nk’uko mba nabitekereje ariko mu (...) -
Umukristo akwiriye kugira umutima wuzuye ishyaka
15 March 2016, by Ernest RutagungiraTugiye kwiga inyigisho ifite Umutwe uvuga ngo “UMUKRISTO AKWIRIYE KUGIRA UMUTIMA WUZUYE ISHYAKA” Dusome 2Timoteyo 1 : 6. Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. Umukristo akwiriye kugira umutima wuzuye ishyaka mu mutima we. Imana ishaka ko tugira ishaka, Bibiliya ivuga ko abapfuye bataramya Imana, nta mashimwe ava kuri bo, Imana ntishaka umukristo upfuye ahubwo ishaka umukristo muzima.
Nkunda ibyo Yesu yavuze ubwo (...)
0 | ... | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230