Narerewe mu muryango wa Gikristo. Ndashimira ababyeyi banjye bamfashije kumenya Kristo. Njya mbona yuko bitoroshye kumwizera. Amafaranga asa n’aho ari yo muzi w’ibibazo byanjye.
Ubu mfite abahungu batatu, abo ngerageza gufasha kumenya Kristo. Nize gutanga kimwe mu icumi no gusenga, nshimira Imana ibyo mfite aho kuyishimira ibyo nshaka.
Tammy Starnes.
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
KUKI IYO UMUNTU AKURA UBUZIMA BURUSHAHO KUMUGORA?
23 May 2013, by Simeon Ngezahayo -
Mbese witeguye kugaruka kwa Yesu ?
21 March 2013, by Alice RugerindindaNi na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho” Luka 17:30
“ Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu: bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza ubarimbura bose. No mu minsi ya Loti nayo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga, maze umunsi Loti yavuye I Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose. Ni na ko bizamera (...) -
Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana! - Simeon Ngezahayo
10 June 2013, by Ubwanditsi“Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi” Yakobo 1:17.
Bene Data, Yesu asimwe!
Uyu munsi nifuje gusangira namwe iri jambo ry’Imana, kuko nasanze dukwiriye kumenya idini ritanduye kandi ritunganye imbere y’Imana. Ubwo ni bwo tuzakorera Imana mu kuri, tutishuka ngo turuhire ubusa.
Muri iyi si hari amadini menshi, na hano iwacu i Rwanda muri rusange. Umukozi w’Imana Yakobo amaze kubona (...) -
Ubuhamya: Uburyo Imana yakuye Munyemana muri mayibobo
25 March 2014, by UbwanditsiNabayeho mu muhanda nzwi ku izina rya mayibobo, ubwo buzima nabumazemo imyaka7 naryaga iby’abandi bantu basigaje muri resitora.
Twakundaga kuba turi i Nyanza mu kimoteri tugatoraguramo ibirayi, ibitoki n’ibindi tukabiteka mu madebe, twanywaga ibiyobyabwenge binyuranye birimo itabi, urumogi na kore (colle) bashyira mu nkweto na tineli; twanywaga esanse na mayirunge n’ibindi. Twararaga hanze ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi ndetse n’i Nyanza mu kimoteri bakunda kwita Ruviri.
Nagiraga ibitutsi (...) -
Muri benshi bamubyiganiraho, gerageza ukore kuri Yesu
29 September 2015, by Innocent Kubwimana“Ninde unkozeho?” Mariko 5.31
Inkuru iboneka muri ubu butumwa imeze nkaho yisobanuye yo ubwayo. Ni iy’umugore umwe wari ufite ikibazo cyo kuva yari amaranye imyaka 12. Kubera uburwayi bwe itegeko ryamubuzaga kugera ahantu hari abantu, yirengagije ibyo we ubwe yaje gufata icyemezo ajya guhura na Yesu anyuze hagati mu bantu benshi bari bamuzengurutse.
Muri iyi nkuru turi ku ijambo rigukangurira ngo nubwo hari abantu benshi baturutse imihanda yose barimo kubyiganira kuri Yesu, bamwitirirwa, (...) -
Mbese nakora iki ngo mbashishwe byose ?
9 November 2011, by UbwanditsiImana yabwiye Yosuwa iti: “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukabure kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni bwo uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” Yosuwa 1:8
Imana yabwiye Yosuwa aya magambo ubwo Mose yari amaze gupfa. Imana yashatse umuntu mu basigaye wagombaga gusimbura Mose, maze ibona ukwiriye ari Yosuwa.
Ni kenshi Imana idusezeranya kudukoresha iby’ubutwari, kandi ni mu gihe dufite imbaraga (...) -
Wigeze ukundwaho, Dore umukunzi nyawe !
2 February 2016, by Innocent KubwimanaUwo data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato (Yohana 6 :37)
Hano Yesu yavuze amagambo meza ngo abo se yamuhaye bose baza aho ari arkiko igikomeye ngo ntazabirukana na hato, ubu ni ubwishingizi bukomeye.
Akenshi umuntu ashobora kuvukira mu muryango ababyeyi be bose ntibamwiteho bikamubabaza kuko atahabonye ibyo akeneye byose, bene uyu ashobora gukurana icyizere gike afitiye umuryango we, ashobora no guhitamo kureka umuryango we akigira kubana n’abandi, ibi (...) -
Byari kutugendekera gute iyo Uwiteka ataba mu ruhande rwacu?
31 December 2013, by Alice RugerindindaWhat if the Lord had not been on our side? Zaburi 124: 1 Fatanya nanjye dusubize amaso inyuma turebe uko uyu mwaka wagenze. Byari kutugendekera gute, iyo Uwiteka ataba yarabaye mu ruhande rwacu? Uyu wanditse iyi Zaburi we Imana yamuhaye amaso yo guhishurirwa ati :
“Iyaba Uwiteka Atari we wari uri mu ruhande rwacu, ubwo abantu baduhagurukiraga, baba baratumuze bunguri tukiri bazima. Ubwo umujinya wabo wacanywaga kuritwe, amazi aba yaraturengeye rwose, Isuri iba yaratembye ku bugingo bwacu, (...) -
Impamvu atari byiza ko abashakanye batandukana ( bakora divorce)
20 October 2012, by Alice RugerindindaUko iminsi y’imperuka igenda irushaho kutwegera, niko nitegereza nkabona hagenda habaho kuzirura ibyaziraga, cyangwa se mu yandi magambo, kwemererwa ibyo mu gihe cyatambutse, tutemererwaga nk’abakristo, ndetse nkabona n’abakozi b’Imana bakabidufashijemo, nabo bageraho bakagira intege nke ntibashobore guhagarara mu kuri kw’ijambo ry’Imana ahubwo bagakoresha amarangamutima ( sentiment)
Nagize ikibazo murino minsi ,aho abakristo nabo usigaye ubasanga mu nkiko bagiye gusaba ubutane ( divorce) (...) -
Nabonye Umukunzi mwiza, byose arabishobora!
5 November 2013, by Alice Rugerindinda“ Umukunzi wanjye ni uwanjye ubwanjye nanjye ndi uwe.” Indirimbo ya Salomo 2:16
Nabonye Uumukunzi mwiza, yarankunze ntamuzi, yamfatishije umugozi arirwo rukundo rwe. Izo ngoyi ze zanteye kuba imbata ye rwose. Njye nduwe nawe n’uwanjye, kugeza iteka ryose.
Iyi ni indirimbo irimo ubuhamya bw’umuntu wanyuzwe n’urukundo. Kandi nabonye kubona inshuti, umukunzi ari ikintu gikomeye cyane. Njya nibuka nkiri umukobwa, namaze iminsi itari mike ,abantu bandambagiza ariko nkajya numva ntarabona uwo (...)
0 | ... | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230