« Nuko mwirinde cyane uko mugenda , mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. » Abefeso 5 : 15-17
Muri aya magambo nashatse kumenya uko umuntu utagira ubwenge agenda, cyangwa se ufite ubwenge uko agenda. Kutagira ubwenge, kuba umupfu ngo ni ukutamenya ibyo Umwami wacu ashaka ! Uzi kuba waba umaze igihe ubana n’umuntu ariko ntumenye ibyo ashaka n’ibyo yanga. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge!
20 February 2014, by Alice Rugerindinda -
Ezekiyeli yeretswe abantu b’Imana bashyirwaho ikimenyetso mu ruhanga
15 July 2012, by Alice RugerindindaNuko Uwiteka aramubwira ati “ Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha” Ezekiyeli 9:4
Babandi arababwira numva ati “ Nimugende munyure mu murwa, mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugira ibambe, mutsembeho umusaza n’umusore n’inkumi n’abana bato n’abagore, ariko umuntu wese ufite icyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera” Ezekiyeli 9:5 Imana (...) -
Yesu yaravutse bamwe mubari bamutegereje ntibabimenya Pastor Desire
26 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMuzi ko n’ubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, atari benshi babashije kumenya ko yavutse? Icyakora hari bamwe babimenye” (Luka 2:25-35)
Icyo gihe hari hashize imyaka 400 nta jwi ry’ Imana ryumvikana. Ijambo ry’ Imana ryari ryarabaye ingume, nta n’ubuhanuzi. Abisirayeli bari basinziriye cyane, bari mu byaha bitandukanye, ariko n’ubwo byari bimeze bityo hari hakiri abantu bakiranuka.
N’ubwo abatambyi b’icyo gihe nabo bari barasubiye inyuma Imana ihamiriza Simeyoni ko:
1. Yari (...) -
Umuryango wa Pastor Desire ubifurije Noheli nziza!
24 December 2012, by Pastor Desire HabyarimanaNshuti zanjye dufatanyije umurimo w’ Imana.
Njyewe n’ Umuryango wanjye tunejejwe no kubifuriza Noheli nziza n’ Umwaka mushya muhire wa 2013. Turabashimira ubwitange n’ umurava mwagaragaje mukudushyigikira muri uyu murimo utoroshye wo kuzana abantu kuri Yesu no gusenya ubwami bw’umwijima twubaka ubwami bw’ Imana.
Tubifurije ibihe byiza muri izi mpera z’ Umwaka mwitegura no gutangira undi ibyo mutabashije kugeraho Imana izabahe kubibona byose muri 2013.
Kandi hamwe n’amasengesho yanyu n’ inama (...) -
Ubuhamya: Gukizwa kwanjye byasaga nko kuzuka mu bapfuye. Yannis Gautier
7 October 2015, by Kiyange Adda-DarleneMama amaze kunta mfite imyaka 3, nahise njya kuba mu kigo cy’imfubyi cya DDASS. Nyuma y’igihe kitari gito, Data, niba umutima warakomeje kumucira urubanza, yaraje aramfata anjyana kwa Mireille wari indaya ye bari bafitanye abana babiri.
Data, yari umuntu wakundaga gusohoka, akajya kwinezeza mu masaha y’ijoro kandi akaba n’umuriganya. Yari afite iduka ry’imyenda (prêt- à -porter), ubucuruzi bwari buteye imbere cyane, ariko ntiyabashaga gutandukanya igishoro n’inyungu.
Muri ayo majoro yararaga (...) -
Yambutse i Gati bimuviramo kwicwa. Ev. Kiyange Adda- Darlene
13 December 2013, by Kiyange Adda-DarleneBukeye umwami atumira Shimeyi aramubwira ati "Wiyubakire inzu i Yerusalemu uyigumemo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya. Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho...Hanyuma Salomo abwirwa ko Shimeyi yavuye i Yerusalemu akajya i Gati akagaruka...Maze umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica nawe arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nuko ubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo. ( 1 Abami 2:36-46).
Shimeyi yari umwe mu (...) -
Imana yankuye mu buhakanyi nizera Yesu Kristo.
7 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNitwa Fabrice navukiye i y’ annemasse muri savoie y’ amajyaruguru mu w’ 1973 nkurira mu muryango ufite amahoro,nize neza ku buryo ntigeze nsibira na rimwe. Nk’ umunyabwenge, igihe kinini nakimaraga nsoma( filozofi, icengeramyitwarire, inkuru ndende …..) nariyemeraga cyane mu bwenge ku buryo ntizeraga Imana. Iyo nanyuraga imbere y’ urusengero rw’ abanyagatorika nibwiraga yuko ntazigera ngira ukwizera. Nkumva ko ari ibintu by’ abanyantege nke ! nkiri umwana nibazaga ibibazo byo guhakana Imana.ni joro (...)
-
Ese ku bakristo Noheli isobanuye iki? Pastor Desire
25 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMuri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo.Nuko Marayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’ Umwami burarabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi… arababwira ati: “Mwitinya dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’ umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose. Kuko uyu munsi umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba, Kristo Umwami (Luka 2:8).
Ntabwo kwizihiza Noheli bikwiye kuba ibyo kwambara no kurya gusa, dukwiye kubikora tunatekereza ko (...) -
Hari ubwo Umwami aba umwana !
10 July 2013, by Ubwanditsi« Wa gihugu we ! Iyo ufite umwami ari umwana muto kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, uba ubonye ishyano. Wa gihugu we, uba uhiriwe iyo ufite umwana w’imfura ho umwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugira ngo bigire amagara bitarimo isindwe » (Umubwiriza 10 : 16-17).
Muri iri jambo, tubonamo ibihugu bibiri kandi byose bifite abami. Icya mbere kivugwa ko gifite umwami w’umwana muto, noneho ibikomangoma bikaba ibiryakare (abatware birirwa mu birori : Bibiliya (...) -
Sinzananirwa ntarahabwa izo ngororano!
22 May 2013, by Alice RugerindindaNdaharanira kugera aho dutanguranwa ngo negukane igihembo Imana imfitiye mu ijuru!
“ Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganwa rwose, ahubwo ndakurikira kugirango ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. Bene Data sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere., ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo yesu kwavuye mu ijuru” Abafilipi 3: 12-14
Iyo nsomye aya magambo Pawulo yanditse, (...)
0 | ... | 1140 | 1150 | 1160 | 1170 | 1180 | 1190 | 1200 | 1210 | 1220 | 1230