Ndashaka kubanza kuvuga ko nita ku byo nemeye mu buzima bwanjye. N’ubwo nkiri muto hari ibyo ababyeyi banjye bakoraga nkabibona nabi ibindi simbyumve, imigendere yabo, ibyemezo bamfatiye n’ibyo bampitiyemo si byo byangize uko ndi.
Nkimara kuvuka ababyeyi banjye bahise bakira Kristo, bahita bahinduka Abakristo bimariye mu itorero, bakorana imbaraga, b’icyitegererezo kandi b’abavugabutumwa. Nakijijwe maze imyaka 5 mvutse, ariko sinari nakamenya ko agakiza ari ukugirana isano n’Umwami wanjye. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ubuhamya bwa Angela
15 April 2013, by Simeon Ngezahayo -
Kugira wa mutima wari muri Kristo Yesu/ Ev.Ernest (Bujumbura)
29 July 2015, by Innocent KubwimanaNdabaramukije mu izina rya Yesu, nongera kubatumirira kuri aya mazimano y’Umwami. Jewe nitwa Ernest ndi umukozi w’Imana atuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Murambabarira gose iki kirundi kiza kubagora gusoma ku batakizi ariko Umwuka arabasobanurira mu izina rya Yesu.
Dusangire ijambo rivuga ngo" Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu"Abafilipi 2:5.
1. Buriya naho tubona abantu baremye kumwe kandi bafise ingingo zimwe z’umubiri buriya baratandukanye. Hariya umuntu bamubajije ngo umuntu (...) -
Impamvu abakijijwe bakiri bato bakwiye kwitonda mbere yo kwinjira mu rukundo
23 July 2015, by Innocent KubwimanaUbusanzwe gukunda si bibi, nta nikibazo kirimo kuba umuntu yavuga ko akunda undi hatitawe ku myaka. Mu matorero akenshi iyo baha impuguro abakiri bato bakunze kubereka ko atari byiza ko bagira abo bakundana mu gihe nta gahunda yo kurushinga irimo gutegurwa. Abavuga ibi babishingira ku kuba bene izi nkundo zikunze kuvamo imyitwarire idahwitse, iyo benshi bakunze kwita agakungu, rimwe na rimwe binagusha urubyiruko mu byaha.
Nubwo nta myaka igenwe yo kugira uwo mukunda waba umuhungu cyangwa (...) -
Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo usaba ! Alice Rugerindinda
10 July 2015, by Alice Rugerindinda“ Akira ishimwe Mana yanjye , kuko wakoze ibyo ntakekaga, ibyo kwizera kwanjye kutashyikiraga, n’umutima wanjye ntubitekereze”
“ Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo, icyubahiro kibe icyayo mu itorero no muri Kristo Yesu kugeza iteka ryose n’ibihe bidashira. Amen” Abefeso 3:20
Iri jambo riramfashije cyane murino minsi. Ndimo kwibaza ku Mana ibasha gukora ibirenze cyane ibyo nibwira ndetse n’ibyo nsengera , nkumva n’Imana (...) -
Wumva wakomeza guhamya Kristo nubwo byagusaba gupfa?
13 October 2015, by Innocent KubwimanaIki ni ikibazo kimaze iminsi kibazwa n’imbaga y’abantu batari bake, nyuma y’aho mu bihugu hirya no hino ku isi cyane cyane ibyiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu abakristo barushaho kwicwa bazira imyemerere yabo. Kuri iki bamwe bakomeza kwibaza impamvu ibi birushaho gukaza umurego. Ese byaba ari uko isi irushaho kugwiza umwijima ikaba idashoboye kwihanganira umucyo uyizamo? Wenda nabyo birashoboka. Ese byaba ari kimwe mu byerekana ko Yesu agiye kugaruka. Ibi byose birashoboka.
Urubuga (...) -
IBITOTSI BYO MUBURYO BW’UMWUKA N’INGARUKA ZABYO!
21 June 2016, by Simeon NgezahayoUbundi ibitotsi biri uburyo bubiri: Ibitotsi by’umubiri n’Ibitotsi byo mu mwuka. Ibitotsi by’umubiri Bibiliya ibivugaho iki?
Ibi bitotsi ni impano y’Imana kandi ibiha abo ikunda “Biruhiriza ubusa kuzinduka kare, Mugatinda cyane kuruhuka, Mukarya umutsima w’umuruho. Ni ko aha uwo akunda ibitotsi. ” Zab.127:2
Dawidi yaravuze ngo:”Nzajya ndyama nsinzire niziguye, kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro” Zab.4:9
“Nuryama ntuzagira ubwoba, Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.” (...) -
Uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane mu bubatse ingo. (igice cya 2)
25 March 2014, by Pastor Desire Habyarimanauburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane.
Ni uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane binyujijwe mu mishyikirano.
Intambwe z’ ingenzi mu gukemura amakimbirane hakoreshejwe ugushyikirana :
Kugaragaza ikibazo (impamvu y’amakimbirane) ; Gusesengurira hamwe ikibazo ; Kurebera hamwe impamvu z’ ikibazo ( nyirabayazana) ; Gushaka ibisubizo bishoboka ; Guhitamo igisubizo kirusha ibindi kuba cyiza ; Kwigira hamwe uko umwanzurowashyirwa mu bikorwa ; Guhora musuzuma niba umwanzuro mwafashe ubateze (...) -
Ubuhamya : Ubwo nafataga umwanzuro wo kuva muri Islamu nibwo naronse amahoro atemba nk’uruzi.
20 September 2012, by UbwanditsiNavutse mu muryango w’abana 6 , ababyeyi banjye bari abasilamu bakora mu buryo bwose imihango y’idini yacu kandi badutozaga gukunda Ubusilamu cyane. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, mu rugo iwacu hahoraga umwuka w’amahane, umubabaro ndetse n’ ibyago. Ibi byaterwaga n’uko iyo twabaga twumvise Papa aje twese twarirukaga tukamwihisha kuko yagiraga amahane cyane.
Muri njye, sinigeraga na rimwe numva ntekanye, kuko nahoranaga ubwoba budashira, ngahorana umubabaro udasobanutse, ngahorana intimba, (...) -
Umu Pasitori wawe ni nde? ( who is your Pastor?)
27 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUmurimo w’umupasiteri ni umurimo wo kuyobora intama, ni umurimo wo kumenya ubuzima bwazo, ni umurimo wo kumenya aho aziragira. Umupasteri agereranywa n’umwungeri w’intama. Ariko turareba umupasiteri n’umuganga (docteur). Mu bihugu byateye imbere, buri muryango wose uba ufite dogiteri (family doctor). Ushatse wamwita personal doctor (umuganga wanjye ku giti cyanjye).
Uyu muganga inshuro nyinshi aba azi uko ubuzima bw’umuryango abereye dogiteri buba bumeze. Aba afite icyo bita mu cyongereza (...) -
Ese koko ijuru ni iry’abaswa n’abakene gusa?
24 April 2012, by Ernest RutagungiraIyo ukurikiranye ibiganiro bitandukamye usangana bamwe mu bayoboke b’amadini ,usanga hari bamwe muri bo bavuga ngo nta mukire uzakandagira mu bwami bw’Imana, abandi nabo bakavuga ko ijambo ry’Imana rizwi ndetse rigasobanukirwa n’abaswa cyangwa injiji mu by’ubumenyi busanzwe, aha rero tukaba tugiye kurebera hamwe icyo bibiliya ibivugaho n’ukuri nyako ku bivugwa. Ese izi mvugo zavuye he?
• Aha mbere havugwa cyane ni aho usanga Yesu yavuze ngo ku mutunzi biragoye kwinjira mu bwami bw’Imana ngo (...)
0 | ... | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | ... | 1230