Murabizi ko umuntu avuka, agakura, akazagera igihe agasaza. Niko bimeze no ku bintu byose kandi no mu mwuka naho utarebye neza wasaza n’ ubwo bitari byiza kuko mu mwuka ntabwo twemerewe gusaza. Bibiliya iravuga iti: ”Abasore b’ imigenda bazacogora baruhe ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege shya, bazatumbagira mu kirere baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora(Yesaya 40:29-31) Muri iyi si, ibituma dusaza ni byinshi. Harimo ubukene, ubukire, gusuzugurwa, kubahwa, gusonza no (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Twirinde ubusaza bwo mu Mwuka! Pastor Desire Habyarimana
17 June 2013, by Pastor Desire Habyarimana -
Hariho icyo ngushimira! Alice
28 November 2015, by Alice Rugerindinda“ Nzi imirimo yawe, n’urukundo rwawe, no kwizera kwawe, no kugabura kwawe, no kwihangana kwawe, nuburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi. Nyamara mfite icyo nkugaya…..” Ibyahishuwe 2:19-20
Igihe kimwe umugore yabajije umugabo impamvu atajya atinda na rimwe kubyiza akora, ariko habaho ikosa akaritindaho, nuko umugabo amusubiza ko impamvu adatinda kubyiza aba yakoze aruko nyine ari byiza , ko ntacyo aba akeneyeko akosora…!
Nasanze mu mico yacu cyangwa se muri kamere yacu , (...) -
Ese birakwiriye ku mukirisito gusomana no gukorakorana mu gihe cy’irambagiza?
5 April 2012, by UbwanditsiIki ni ikibazo kibazwa n’abantu batandukanye by’umwihariko urubyiruko rw’abakirisito rukundana, mbere na mbere reka turebe itandukaniro riri hagati y’irambagiza no gukora ubukwe ni ukuvuga kubana nyir’izina; igihe cy’irambagiza ni igihe abakundana bakwiriye kumenyana by’ukuri umwe akamenya imico y’undi ku buryo buhagije kandi bakarushaho kungurana ibitekerezo ku gushinga urugo. Igihe abakundana bashinze urugo ni bwo baba bemerewe kugirana umubano ukomeye cyane watuma bakora ikintu icyo ari cyo (...)
-
Ubuntu bw’Imana ni iki? – Wonderzone
30 January 2014, by Simeon Ngezahayo“Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose” Zaburi 118:1.
Wigeze wakira impano utari ukwiriye? Umenye yuko iyo mpano wayihawe ku bw’urukundo! Imana ni nziza cyane, ku buryo iduha ubuntu bwayo kubera urukundo idufitiye.
Ubuntu ni igihe Imana ikwereka urukundo rwayo n’ubwo waba utarukwiriye. Ntushobora kugira icyo utanga kugira ngo ubone ubuntu bw’Imana! Ntiwari ukwiriye gukizwa ibyaha, ngo uhabwe ubugingo buhoraho. Ariko Imana yerekanye ubuntu bwayo ubwo ubwo (...) -
TURWANYE UBUJIJI, TWIMAKAZA UMUCO W’AMAHORO.
8 September 2011, by UbwanditsiUmunsi mpuzamahanga wahariwe kwigisha gusoma, kwandika no kubara. Wabaye kuri iyi taliki ya 06/09/2011, wizihijwe ku ncuro ya 44
Itorero ADEPR, ku bufatanye na UNESCO na minisiteri y’uburezi, ryijihije uwo munsi ritanga impamyabumenyi z’abarangije kwiga iryo shuri ryo gusoma, kwandika no kubara bagera ku bihumbi 30721 muri uyu mwaka, mu gihugu cyose cy’urwanda.
Kubera ko ayo masomero ari mu tugari twose tw’ Urwanda aho iryo torero riba rifite insengero, Itorero ADEPR ryahisemo kwizihiriza (...) -
Muka Nebukadineza yigishijwe iki ? Felicite Nzohabonayo
21 November 2013, by Felicite NzohabonayoYESAYA 48 : 17 « Uwiteka umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati : ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiye kunyuramo. »
Njya ntekereza cyane ku rugo rwa Nebukadineza, ibintu bitangiye guhinduka mu rugo, uko umugore byamugendekeye.
NEBUKADINEZA NI NDE ?
Yabaye umwami w’i Babuloni kuva mu myaka 626 – 605 imbere y’ivuka rya Yesu. Yari umwami ukomeye cyane, agatera amahanga menshi, akayatsinda, aba icyamamare murumva namwe ko umufasha we (...) -
Itorero ry’ ADEPR ururembo rw’ umujyi wa Kigali batashe ikigo cy’ amahugurwa.
22 November 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Ugushyingo 2011 Itorero ry’ ADEPR Ururembo rw’ umujyi wa Kigali batashye ku mugaragaro ikigo cy’ amahugurwa n’ amacumbi, uyu muhango ukaba warabereye mu karere ka Kicukiro umurenge wa KAGARAMA.
Uyu muhango ukaba witabiriwe n’ abakozi b’ Imana batandukanye bo muri iri torero bakorera ivugabutumwa mu Rurembo rw’ umujyi wa Kigali, barangajwe imbere n’ ubuyobozi bukuru bw’ ADEPR , abashumba b’ indembo zose z’u Rwanda uko ari cumi n’ ebyiri, abashyitsi bakomotse mw’ (...) -
Ese koko Micropuce hari aho ihuriye n’ ikimenyetso cy’ inyamaswa?
30 November 2012, by UbwanditsiAbantu benshi mu bakurikirana ibirebana n’aho isi igeze hakurikijwe ibyahanuwe uko bivugwa muri Bibiliya cyane cyane mu gitabo cy’Umuhanuzi Daniel ,mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo ndetse no mu Byahishuwe bemeza ko isi igeze mu bihe byanyuma.
Uretse rero ibimaze igihe bivugwa (indwara zidasanzwe,intambara mu bihugu byinshi,inzara ,ubukene n’ibyorezo,kwimura Imana kwigaragaza mu bikorwa bya benshi),ubu noneho haravugwa ibirebana na cya kimenyetso ndetse na wa mubare w’inyamaswa uvugwa mu (...) -
Ubuhamya: Yesu yankijije indwara idakira
20 February 2013, by Isabelle GahongayireNavukiye mu muryango utari uw’abakristu, nta nubwo nigeze ntozwa ibintu by’idini. Usibye agatabo gato masenge yari yarampaye, karimo amasengesho menshi yo kubwira Mariya. Mu buto bwanje ubwo ubuzima butari bunyoroheye, nabumbuye ka gatabo ndagasoma, ariko mu by’ukuri ntabonamo icyo numvaga nipfuza muri icyo gihe. Ariko hasi muri ako gatabo hari handitse izina rya Yesu, numva umutima wanjye uripfuza kuhatinda.
Imyaka yarashize, mu rugo hakomeza kuba icuka kitari cyiza. Mfite imyaka 17, (...) -
Ubuhamya: Uburyo Imana yakuye Munyemana muri mayibobo
25 March 2014, by UbwanditsiNabayeho mu muhanda nzwi ku izina rya mayibobo, ubwo buzima nabumazemo imyaka7 naryaga iby’abandi bantu basigaje muri resitora.
Twakundaga kuba turi i Nyanza mu kimoteri tugatoraguramo ibirayi, ibitoki n’ibindi tukabiteka mu madebe, twanywaga ibiyobyabwenge binyuranye birimo itabi, urumogi na kore (colle) bashyira mu nkweto na tineli; twanywaga esanse na mayirunge n’ibindi. Twararaga hanze ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi ndetse n’i Nyanza mu kimoteri bakunda kwita Ruviri.
Nagiraga ibitutsi (...)
0 | ... | 970 | 980 | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | ... | 1230