Kuri iki Cyumweru taliki ya 30 Ukwakira 2011 Chorale Herumoni ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ ADEPR Rwampala (Segeem) yataramiye abatuye Umurenge wa Gahanga.
Iki gitaramo kizihijwe kandi n’umuhanzi Theogene Uwiringiyimana bakunze kwita Bose babireba, Umuhanzikazi Gaudence wo mu Gatenga n’abandi.
Mu ijambo Pasteur Jean yigishije abari bateraniye aho yasomye Abaroma 5:8 hagira hati: “Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha”. Yakomeje (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Abatuye Umurenge wa Gahanga bataramiwe!
31 October 2011, by Ubwanditsi -
Ni iki cyansubizamo imbaraga naniwe mu rugendo
6 August 2015, by Innocent KubwimanaWagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘’Ntacyo rumaze.’’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, nicyo cyatumye utiheba. Yesaya 57:10
Ubusanzwe umuntu wese ugenda hari ibintu ashobora guhura nabyo, udahuye na kimwe ahura n’ikindi. Icya mbere, umuntu uri mu rugendo nubwo tutavuga urwo kujya mu ijuru no muri iyi isi, ufashe urugendo ufite aho ujya ushobora gusitara. Umuntu wese uri kugenda ashobora kwisanga yasitaye kuko bibaho. Ikindi umuntu wese urimo kugenda (...) -
Amaze guhura na Yesu, ibintu byahise bihinduka ukundi!
2 June 2016, by Alice Rugerindinda“ Maze Barinaba aramujyana amushyira intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye nawe, n’uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu I Damasiko…” Ibyakozwe n’intumwa 9:26-27
Uyu ni Pawulo wahoze witwa Sawuli. Umunsi yahuye na Yesu ibintu byahindutse ukundi. Ni nka ya ndirimbo ivuga ngo “ Sinzibagirwa igihe nakizwaga, ubwo Yesu yinjiraga muri jye…” Imana ishimwe.
Bibiliya itwereka ibintu bifatika kuri Pawulo, kuko Pawulo na Sawuli ni abantu babiri batandukanye. (...) -
Imana irahendahendwa. Muvunyi Hyppolite
21 June 2016, by UbwanditsiImana irahendahendwa (1 Ngoma 5:19-20)
Ni nde uhendahendwa? Ni uwanze gusubiza ku cyo bamusabye, noneho ukamwingingira kugisubiza kandi bene uwo biba bizwi ko abishoboye. N’Imana yacu na yo irabishoboye, gusa icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora (noneho turayihendahendera kubikunda).
Ese hari abayihendahenze birakunda? Yego barahari. Turebe ingero z’abantu n’ibabazo byatumaga bayihendahenda.
Abarubeni, Abagadi n’abandi barayihendahenze ngo ibatabare ku babisha (Abadeturi, Abanafishi) babo, (...) -
Isomere ubuhamya bwa Pasteur Desire Habyarimana
15 August 2013, by UbwanditsiNitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda- Darlène, dufite abana babiri Divin na Dan nkora umurimo w’ Ubushumba nkorera umurimo w’ Imana mw’ itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda) Kicukiro- Rwanda.
Navutse ku babyeyi 2 ariko babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari bakijijwe, hanyuma Mama yatinze gutwita amara hafi imyaka 5. Uko gutinda kubyara byamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo gukubitwa cyane kuko Papa yanywaga inzoga (...) -
Ubuzima bwose bukeneye kubaho kw’Imana
8 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmuntu ni nk’igiti gicuritse, imizi ikaba iri mu kirere, hanyuma imbuto zikera kw’isi. Afite umuhamagaro wo kubaho mw’isi ubuzima bwo mw’ijuru, nkuko ishusho y’igiti gifite imizi kw’ijuru kigaragara. Byose bitangirira mu gitabo cy’itangiriro (Itangiriro 1 kugeza kuri 3) aho Imana itwereka umugabo n’umugore baba mu kubaho kw’Imana. Ingobyi ya edeni ni ishusho y’ubutunzi, uburumbuke, ndetse ni ibyo byose byubaka ubuzima bw’umuntu ndetse n’umuryango
Nkuko ifi itabasha kubaho itari mu mazi, n’inyoni (...) -
Gusa na Yesu ni umunsi ku wundi
6 August 2015, by Umumararungu ClaireAriko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu, hadakwiriye, duhindurwa gusa nawe tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk’ibw’umwami w’umwuka” 2Abakorinto 3.18
Gusa na Yesu ni urugendo, tugenda duhinduka kugeza ubwo tugera ku bwiza buruta ubundi aribwo bwa Kristo. Bibiliya ivuga ko tuzakora urwo rugendo ” Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku (...) -
Ubutumwa Bw’Ubwami (Pasitori Chris )
7 May 2014, by Ubwanditsi“Kandi ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, nibwo imperuka izaherako ize”
Mu murongo wo hejuru Yesu ntabwo yavuze ngo “Kandi Ubutumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose.” Ahubwo, yaravuze ati “Ubu butumwa bwiza bw’Ubwami”; bimenyesheje ko hari Ubutumwa bwihariye yerekanaga, bw’ubwami runaka bwihariye – Ubwami bw’Imana. Yesu ntabwo yaje yigisha ubutumwa bubonetse bwose, ahubwo ni “Ubutumwa bw’Ubwami.” Ibyo ni ukuvuga ko hariho (...) -
Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 3) Pasteur Desire Habyarimana
10 November 2013, by Pastor Desire Habyarimana3. Bakomereje i Yeriko:
Kunyura i Yeriko birasaba kuba warakebwe neza, kandi ukunda Imana no kuba mu nzu yayo, kuko Yeriko ni ubuzima Imana inyuzamo abantu bukomeye n’ahantu itunganyiriza abantu bayo muri rusange, kandi kwigishwa n’Imana ni byiza kuko kubakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza. Umuntu w’Imana n’iyo ageragejwe aba azi ko imbere hazavamo ibyiza.
Mwese muzi Yeriko. Muribuka ko i Yeriko yatangiriye Abisirayeli kugeza ubwo Mikayeli (umugaba w’ingabo zo mu ijuru) (...) -
CEP KIST-KHI yasoje igiterane cy’icyumweru
10 March 2014, by UbwanditsiIgiterane cyari kimaze icyumweru muri CEP KIST-KHI cyari gifite intego igira iti “Nibutse iminsi ya kera, nibwira ibyo wakoze byose, ntekereza umurimo w’ intoki zawe nkuramburira amaboko” Zaburi 143:5.
Abashyitsi bari muri iki giterane ni Pasteur Desire Habyarimana, Umuririmbyi Alexis Dusabe, Chorale Siloam ya ADEPR Kumukenke hamwe n’abarangije muri KIST bari mu buzima busanzwe.
Nyuma yo kumva indirimbo zanogeye amatwi zaririmbwe na Sloam n’umuhanzi Alexis Dusabe, hakurikiyeho ijambo ry’ Imana (...)
0 | ... | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | ... | 1230