Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho ababiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo. (Matayo 18 :19-20)
Igihe Yesu yigisha abigishwa be gusenga mu magambo yose yagiye akoreshwa ni Data wa twese……, uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi, uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu yacu, ntuduhane mu biwoshya ahubwo udukize umubi……(Matayo 6 (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Dukunde guterana kwera!
14 February 2016, by Innocent Kubwimana -
Ufite icyo wakwibutsa Imana mu bihe bikomeye?
2 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho.’’ Ibyakozwe n’intumwa 9:38
Kubaho mu isi kugira iherezo. Iyo umuntu yitabye Imana bajya kumushyingura bakajya bagaruka ku buzima bwe, uko yabanaga n’abantu. Icyakora akenshi bagaruka ku byiza gusa. Nubwo bishoboka ariko si kenshi abantu bavuga ibibi by’uwapfuye. Doruka amaze gupfa nk’uko n’abandi bapfa, yari (...) -
Gatenga: Abakrito bagenewe amahugurwa y’icyumweru
5 December 2011, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru taliki ya 5 Ukuboza 2011 mu itorero rya Gatenga hasojwe inyigisho zimaze icyumweru ziyobowe na Pastor Desire Habyarimana.
Insanganyamatsiko y’ izi nyigisho yari mu gitabo cy’ Itangiriro 22 :1-19 hagira hati: “Imana igerageza Aburahamu imutegeka kuyitambira Isaka”.
Nk’uko Pastor Desire yavuze mu nyigisho ze, ibigeragezo byose ntibiva kuri Satani ahubwo hari bimwe biva ku Mana igamije kureba ko: ko tuyikunda, ko tuyumvira, ko tuyizera, ko tuzi gutanga, ko tuyubaha, aha akaba (...) -
Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu ...
10 February 2014, by Simeon Ngezahayo« Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu » - Imigano 31 : 23 -
Ku bashakanye, imyitwarire ni iy’umumaro munini. Ntishyize hejuru, ndemeza yuko nagiye nirinda mu byo mvuga, mu byo nambara, mu myitwarire yanjye, kugira ngo mpeshe ishema umugabo wanjye.
Umugabo wanjye arubahwa cyane, umwuga we w’ubwarimu umuhesha ubundi butware n’icyubahiro. Nakomeje kugambirira mu mutima wanjye kumuhesha icyubahiro binyuze mu myitwarire yanjye.
Ntibiba byoroshye buri gihe, kuko (...) -
Umuhanuzi Harold Camping yahanuye imperuka abantu barayitegereza baraheba
7 March 2013, by Ubwanditsi“Ni ukuri Imperuka iri bugufi,” Harold Camping
Hari mu w’2011, aho umuvugabutumwa w’imyaka 90 Harold Camping yisubiyeho asaba n’imbabazi abayoboke be nyuma y’aho ahanuriye imperuka incuro ebyiri ariko ntibe.
Kuri California Radio ndetse na Family Radio (ari na ho yasabiye imbabazi), yahanuye ko isi izarangira kuwa 21 Gicurasi 2011. Isi imaze kwanga kurangira ku munsi yahanuye, yavuze ko yagiye mu mwuka akibeshya ariko noneho avuga ko nta gisibya izarangira kuwa 21 Ukwakira 2011. (...) -
ADEPR yagejeje mu Rwanda igihembo yahawe na UNESCO
10 September 2012, by UbwanditsiItorero ADEPR ryagejeje mu Rwanda igihembo ryahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi n’umuco (UNESCO) ryaherewe i Paris mu Bufaransa kubera uruhare rwayo mu kwigisha abakuze n’urubyiruko gusoma, kwandika no kubara.
Baririmba bati : “Amasezerano y’Imana iyo wamaze kuyahabwa ujye usenga ugire kwizera ntazahera azaza”, Abapasiteri, Abaririmbyi, abayoboke b’iri torero n’abandi baturutse hirya no hino, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Nzeri, ni bwo bari baje (...) -
Addis abeba : Umuvugabutumwa Reinhard Bonnke yatangije igiterane yise “Gospel Festival”
9 November 2012, by UbwanditsiMugihugu cya Ethiopia mumurwa mukuru wa Addis Abeba ,umuvagabutumwa ufite ubwenegihugu cy’ubudage uzwi hano muri Afrika kuva mumwaka w’1967 Reinhard Bonnke yatangije igiterane kinini kizwi kw’izina rya (Crusade)kikaba cyaratangijwe kuri uno wagatatu taliki ya7/11/2012 kikazasozwa taliki ya 11/11/2012 mwitangizwa ryicyo giterane hakaba hari abantu basaga 75.000 uwo mugabo wamenyekanye cyane mubijyanye n’ivugabutumwa hirya nohino kw’Isi, hari hashize imyaka 20 adaheruka muri icyo gihugu, (...)
-
Ukuhaba kw’ Imana (presence) gukora ibitangaza
17 September 2012, by Pastor Desire Habyarimana«N’icyo uvuze ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina» - Kuva 33:17
Igikomeye mu buzima bw’ ubukristo ni ukwinjira mu kubaho kw’ Imana iyo winjiye muri ubwo bwiza imirimo itangira gukoreka, imisozi y’ ibigeragezo igasenyuka, abadaimoni barahunga, ibyo twabonaga bidashoboka bigashoboka. Iyo hatariho kubaho kw’ Imana haba hari kubaho kw’ ibibazo ukumva uraremerewe kandi ntacyo wakwerekana, amaganya akaza, ibyishimo bikabura, ukumva ikirere gifunze, wasenga ukumva ntibigenda. Ibi rero (...) -
Menya neza Ibice by’ingenzi birindwi bigize umuryango. Pasteur Antoine RUTAYISIRE
3 October 2013, by UbwanditsiIyi ni inyigisho yatanzwe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE kuri Phases zirindwi zigize Umuryango.
Pasteur atangira avuga ko mu mibereho y’umuryango habamo ibihe birindwi bitandukanye, bikaba bikomerera umuryango kuko urukundo rwa buri kiciro ruba rutandukanye n’urwo mu kindi:
PHASE YA MBERE : MBERE YO GUSHAKANA
Iki ni igihe abantu baba bakiri FIANCES. Umwe aba ari CHERIE -CHOU-CHOU. Iki gihe biba bishyushye, Umwe asaba ikintu undi akakimuha nubwo yaba atagifite akagishakisha kugera akibonye. (...) -
Ubuntu bw’Imana butangaje!
26 June 2013, by Simeon NgezahayoNiga mu mashuli makuru, nahaye icyaha urwaho kintandukanya n’Imana. Nasambanye n’umuhungu wari incuti yanjye, hashize imyaka 2 gusa ntangira kunywa ibiyobyabwenge. Nari umwana wa kabiri mu muryango wacu. Natangiye kujya mu rusengero, ariko nkomeza kuba “umupfapfa” cyane.
Ariko iyo navaga mu rusengero nahinduraga imyitwarire. Ubwo amashuli nari nyageze hagati. Natangiye gutekereza ejo hazaza, ntangira kwibaza uwo ndi we, n’ubuzima nifuza kuzabamo ubwo nzaba maze gukura. Ku bw’ubuntu bw’Imana, (...)
0 | ... | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | 1080 | 1090 | 1100 | 1110 | 1120 | ... | 1230