Turangije umwaka w’2013. Twawubonyemo byinshi, ni cyo gituma dukwiriye gushima Imana yatubashishije kugera ku byo twagezeho. Niba kandi nta bigaragarira amaso twabashije kugeraho, dushimire Imana ko yaturinze, ari na cyo gihamya ko idufiteho umugambi w’ibyiza. Dore imigisha 5 dusanga mu ndirimbo ya 416 mu gushimigha Imana (Cant. 416):
Iyo ushimye:
1. Ibikomeye biranesheka, 2. Na Satani ntazagushobora, 3. Amakuba ntiyakwihebesha, 4. Uryoherwa n’ibyo mu ijuru, 5. Yesu uramwirebera unezerwe. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imigisha 5 iva mu gushima Imana!
31 December 2013, by Ubwanditsi -
Gatenga: Abakrito bagenewe amahugurwa y’icyumweru
5 December 2011, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru taliki ya 5 Ukuboza 2011 mu itorero rya Gatenga hasojwe inyigisho zimaze icyumweru ziyobowe na Pastor Desire Habyarimana.
Insanganyamatsiko y’ izi nyigisho yari mu gitabo cy’ Itangiriro 22 :1-19 hagira hati: “Imana igerageza Aburahamu imutegeka kuyitambira Isaka”.
Nk’uko Pastor Desire yavuze mu nyigisho ze, ibigeragezo byose ntibiva kuri Satani ahubwo hari bimwe biva ku Mana igamije kureba ko: ko tuyikunda, ko tuyumvira, ko tuyizera, ko tuzi gutanga, ko tuyubaha, aha akaba (...) -
Ibyo twahawe byose ni ku bwa Yesu no ku bwawe. Pasteur Desire Habyarimana
7 July 2013, by Pastor Desire Habyarimana“Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubaze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe” (Matayo 17:27).
Biragaragara ko Petero yari mu kibazo cyo kubura umusoro ariko kuko Yesu atabura uko abigenza amwereka uko akivamo umusoro ukaboneka.
Birashoboka ko nawe Yesu hari ibibazo yagukuyemo bikomeye ntiwari kuhikura iyo atagutabara. Yesu sinzi imigisha yaguhaye uko ingana ariko nagirango nkwibutse ko ibyo (...) -
Urusengero rwa ADEPR ku Kinamba rwahiye
26 November 2012, by UbwanditsiKu gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/11/2012, urusengero rwa Pantekote (ADEPR) rwo ku Kinamba mu kagari ka Kamutwa, mu murenge wa Kacyiru, rwibasiwe n’umuriro uturutse mu gisenge, inyuma mu biro by’abakozi b’Imana.
Mu gisenge cy’inyuma mu biro hahindutse umuyonga, ibikoresho byo mu biro hafi ya byose byahiye, cyane cyane ameza, intebe, n’ibikoresho bya muzika abaririmbyi bakoresha.
Aho abakiristu basengera naho hari hamaze gufatwa, ariko abaturage hamwe n’ikimodoka cya Polisi kizimya (...) -
Imana yagutabaye ikakurinda irashaka ko uyibuka
1 January 2016, by Ernest RutagungiraMu mateka ya buri wese iyo havuzwe gutabarwa abyumva ndetse akabishyikira bivuye ku buzima yanyuzemo bwari bumukomereye yabuze uwamurengera nyamara akaza kubona gutabarwa guturutse ahantu atatekereza, uyu munsi rero Imana irashaka ko wibuka ndetse ukazirikana ko ari yo yabikoze.
Iyo dusomye ijambo ry’Imana( kuva 14:1-31) ritubwira inkuru z’uko Imana yatabaye ubwoko bwayo bw’Abisirayeli burenga ibihumbi magana atandatu hatabariwemo abagore n’abana kongeraho abandi banyamahanga bari (...) -
Imana ikora ibikomeye! Nyuma y’ imyaka 14 twarabuze urubyaro twabonye umwana
5 December 2015, by Alice RugerindindaChorus: “Akira ishimwe, Mana yanjye, kuko wakoze ibyo ntakekagaaaa, ibyo kwizera kwanjye kutashyikiraga, numutima wanjye ntibitekerezeeee”
Iri jambo ryarantangaje: “Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo….”. Abefeso 3:20
Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba ndetse n’ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe. Imana ishimwe Umuntu umwe yaratubwiye ngo ntayindi Bibiliya izandikwa, ahubwo (...) -
Abayobozi bashya ba ADEPR mu muzigo ubakomereye!
29 October 2012, by UbwanditsiMu gihe ibibazo bya ADEPR benshi bakomeje kwibaza ko byarangiye cyangwa se bishobora kuba bidafite inkurikizi , ni nako usanga hari iyindi shusho igenda igaragaza ko abayobozi bashya b’iri torero bakomeje kugira umutwaro ubaremereye nyuma y’aho baherewe ubuyobozi na RGB(Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiryango itegamiye kuri leta) bukaba buyobowe na Rev.Past.Sibomana Jean.
Uyu mutwaro nta wundi rero utari uwo kuba abakristo batari bake batabiyumvamo cyane nk’uko biyumvagamo ubuyobozi bwegujwe (...) -
Ese ko Imana ariyo idutunze hari umusanzu dusabwa ngo turusheho kubaho neza?
19 July 2012, by Ernest RutagungiraIyo tuvuze ko dutunzwe n’Imana tuba dushingiye ku mbaraga zayo no ku bikorwa byayo bya buri munsi igaragaza ku buzima bwacu, byakubitiraho ko ariyo yaremye isi n’ijuru hamwe n’ibiyituye byose ugahita ubona ko nta kintu na kimwe kiva mu mbaraga za muntu, uretse kugirirwa neza nayo gusa , si imitekerereze yacu gusa kandi tugenderaho kuko ijambo ry’Imana muri zaburi 95:3 naryo ubwaryo rivuga ngo “Kuko uwiteka ari Imana ikomeye ni umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose,ikuzimu hari mu kuboko (...)
-
Uruhare rwawe mu gitangaza Imana igukorera
11 December 2015, by Innocent KubwimanaAb’umuryango wa Yosefu babaza Yosuwa bati “Ni iki cyatumye uduha umugabane umwe gusa n’igice kimwe kuba gakondo yacu, kandi uzi ko turi umuryango munini kuko Uwiteka yaduhaye umugisha kugeza ubu?” Yosuwa 17 :14
Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Muzageza he kugira ubute bwo guhindūra igihugu, Uwiteka Imana ya ba sogokuruza yabahaye? Yosuwa 18 :3
Bene Yosefu kimwe n’indi miryango y’Abisirayeli bagombaga guhabwa gakondo kandi bagatuzwa ahagutse kuko ryari isezerano mbere yo kugera mu gihugu (...) -
Ubuhamya: Yesu yankijije indwara idakira
20 February 2013, by Isabelle GahongayireNavukiye mu muryango utari uw’abakristu, nta nubwo nigeze ntozwa ibintu by’idini. Usibye agatabo gato masenge yari yarampaye, karimo amasengesho menshi yo kubwira Mariya. Mu buto bwanje ubwo ubuzima butari bunyoroheye, nabumbuye ka gatabo ndagasoma, ariko mu by’ukuri ntabonamo icyo numvaga nipfuza muri icyo gihe. Ariko hasi muri ako gatabo hari handitse izina rya Yesu, numva umutima wanjye uripfuza kuhatinda.
Imyaka yarashize, mu rugo hakomeza kuba icuka kitari cyiza. Mfite imyaka 17, (...)
0 | ... | 990 | 1000 | 1010 | 1020 | 1030 | 1040 | 1050 | 1060 | 1070 | ... | 1230