Yakobo5:16b-17 Gusenga kw’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.
Eliya yari umuntu ameze nkatwe ariko ashobora guhindura ibintu !
Dukwiye gusenga ariko twizeye ko ibintu bihinduka, kuko dufite byinshi bikwiye guhinduka mu mwuka no mu buzima busanzwe.
1.Ibibazo byinshi duhura nabyo mu buzima busanzwe si umugambi w’Imana, ahubwo satani aba agira ngo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Gusenga guhindura ibintu Pastor Desire
5 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Urugendo muri Isirayeli (Igice cya 4) Pasteur Desire Habyarimana
2 November 2013, by Pastor Desire HabyarimanaMu bice bitatu byabanjirije iki, twabagejejeho ibirebana n’uruzinduko twagiriye mu gihugu cya Isirayeli. Ubu rero tugiye kubagezaho igice cya nyuma cy’uru ruzinduko, ariko tukabizeza ko tuzakomeza kubagezaho amateka y’iki gihugu kimwe n’amakuru y’ibihabera kuko iyo dusoma Bibiliya itubwira incuro nyinshi amateka y’iki gihugu.
Ikindi gikomeye, Isirayeli ni isaha y’Imana. Uti gute? Ibimenyetso byinshi biranga kugaruka kwa Kristo n’imperuka y’isi byinshi bigaruka kuri iki gihugu, ku buryo wize neza (...) -
Ubuhamya: Yatandukanije inyanja mbyirebera!!
7 April 2016, by Alice Rugerindinda“ Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose” Abaheburayo 13:8
Hari igihe dusoma amagambo yo muri bibiliya , umuntu akayafata nk’inkuru ariko ni ukuri gusa. Najyaga nibaza ukuntu inyanja yatandukanye abisirayeri bakayambuka nkabambuka kubutaka , nkumva simbishyikira , ariko nanjye nabonye Imana itandukanya inyanja ndatambuka nkuwambuka ku butaka .
Hari umuntu twabanye igihe kirekire akajya iteka atubwira ngo buri muntu navuge ikintu Imana yigeze (...) -
Itorero ni umugeni wa Yesu Krisito Rev SEBUGORORE Henry
18 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaItorero ni umugeni wa Yesu Krisito. Bisobanura ko itorero ari ikintu cye bwite ntawundi barisangiye. Nkuko umugeni umwe adashobora kugira abakwe babiri ni nako itorero naryo ritabibasha.
IBINTU BIKWIYE KURANGA UMUGENI WA KRISTO
1. Umugeni wa Krisito agomba guhora yiteguye kandi ari maso
Umugani w’abakobwa cumi nicyo usobanura. " Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu barabapfu, abandi (...) -
Urugendo muri Isirayeli (Igice cya 3) Pasteur Desire Habyarimana
18 March 2014, by Pastor Desire HabyarimanaNk’uko twagiye tubagezaho ibice bitandukanye by’urugendo twakoze muri Isirayeli, ubu tugiye gukomeza tubagezaho uru rugendo uko rwagenze kandi tubakundisha igihugu cya Isirayeli kuko ari igihugu cy’amasezerano, nta wabura kubabwira ko ari gakondo yacu twebwe abizera kuko tuzahaba imyaka 1000 yose mu gihe cy’ubwami bwa Mesiya ubwo azagarukana n’Itorero nyuma y’imyaka 7 agarutse kwima ingoma ye. (Ibi tuzabitegurira inyigisho yihariye)
Na none uwagira ubushobozi yabasha gusura iki gihugu, cyane (...) -
Kuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’ Imana atinda? Pastor Desire
4 May 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Nuko Umwami abwira Hamani ati: “Huta wende imyambaro n’ ifarasi uko uvuze, ubigenze utyo Moridikayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ ibwami ntihagire ikintu kibura muri byo byose” - Esiteri 6:10-11.
Dukurikije iyi nkuru dusomye Moridikayi yari yarakoze ibyiza ariko hashira igihe ntiyahita agororerwa ariko ikindi gihe biribukwa aragororerwa wakwibaza uti: “Kuko nkora ibyiza kandi nkaba mfite n’ amasezerano ariko ntasohore?” Rimwe abigishwa babajije Yesu ngo nkatwe twasize byose tuzahabwa iki? (...) -
Ibikorwa 10 abana bigira ku mibanire y’ababyeyi babo
19 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIyi nkuru yanditswe na Doug Fields akaba umuhanga mu by’itumanaho, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuyobozi w’ikigo kijyanye n’iby’imibanire y’imiryango n’urubyiruko muri kaminuza yitwa Azusa Pacific University; ndetse ni n’umwe mu bashinze urubuga rw’urubyiruko mu by’iyobokamana rwitwa Downloadyouthministry.com, yanditse ibitabo birenga 50.
Ese ni iki wigisha umwana wawe kijyanye n’urushako?
· Iyo nteruye kuvuga ku ishyingirwa/imibanire y’abashakanye, igihe cyose mba nibaza niba hari icyo nigishije (...) -
Umumaro wo gukorera Imana
5 July 2016, by Pastor Desire Habyarimanakuko bigirira umumaro uwukora ndetse n’urubyaro rwe habe niyo yaba atakiriho. Iri jambo naritekerejeho cyane maze gusoma inkuru z’umuhanuzi Elisa, ubwo yakizaga umupfakazi umwenda ukomeye cyane, mugihe byari bigeze aho abana be bagiye gutwarwaho iminyago, bakaba imbata kubera uwo mwenda. II Abami 4:1-7: “Bukeye umugore umwe wo mubagore b’abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uziko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza (...)
-
Umugisha w’Imana ku buzima bwacu ! (Igice cya 2) Pastor Desire Habyarimana
12 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Benshi bashaka gutona ku mutware, ariko Uwiteka ni We ucira abantu imanza » Imigani 29:26.
Bamwe mu bantu bagize umugisha w’Imana ku buzima bwabo: 1. Dawidi :
N’ubwo yaragiraga intama, yari yarashatse ubundi butoni ku buzima bwe akabana n’Imana mu buryo iwabo batazi : « Ubwo Data na Mama bazandeka, Uwiteka azandarura » Zaburi 27:10. Birumvikana ko se na nyina bari baramuretse, cyangwa baramutaye kuko ntiyagiye kuragira habuze bakuru be baragira. Ariko abonye ko yanzwe n’umuryango ahita (...) -
Nowa kuki wubaka iyo nkunge?
19 April 2013, by Alice RugerindindaIki kibazo cyabajijwe Nowa ,mu gihe Imana yari imutegetse kubaka inkuge y’ubuhungiro ku bantu bazemera kuyinjiramo.
Bibiliya itubwirako cyari igihe ibyaha byari bigwiriye cyane mu isi, kugeza aho Imana itagishoboye kubyihanganira, ngo igeza aho yicuza impamvu yaremye umwana w’umuntu.
“ Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima” (...)