Jessica Cox yavutse tariki ya 02/02/1983 ahitwa Sierra Vista, muri Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Akaba yaravutse nta maboko yombi afite, ubumuga budakunze kugaragara mu mpinja zikivuka. akimara kuvuka abaganga babwiye ababyeyi be ko ubuzima bwe bwose azajya akenera umuntu wo kumurandata.
Gusa siko byagenze kuko nyuma y’igihe gito yatangiye kugenda nta wumufashe. Jessica Cox niwe muntu wa mbere wahawe uruhushya rwo gutwara indege atagira amaboko mu w’2008, ndetse akaba (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Yabaye umuntu wa mbere waboye uruhusa rwo gutwara indege nta maboko agira
14 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Ubusobanuro bw’amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba. Pasteur Desire
15 April 2014, by Pastor Desire HabyarimanaAMAGAMBO 7 YESU YAVUGIYE KU MUSARABA
1. “Data, ubabarire kuko batazi icyo bakora.” Luka 23:34
Yesu ku musaraba yatanze imbabazi. Umukristo wese utaragera igihe ngo yige gutanga imbabazi no kwakira imbabazi, aba ataragera ku musaraba neza. (Kuko abantu benshi bumva ari byiza ko bagirirwa imbabazi, ariko bo ntibazi kuzisaba iyo bakoze ikosa). Yesu yigisha abigishwa be gusenga isengesho rya Data wa twese, yababwiye ko bazajya basenga ngo “Uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo (...) -
Mfasha dusengere Ababeriberi bo muri Alijeriya
21 September 2015, by Innocent Kubwimana“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeri 2015 turasengera Ababeriberi b’Abamaseri bo muri Alijeriya.
Muri Alijeriya ( Afurika y’Amajyaruguru) habarurwa abagera ku 76,000. Mbere yuko Abarabu bahigarura, Ababeriberi benshi bari Abakristo ndetse (...) -
Impamvu 7 zatumye Elisa asaba Eliya imigabane 2 y’Umwuka we. Pasteur Desire Habyarimana
7 December 2013, by Pastor Desire Habyarimana2 Abami 2:9b
Dukwiriye imbaraga zikubye kabiri kuko ibidutegereje birakomeye. Yesu yarabirebye areba umurimo asize, abwira abigishwa ati «Mujye mucumba cyo hejuru i Yerusalemu, kandi ntimuzahave mutarahabwa imbaraga. Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira » Ibyak. 1:8.
Ibyari bibategereje kwari ugucibwa ibihanga, kujugunyigwa intare, gutwikwa, kwambara ubusa n’akarengane k’uburyo bwinshi. Wabwira ko mu gihe cyacu ibyo bidahari ? None se ibyaha bihari n’intege nke zihari uzapfa (...) -
Angelica Zambrano yeretswe ubwami bw’ijuru ni kuzimu(Igice 2)
9 March 2012, by Ubwanditsiiyi nkuru itangirana n’agace gato k’umubyeyi w’ uyu mwana wagize iyerekwa igakomeza n’ubuhamya bw’umwana we , amazina yabo ariko ajya gusa atandukanywa n’ izina MORA ryiyongera kw’izina ry’umubyeyi we
.Izina ryanjye ni Maxima Zambrano Mora , twari mu masengesho ku y’iminsi 15 rusengero rwa El Empalme. , dutakambira Imana. Umukobwa wanjye Angelica nawe aradusanga ngo twifatanye . Muri iyo minsi 15 nagombaga Gukora ibyo ntari narigeze nkora mbere. Twasengaga dushyizeho umwete , dutegereje ko Imana (...) -
Imana yankirije uburwayi mu mubatizo Faina Mukansanga
22 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNyuma ya genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 umuryango wanjye wari umaze kurangira naje kurwara uburwayi bw’ ijosi bwatewe no no kumara igihe kinini mu bwihisho nagize uburibwe budasanze ndetse n’umuriro mwishi.
Abaganga bagerageje kumvura imiti ishoboka biranga mbana nabwo umwaka n’igice. Uwambonaga wese yagiraga impuhwe akamvuza navujwe n’abavandimwe, inshuti, abazungu, abahinde.
1995 nigaga secondaire hari igihe ninjiraga mu kizami abayobozi nkabona barantahanye kuko nahitaga ngira (...) -
Mfasha dusengere Abadonge bo mu Bushinwa
7 October 2015, by Ange Victor UWIMANA“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38) Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2015 turasengera Abadonge.
Abadonge babarizwa mu gihugu cy’Ubushinwa ku mugabane w’Aziya, ahabarurwa abagera kuri 1.226.000. Mu w’1910, nibwo abamisiyoneri ba mbere bajyanye ubutumwa mu (...) -
Itorero rya ADEPR ryatangije inyubako y’akataraboneka
7 September 2011, by Ubwanditsi“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya 20b.)
Ku itariki ya 06 Nzeri 2011, kuva saa tatu za mugitondo, ku Gisozi mu kibanza giteganye na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inyubako nshya z’icyicaro cy’itorero rya ADEPR mu Rwanda.
Biro nyobozi, bamwe mu bagize inama y’ubuyobozi barimo abashumba b’indembo n’impuguke, abashumba b’amatorero y’uturere, abakuru b’amatorero na bamwe mu bavugabutumwa, bamwe mu bakozi ba ADEPR, (...) -
Indi sura y’ikoranabuhanga.
5 November 2012, by Kiyange Adda-DarleneIterambere mw’ikoranabuhanga rirakataje, birafasha kandi birakenewe cyane. Muri minisiteri yacu y’ivugabutumwa nk’abapasitori n’aba misioneri, tugendagenda mw’isi mu bihugu bitandukanye, dushobora gukomeza kuganira n’abacu twasize mu rugo ! « J’aime, j’aime, j’aime... », ku mbuga za internet zitandukanye. Tubifashijwemo na internet”,, mudasobwa, telephone, mushobora gusoma message nohereje aka kanya.
Biranezeza cyane iyo mu gihe umwigisha ari kwigisha asaba abakristu kuzamura Bibiriya zabo, ubona (...) -
Ijambo ry’ubuhanuzi kuri twe muri uyu mwaka wa 2013
18 February 2013, by Isabelle GahongayireUbwo twari turi mu materaniro tariki ya 6/1/2013, Imana yaranganirije:Irambwira ngo uyu mwaka turimo ni umwaka wo gusarura. Rero ndipfuza ko iri jambo warifata nk’iryawe ku giti cyawe, mu buryo bw’umwihariko. Ndavuga mvugira Imana, kandi ni wowe irimo ibwira :
Waba wifuza ubugingo bw’abantu ?
Waba wifuza ko hagira abakizwa uyu mwaka? Waba wifuza ko abantu bakira indwara bakabohoka ? Waba witeguye gutanga ikiguzi, byaba mu gusenga no kwinginga, mu bwitange, kugira ngo hagire abakizwa ? (...)