Imwe mu mvugo ikomeye dukunze gukoresha cyane cyane iyo tubonye umuntu wabonye bimwe mu byiza twe tutarageraho cyangwa tugishakisha cyane cyane ibigendanye n’imitungo n’amafaranga , “turavuga ngo nibe nawe warahiriwe”, gusa igitangaza n’uko uwo twita ko yahiriwe nawe hari abo abona akabona ko bahiriwe kumurusha, ndetse we akabona ntacyo arageraho, nyamara mugihe twabonaga uwatugeza ku rwego ariho twaba tunyuzwe, ibi rero bituma umuntu yibaza byinshi ndetse akibaza ati ni inde uhiriwe muri iyi si (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ese ujya umenya ko nawe waba umwe mu bahiriwe?
17 February 2016, by Ernest Rutagungira -
Tumenye guhumuriza abababaye - Anne Bersot
8 April 2016, by Simeon NgezahayoHariho ikintu cyakomeje kuntera urujijo, ni uburyo abantu bakuru bahoza abana. Umwana ashyira urutoki mu rugi, umuntu mukuru akamufata ukuboko, agahuhaho, akamusoma ku dutoki ati “Impore!” Uzi uburyo gushyira intoki mu rugi bibabaza? Mbese utekereza ko guhuha ku ntoki byabuza umwana kubabara?
Kubabara kw’abandi gukomeza kutumvikana, kandi akenshi tubura icyo dukora: Nasubiza iki? Navuga iki? Nakora iki? Byashoboka ko umuntu abivugishwa no kwanga kugira icyo afasha uri mu kaga, cyangwa kwibuza (...) -
Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro!
8 July 2013, by Ubwanditsi“Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana” Abaheburayo 12:14.
Imana ishaka ko tubana n’abantu bose amahoro. Imana ni iy’amahoro. Yesaya yahanuye ko Yesu azitwa “Umwami w’amahoro!” (Yesaya 9:6). Amahoro abantu bari barabuze ku zindi ngoma, bagomba kuyabona ku ngoma ya Yesu. Ni cyo gituma umuntu utabana n’abandi amahoro aba agomye, bituma adashobora kuzabona Imana.
Ijambo ‘amahoro’ riri mu magambo aboneka muri Bibiliya incuro nyinshi, kuko (...) -
Uburyo bwakoreshejwe na benshi mu kurinda ururimi rwabo. Ange Victor UWIMANA
13 January 2014, by Ange Victor UWIMANAUTUYUNGURUZO DUTATU TWA SOCRATE Umwe mu banyabwenge babayeho yitegereje ingaruka ziterwa no kutitondera ibyo umuntu avuga, maze atanga inama agira ati, “Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, niwe urinda ubugingo bwe amakuba.”(Imigani 21:23) Nyuma ye, undi mugabo w’umuhanga yagaragaje uburyo bushobora gufasha umuntu kwirinda kuvuga ibintu bidakwiriye, byatuma mugenzi we abangamirwa cyangwa akorwa n’isoni.
Socrate ni umufilozofe w’Umugiriki wabayeho ahagana muri 400 mbere y’ivuka rya Yesu (...) -
UBUTUMWA BUGENEWE ABASOMYI
2 October 2013, by Simeon NgezahayoNcuti bavandimwe dusangiye inzira ijya mu ijuru, ndabaramukije. Amahoro y’ Imana abane namwe.
Nk’uko mubizi, intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. N’ubu rero ntiyahindutse, turacyakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Matayo 28:18-20). Uru rubuga rwashinzwe mu rwego rwo gufasha abantu kwakira Kristo no kwegerana na we, bimaze kugaragara ko harimo kuvuka imbuga za internet nyinshi zikorerwaho imirimo y’urukozasoni, kandi ko abantu benshi batakibona umwanya wo kujya mu (...) -
Twese ntituri “abana b’Imana” – Matt Barber
17 February 2014, by Simeon NgezahayoHariho abavuga ngo "Twese turi abana b’Imana." Ibi byumvikana neza mu matwi, kandi koko ni byiza. Ariko iki ni ikinyoma kibi. Mu by’ukuri, Imana yaraturemye kandi iradukunda mu buryo tutabasha gusobanukirwa. Yaturemye mu nda za ba mama, ibara imisatsi yo ku mitwe yacu. Ariko Imana ifite Umwana umwe w’ikinege. Twebwe rero kugira ngo tube abana b’Imana, tugomba kwemerwa binyuze mu muntu umwe, ni we mwana, ni Yesu Kristo. Abataremerwa si abana b’Imana. Kristo, Kristo wenyine ni we “nzira n’ukuri (...)
-
Komera uzabashe gukomeza abandi!
12 July 2016, by Pastor Desire Habyarimana« Kandi Umwami Yesu aravuga ati ‘Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe’’ Luka 22 :31-32.
Mubirebe neza, Yesu ntabwo yasenze ngo kugosorwa bikurweho! Nyamara yari azi ko bibabaza iyo ashaka kubimurinda, yari kubikora na byo kuko ari ntacyo yasaba Data ngo akimwime. Ahubwo kuko we azi ibanga ririmo, yingingiye Simoni ngo ahabwe imbaraga hato atava ku Mana. Ni (...) -
Imana irahari- Patrice Martorano
14 May 2013, by Simeon Ngezahayo"Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo" Luka 24.15. Abigishwa bo muri Emawusi bari bababaye, bazi yuko Yesu atakiriho… Yesu rero yarabegereye, ajyana na bo. Uko ibihe biha ibindi, ducika intege kuko tuba twumva ko Imana yadutaye. Bakundwa, Imana iri kumwe natwe. Iri hafi yacu, kandi ibana natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ituye mu mitima yacu, imenya imitekerereze yacu kandi ihumekera muri twe!
Ni nde uhwanye n’Imana yacu? Ibera hose icyarimwe!
Rimwe na rimwe tujya dusenga (...) -
Sobanukirwa Ubuhanuzi bwa Daniyeli .Ange Victor UWIMANA
16 April 2014, by Ange Victor UWIMANAUbwami butazasimburwa iteka ryose
‘Maze ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru, bizahabwe ubwoko b’abera b’Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.’ (Dan.7:27)
Ikinyajana cya 20 cyaranzwe n’intambara nyinshi, zirimo ubugome n’ubwicanyi ndengakamere bwahitanye za miliyoni z’abantu; ni nacyo cyabayemo jenoside nyinshi zizwi mu mateka y’isi ugereranije n’ibindi binyejana.
Ijambo “Jenoside” ryakoreshejwe bwa (...) -
Ukunda umwana we amuhana hakiri kare!
17 February 2016, by Alice Rugerindinda“Urinda umwana inkoni aba amwanze, ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare” Imigani 13:24. Mu yandi magambo biravuga ngo “ Udahana umwana we ntaba amukunda, nyamara ukunda umwana we aramucyaha” Nubwo muri bibiliya Yera bakoresheje ijambo inkoni, ariko bashakaga kuvuga ijambo guhana umwana, kandi hari uburyo bwinshi bwo guhana umwana bwemewe na Bibiliya.
Ubwo buryo sibwo nshaka gutindaho cyane ariko icyo nasobanukiwe neza nuko ngo ukunda umwana we amuhana hakiri kare. Ngo umugore (...)
0 | ... | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | ... | 1230