Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho ababiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo. (Matayo 18 :19-20)
Igihe Yesu yigisha abigishwa be gusenga mu magambo yose yagiye akoreshwa ni Data wa twese……, uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi, uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu yacu, ntuduhane mu biwoshya ahubwo udukize umubi……(Matayo 6 (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Dukunde guterana kwera!
14 February 2016, by Innocent Kubwimana -
Tumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
27 June 2012, by UbwanditsiTumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’ umuryango w’ ivugabutumwa w’ Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS). Nyuma y’ imyaka 72, ubutumwa bwiza bwakwiriye mu mpande enye z’ u Rwanda. Imibare yayo muri 2010, yerekana ko ADEPR igizwe n’ indembo 12, amatorero 288, imidugudu 2719, abakuru b’ Itorero 1.168. Abavugabutumwa 2.364, abadiakoni 32385, abana batarageza ku myaka yo kubatizwa (...) -
Ubuhamya: Nubwo nari umukobwa, nangaga igitsina-gore urunuka
28 November 2012, by UbwanditsiNavukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo nari mfite imyaka 13. Imyaka ibiri yakurikiyeho, twese nta n’umwe ubyiteze, Mama wacu yahise asezera ku muryango wacu atandukana na Papa, araduta arigendera.
Mbere yo kugenda ariko babanje kuduhitishamo, niba tujyana nawe kuko yari agiye muri Pension cyangwa se niba twihitiramo kwigumira mu Busuwisi tugasigarana na Papa wacu.
Ariko kuko ariyo twari tukiza mu Busuwisi, twihitiyemo kwigumanira na Papa. Nyamara (...) -
Ni kuki atari ubushake bw’Imana ko tuba abakene?
3 March 2014, by Chantal MuhimpunduNdifuza mbere na mbere kukubwira ko atari ubushake bw’Imana ko ukena. Ibyo ni uko kuva imfatiro z’iyi si zashyirwaho, Imana ntiyigeze iteganyiriza abantu yiremeye ko baba abakene; kandi ibyo yabigennye idashingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko cyangwa igihugu umuntu akomokamo.
Nzi ko muri Matayo 5:3, Yesu Kristo yavuze: “Hahirwa abakene ku mutima, kuko ubwami bw’Imana ari ubwabo.” Abantu benshi iyo basomye uyu murongo, bibwira ko Yesu yavuze “Hahirwa abafite ubukene bw’ibikenerwa ku bw’umubiri; kuko (...) -
Indi sura y’ikoranabuhanga.
5 November 2012, by Kiyange Adda-DarleneIterambere mw’ikoranabuhanga rirakataje, birafasha kandi birakenewe cyane. Muri minisiteri yacu y’ivugabutumwa nk’abapasitori n’aba misioneri, tugendagenda mw’isi mu bihugu bitandukanye, dushobora gukomeza kuganira n’abacu twasize mu rugo ! « J’aime, j’aime, j’aime... », ku mbuga za internet zitandukanye. Tubifashijwemo na internet”,, mudasobwa, telephone, mushobora gusoma message nohereje aka kanya.
Biranezeza cyane iyo mu gihe umwigisha ari kwigisha asaba abakristu kuzamura Bibiriya zabo, ubona (...) -
Ibiranga abana b’ Imana nyakuri
1 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi bakunda kuvuga ko bakijijwe, ari abana b’Imana, ndetse bakabiririmba cyane ibi ubwabyo ntabwo ari bibi. Ariko umuntu ashobora kwiyita umwana w’Imana yibeshya, niyo mpamvu nifuje kugeza ku bantu bifashisha iyi site, ibiranga abana b’Imana nyakuri, dushingiye ku Byanditswe Byera, Ijambo ry’Imana, kuko aribyo Kuri (Yohana 17: 17). Muri iki cyigisho, twifashishije urwandiko rwa mbere rwa Yohana. Twifashishije Bibliya Yera ya 1993.
Icyitonderwa: kugira ngo wunguke kurushaho, wasoma (...) -
Urugo rutubakiye kuri Kristo ntirushobora gukomera Dr Antoine Rutayisire
27 May 2016, by Ernest RutagungiraAgakiza Family: Nkunda kuba mu rugo rumeze gute? Mbyanga bimeze gute?
Mu giterane cy’abubatse ingo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016 muri Salle ya Economat St Famille, cyateguwe n’abakunzi b’ urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org abakitabiriye baganiriye byinshi mu byatuma bubaka urugo rwiza bifuza, ariko bagaruka ku bibazo bibiri aribyo Nkunda kuba mu rugo rumeze gute ? Mbyanga bimeze gute?
Mbere y’uko abubatse ingo bungurana inama kuri ibyo bibazo, Pastor Dr. Antoine (...) -
ADEPR yatsindiye igihembo cya UNESCO cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara
24 August 2012, by UbwanditsiItorero rya Pentekote ry’ u Rwanda ryatsindiye igihembo cya Unesco cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara kitiriwe umwami SENJONG. Iki gihembo tugikesha ubufatanye hagati y’ADEPR, abagenerwabikorwa ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Uyu mushinga wo kwigisha gusoma, kwandika no kubara watangiye mu mwaka w’1999 ukaba ukorera mu matorero yose y’ADEPR.
Intego nyamukuru yawo ni ukugira uruhare rufatika mu guteza imbere amajyambere yuzuye kandi arambye ku banyarwanda bose binyunze mu nzira (...) -
Ntavuka wubatse urwibutso rwa Jenoside mu Bwongereza yakoresheje igiterane kidasazwe
8 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaRev.Pasiteur Ntavuka Osee, Umunyarwanda uba mu Bwongereza, yakoresheje igiterane cy’iminsi itatu cyitabirwa n’abantu ibihumbi, barimo n’Ambasaderi w’u Rwanda.
Iki giterane cy’ububyutse kibera ku musozi uri mu mujyi wa Plymouth buri mwaka, guhera mu mwaka wa 2009, kitabirwa n’abantu baturutse mu mijyi itandukanye yo mu Bwongereza, cyikayoborwa n’umunyarwanda Rev. Pasteur Ntavuka Osee, umuyobozi w’Itorero All Nations Ministries.
Rev. Pasteur Ntavuka, yavuze ko ari ibintu bidasazwe kubona abantu (...) -
Tera intambwe usanga Yesu, agukure munsi y’imbaraga z’icyaha zagutsikamiye.
5 July 2016, by Ernest RutagungiraUbuzima bukomeye, imibereho itari myiza no gushaka amaramuko, ni bimwe mu bituma abantu benshi bashakisha uburyo butandukamye bwo kubitambuka, maze habaho gushoberwa, bamwe umutima wabo ukabemeza kwicira inzira, bityo bakisanga mu byaha bitari bimwe kandi kubyikuramo bikabananira, bikarangira bibereye muri urwo ruzitiro, ndetse umuntu akumva nta bindi byiringiro asigaranye, nyamara nshuti naho byaba byarakubayeho ndakwifuriza ko watera intambwe ugasanga Yesu, kuko hakiri amahirwe maze (...)