Abacamanza 11:7 Yefuta abwira abakuru b’I galeyadi ati: Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?
Si igitangaza kubaho mu buzima udakenewe, kuburyo hari igihe naho waba uri mu bandi batamenya ko uhari, rimwe na rimwe aho umuntu afatwa nk’utaje bitewe n’inyungu bagushakamo! ubwo buzima buri muri iyi si ya none ndetse naho abantu bahungira bashaka kwegera Imana usanga hari ubuzima bwo gushaka inyungu gusa! Ubuzima usanga rimwe narimwe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ukwiye kumenya aho uhamagarirwa kuko ibiguhamagara ari byinshi. Pst Gaudin Mutagoma
8 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ikimoteri cyo muri kamere: Igice cya 5
23 April 2013, by Felicite NzohabonayoUBUSAMBO (Ubusinzi, inda nini, n’ibindi)
« Ntukabe mw’iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu banyandanini bagira amerwe y’inyama, kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena…»/ Imigani 23 : 20 - 21
Tugeze ku gice cya nyuma cy’inyigisho z’imyanda iba muri kamere. Muri kamere hari byinshi cyane n’umuntu atamenya ko ari bibi keretse yemereye Umwuka w’Imana akajya abimwereka maze akabona kwiyuhagira.Dukunze gusaba Imana ngo ikureho ibibazo biri hirya no hino yacu, ariko yo iba ishaka gukuraho umuzi w’ikibazo (...) -
Wakora iki iyo ababyeyi bawe badashaka ko ushyingiranwa n’uwo ukunda? - Elisabeth Boutinon
15 August 2013, by Simeon NgezahayoIkibazo nabajijwe kuri internet: Ababyeyi banjye ntibashaka ko mbabwira iby’umusore nkunda, wansabye ko twarushinga nanjye nkamwemerera. Nakora iki?
Icyo namushubije: Iyo hageze ko umukobwa arongorwa, ababyeyi be barahaguruka, cyane cyane iyo ari umukobwa ukiri muto kuko baba bumva agiye gusiga umuryango. Baba bafite impungenge, bibaza niba azahirwa n’urushako. Ibi bituma bamugundira, bagamije kumurinda imitego we ashobora kuba atabona.
Birumvikana ko wowe atari uko uba ubyumva, kandi si ko (...) -
Menya umuzi w’imbuto wera – Joyce Meyer
26 December 2015, by Simeon NgezahayoNehemiya 8:10 ni amagambo akomeza umutima, agira ati "…Ntimugire agahinda, kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu." Imana ishaka ko duhorana umunezero tutitaye ku mibabaro tunyuramo mu buzima, kuko kumwishimana ari zo mbaraga zacu. Ibyishimo ni imbuto ni zo zidukomeza, tukanyura mu bitugoye kandi tukagira iherezo ryiza. Ni cyo gituma ibyishimo bigomba kuturanga igihe cyose nk’Abakristo.
Pawulo yamaramaje kunezerwa mu rugendo rwe n’ubwo inzira yarimo imyobo myinshi. Mu Bakolosayi 1:11, (...) -
Ese ni byiza ko abakundana babana batararushinga?
1 April 2014, by UbwanditsiIgisubizo kuri iki kibazo umuntu yagitanga bitewe n’icyo yise "kubana" hagati y’abakundana. Iyo babana harimo no gukora imibonano mpuzabitsina, bibaye icyaha ku buryo budasubirwaho.
Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga bifatwa nk’ icyaha, nk’uko imirongo myinshi ya Bibiliya ibyerekana (Ibyak 15 :20, Abaroma 1 :29, 1 Abakorinto 5 :1 ; 6 :13 ; 7 :2 ; 10 :8 ; 2 Abakorinto 12 :21, Abagaraatiya 5 :19, Abefeso 5 :3, Abakolosayo 3 :5, Abatesalonike 4 :3 ; Abayuda 7). Bibiliya (...) -
Ibimenyetso 6 bikwereka ko ugomba guceceka - Joyce Meyer
28 June 2013, by Simeon Ngezahayo"Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi, n’iminwa yawe itavuga iby’uburiganya" Zaburi 34:13.
Wigeze wicuza ko umaze nk’iminota 5 utavuga?
Bitewe n’uko jyewe byambayeho, ndabagira inama ngo mwirinde kuvuga amagambo mabi cyangwa se akomeretsa. Ni cyo gituma nabateguriye urutonde rw’ibimenyetso bizabateguza ko igihe cyo guceceka kigeze.
Twibuke ko iyo hataza kubaho ubuntu bw’Imana nta cyo tuba turi cyo.
Ikimenyetso n°1 : Uritotomba, ntubasha kugira icyo usobanura
Ibi uko ari bibiri (...) -
Uremera ko wahahira aho wari waburiye ?
28 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaLuka 5 :4 « Arangije kuvuga,abwira Simoni ati :igira i muhengeri, mujugunye inshundura murobe.Simoni aramusubiza ati Databuja twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara ntacyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye. Babikoze bafata ifi nyinshi cyane ndetse inshundura zabo zenda gucika. »
Petero yari umurobyi w’umwuga.Kandi, yari azi neza iby’ikiyaga n’ahantu waterera urushundura ugafata. Yabwiye Yesu ko yakesheje ijoro ryose. Iyo, yari imvugo y’ubwenge yo guhakanira Yesu amwumvisha ko (...) -
Dukwiye kwibera mu Mana kuko ariho harusha ahandi hose ubwiza
2 September 2015, by UbwanditsiIgihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza.” (Itangiriro 47:6)
Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo, turi mu isi ariko ntituri ab’isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafilipi 3:20).
Kandi ushobora kuhatura ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3), kuba muri Egiputa mu isi ntibibabuza ubupfura bwabo.
Icyo dukwiye kwirinda ni imico ya Egiputa kuko kubana n’ababi byonona ingeso nziza iyo (...) -
Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?
23 January 2016, by Alice Rugerindinda“ Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Abaroma 8:35
“ Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika,cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure (...) -
Imbaraga zo kurwanya no kwica icyaha muri wowe Pastor Kanamugire Theogene
7 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIMBARAGA ZO KURWANYA NO KWICA ICYAHA MURI WOWE
Twavuye mu isi tugowe, twinjira mu nzu y’Imana; icyo duhamagarirwa ni ukwezwa mu ngeso zacu zose ; niyo mpamvu tugomba kurwanya icyaha, tutavuga ngo iki ni gito cyangwa ni kinini. Umwuka wera niwe udushoboza, kandi iyo tumwemereye, tugenda tunesha.
Twahagurutse dufite intego yo kurwanya icyaha, ku buryo n’abadakijijwe batinyaga abakijijwe, ntibapfe kuvuga ibyo biboneye; uko iminsi igenda ishira, ubona abantu bari kugenda batinyuka icyaha, ariko (...)
0 | ... | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | ... | 1230