1 Samweli 4:10-11 Abisilayeri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’ Imana iranyagwa
Umuntu amenyera icyo yamenye. Iyo usaba akazi uragerageza ukahagerera igihe, ntukererwe n’umunota 1. Ariko iyo umaze kumenyera umukoresha n’akazi, utangira gukererwa ukakica ubishaka kuko wakamenyereye. Iyo umuntu agitangira gukizwa, aba yubashye inzu y’Imana, adakererwa. Ariko iyo amenyereye urusengero n’abayobozi, yumva ari ibisanzwe agatangira kubabwira ko n’ahandi bakizwa, agatangira kunenga ibitagenda gusa n’ (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Twirinde akamenyero! igice cya 1. Pasteur Desire Habyarimana
12 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Agaciro ko kugira umuryango mwiza (urugo)
17 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaYaba isi, itorero ndetse n’igihugu, umusingi wabyo byose ni umuryango (urugo). Imana niyo yatangije umushinga wo kubaho kwawo. Ibi byahereye muri Edeni Imana imaze kurema Adamu, yarangiza ikabona ko atari byiza ko aba wenyine ikamuremera umufasha umukwiye ari we Eve. Itangiriro 2:18
Wenda dutekereze gato ku buzima bw’umuryango mu rugo, iri niryo pfundo ry’ibindi bintu byose. Ubundi urugo rwagombye kuba uburuhukiro bw’abantu baruhijwe n’ibintu bitandukanye. Umuntu avuye ku kazi n’umunaniro (...) -
Nangaga Abakristo nyuma nakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza!
27 March 2013, by Simeon NgezahayoNitwa Alex, ndi umusangwabutaka wavukiye muri Canada. Ntuye mu gace gato kagenewe abasangwabutaka muri Québec, hagati mu ishyamba ryo mu majyaruguru. Natangiye kunywa ibiyobyabwenge nkiri muto, mfite nk’imyaka 11. Natangiye nywa marijuana, hashize imyaka 2 cyangwa 3 ntangira kunywa cocaïne. Nasengaga imana ya gakondo yitwa Manitou. Nemera ko nari umunyamoko, ntuka Imana.
Mu myaka 13 ninjiye mu idini Gatolika, nigishwa ko ntagomba kwanga Abakristo ariko nkomeza kuba umunyamoko no kunywa (...) -
Impano zica - Anne Bersot
13 August 2013, by Simeon NgezahayoNta kintu kibi kibaho nko kuba ufite imyaka 14, ukagera ku ishuli uri ku igare mu gihe abakobwa b’incuti zawe bose (copines) baje mu mamodoka, bambaye neza, bambaye gants, binjira mu kigo bashize amanga.
Maze igihe nifuza imodoka yo kujya intwara ku ishuli, kandi nakomeje kuyisaba mfukamye. Mama yakomeje kunsubiza ati: «Ah oya! Icyo cyuma usaba cyakwica!»
Nyuma y’imyaka ibiri ntitiriza ababyeyi, umunsi umwe hari mu muhindo maze bankorera surprise: naba n’iyo bangurira imodoka! Ariko banguriye (...) -
Kuba mu Bwami bw’ Imana mu kwizera. Pasteur Desire Habyarimana
25 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana“(a) Ubwami bwawe buze, (b) Ibyo ushaka bibeho nkuko biba mu ijuru” Matayo 6 :10.
Intamabara turwana ibera mu isi y’umwuka. Bishoboka ko wugarizwa n’amakuba kandi utayareba. Ariko ukumva ikirere cyose kirafunze, waryama ukumva urarushye, ukarota imbwa, ukarota upfa, kuko uba urwanira mu isi y’umwuka.
“Kuko tudakirana n’ab’inyama n’amaraso, ahubwo n’imyuka y’abantu ho mu ijuru” Abefeso 6:12.
Natwe dukwiriye gukorana n’ijuru, kuko impamvu ibyo dusaba kenshi bidasubizwa ni uko dusaba ibyo ijuru (...) -
Kayonza: Isuku mu bishanga bibatirizwamo iracyemangwa
17 January 2013, by Ernest RutagungiraIyo ugeze mu mirenge ibiri ihana imbibi yo mu Karere ka Kayonza ariyo Kabarondo na Rwinkwavu, uhasanga insengero zitandukanye za Gikirisitu, uretse kiriziya Gaturika izindi zikaba zemera umubatizo wo mu mazi menshi, mu gusohoza uko kwemera kw’abizira bashya babo, izo nsengero zikaba zifite henshi zibabatiriza abizera babo bashya ariko hamwe muri ho isuku yaho ikaba ikomeje gukemangwa.
Uturutse mu rusisiro rwa kabarondo werekeza hamwe mu habatirizwa, twafashe urugendo ry’isaha n’igice (...) -
Kigali:Abantu bakuze 176 nyuma yo gukizwa ku bushake bwabo babatijwe.
3 December 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki, ya 03 ukwakira 2011 mw’ itorero ry’ ADEPR Kicukiro, habereye umubatizo w’ abantu bakuze 176, abo bakaba ari abantu bakijijwe bakuze bifatiye icyemezo cyo gukizwa, bakaba babatijwe nyuma yo kwigishwa byimazweyo zimwe mu nyigisho fatizo zihabwa abakirisito byashya.
Nk’uko uyu muhango usanzwe ukorwa muri iri torero, Mbere yuko batangira kujya mu mazi menshi ngo babatizwe, Pastor Rwagasana Tom yigishije abari aho inyigisho iri muri Matayo 3 :1,akangurira abantu (...) -
“Imana yankijije Kanseri(cancer) yo mu maraso none ubu ndi muzima”: Munyantore Isaie
20 March 2014, by UbwanditsiMunyantore Isaie yavukiye I Kayonza muri Rukara mu mwaka wa 1979.Nubwo Isaie avuga ko yavukiye mu muryango w’abantu badakijijwe avuga ariko ko bari bafite ingeso nziza.Isaie avuga komu mwaka wa 1993 yaje kugira amahirwe yo kwakira Yesu nk’ umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe akaba yarakirijwe iwabo i Rukara.
Isaie avuga ko mu buzima bwe yagiye ahura n’ ibigeragezo byinshi ariko icy’uburwayi cyo kikaba cyaramukomereye cyane.Nyamara Isaie yagiye ahumurizwa n’ijambo ry’Imana rigira riti: “Nubwo (...) -
Mu kiganiro mbwirwa ruhame ku buhanuzi ADEPR yongeye kwihanangiriza abakura abantu imitima!
10 October 2015, by UbwanditsiKu uyu wa gatandatu tariki ya 10/10/2015, ku kicaro cya Kaminuza ya Telowojiya y’itorero rya ADEPR, kiri mu Gatenga habereye ikiganiro mbwirwa ruhame ku kamaro k’ubuhanuzi ku itorero ndetse n’igihugu, iki kiganiro cyateguwe n’iyi kaminuza ku bufatanye n’itorero rya ADEPR kigamije gutanga impanuro ku banyempano bo muri iri torero kugira ngo impano zabo zibashe gukoreshwa neza zigirire umumaro itorero n’igihugu.
Muri iki kiganiro umwe mu barimu b’iyi kaminuza watanze ikiganiro yagarutse ku mumaro (...) -
Mu giterane cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge abagera kw’ 105 bakiriye Yesu nk’ umukiza wabo.
22 July 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 22/07/2012 mu itorero rya Nyarugenge habereye igiterane cyahuje abantu benshi kikaba kandi cyizihijwe n’ama korare yo muri iri torero. Aha twavuga nka Korare Hoziyana, Baraka, Agape n’ izindi. Pastor Desire yigisha ijambo ry’ Imana
Umushyitsi ndetse akaba n’ umwigisha muri iki giterane yari Pastor Desire Habyarimana . Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho, yasomye Itangiriro 22:1-18 aho Imana yagerageje Aburahamu ikamusaba gutanga umwana we w’ ikinege. (...)
0 | ... | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | ... | 1230