Ni ibihe bihamya biri mu mitima y’abavutse ubwa kabiri? Ni uko Yesu yakuyeho ibyaha byacu byose ku bw’umubatizo we, n’amaraso yavuye.
Idini ni ukwizera Yesu ukurikije imyumvire yawe, ukirengagiza ijambo ry’Imana riboneye, ariko gukizwa ibyaha nta ho bihuriye no kugendera ku myumvire yawe. Kwizera ni ukwemera amagambo yose yo mu Isezerano rya Kera n’Irishya, ukazibukira imyumvire yawe bwite. Ni ukwemera ijambo ry’Imana nk’uko ryanditswe muri Bibiliya, no kwakira agakiza kabonerwa mu mazi n’Umwuka, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Idini no Kwizera – Rev. Dr. Paul Yonggi Cho
28 June 2016, by Simeon Ngezahayo -
Ukwiye kumenya aho uhamagarirwa kuko ibiguhamagara ari byinshi. Pst Gaudin Mutagoma
8 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbacamanza 11:7 Yefuta abwira abakuru b’I galeyadi ati: Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?
Si igitangaza kubaho mu buzima udakenewe, kuburyo hari igihe naho waba uri mu bandi batamenya ko uhari, rimwe na rimwe aho umuntu afatwa nk’utaje bitewe n’inyungu bagushakamo! ubwo buzima buri muri iyi si ya none ndetse naho abantu bahungira bashaka kwegera Imana usanga hari ubuzima bwo gushaka inyungu gusa! Ubuzima usanga rimwe narimwe (...) -
Ikimoteri cyo muri kamere: Igice cya 5
23 April 2013, by Felicite NzohabonayoUBUSAMBO (Ubusinzi, inda nini, n’ibindi)
« Ntukabe mw’iteraniro ry’abanywi b’inzoga, no mu banyandanini bagira amerwe y’inyama, kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena…»/ Imigani 23 : 20 - 21
Tugeze ku gice cya nyuma cy’inyigisho z’imyanda iba muri kamere. Muri kamere hari byinshi cyane n’umuntu atamenya ko ari bibi keretse yemereye Umwuka w’Imana akajya abimwereka maze akabona kwiyuhagira.Dukunze gusaba Imana ngo ikureho ibibazo biri hirya no hino yacu, ariko yo iba ishaka gukuraho umuzi w’ikibazo (...) -
Mu giterane cyaberaga I Gahanga Korare IMIHIGOYABERA yanejeje abatuye uyu Murenge.
29 July 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 29/07/2012 mu Murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR rikorera habereye igiterane cyitabiriwe n’abantu benshi. Saa mbiri n’ igice nibwo iyi Korare yari ihageze iherekejwe n’abaterankunga batari bake.
Hari kandi n’abashyitsi batandukanye barimo Christine wakomotse muri Danemark hakaba kandi hari na Ferdinand umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’ Uburundi hari kandi n’umushumba w’ Itorero rya Karama Kayonga Canezius waturutse mu rurembo rwa Kabuga akaba ari nawe mushyitsi (...) -
Abantu bagera kuri 250 babatijwe mu mazi menshi
7 December 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa 3 Ukuboza 2011 mw’ itorero ry’ ADEPR Nyarugenge (aho benshi bakunze kwita mu Gakinjiro), habereye umubatizo w’abantu bagera kuri 250 bagizwe n’urubyiruko n’abakuze. Aba bantu bakomoka mu midugudu (Chapelles) itandukanye igize Itorero (Paroisse) rya Nyarugenge, aho bagiye baherwa inyigisho z’Iyobokamana zigenewe abizera bashya.
Mbere y’uko batangira kujya mu mazi menshi ngo babatizwe, Bwana Pastor Callixte Kamanzi, Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda yigishije abari aho (...) -
Wakora iki iyo ababyeyi bawe badashaka ko ushyingiranwa n’uwo ukunda? - Elisabeth Boutinon
15 August 2013, by Simeon NgezahayoIkibazo nabajijwe kuri internet: Ababyeyi banjye ntibashaka ko mbabwira iby’umusore nkunda, wansabye ko twarushinga nanjye nkamwemerera. Nakora iki?
Icyo namushubije: Iyo hageze ko umukobwa arongorwa, ababyeyi be barahaguruka, cyane cyane iyo ari umukobwa ukiri muto kuko baba bumva agiye gusiga umuryango. Baba bafite impungenge, bibaza niba azahirwa n’urushako. Ibi bituma bamugundira, bagamije kumurinda imitego we ashobora kuba atabona.
Birumvikana ko wowe atari uko uba ubyumva, kandi si ko (...) -
Mushake Uwiteka araboneka. Evangeliste Muvunyi Hyppolite
28 October 2013, by UbwanditsiIri jambo gushaka sicyo wazimije uba ushaka cyangwa se wabuze ahubwo no gusaba ufite ubushobozi buruta ubwawe, ubw’abahanga, abaganga kugutabara, ni ugusaba Imana isumba bose, isumba byose kukurengera.
Tugiye kurebera hamwe abantu bo mu byanditswe byera bagiye bayishaka kubera ibibazo bitandukanye bari bafite Uwiteka akabikemura; bamwe muri bo bari ingumba (Hana), impfubyi ziburana imitungo (bene Selofahadi), abami mu ntambara (Yehoshafati), abafite amadeni bariye cyangwa se ayo basigiwe (...) -
Menya umuzi w’imbuto wera – Joyce Meyer
26 December 2015, by Simeon NgezahayoNehemiya 8:10 ni amagambo akomeza umutima, agira ati "…Ntimugire agahinda, kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu." Imana ishaka ko duhorana umunezero tutitaye ku mibabaro tunyuramo mu buzima, kuko kumwishimana ari zo mbaraga zacu. Ibyishimo ni imbuto ni zo zidukomeza, tukanyura mu bitugoye kandi tukagira iherezo ryiza. Ni cyo gituma ibyishimo bigomba kuturanga igihe cyose nk’Abakristo.
Pawulo yamaramaje kunezerwa mu rugendo rwe n’ubwo inzira yarimo imyobo myinshi. Mu Bakolosayi 1:11, (...) -
Ese ni byiza ko abakundana babana batararushinga?
1 April 2014, by UbwanditsiIgisubizo kuri iki kibazo umuntu yagitanga bitewe n’icyo yise "kubana" hagati y’abakundana. Iyo babana harimo no gukora imibonano mpuzabitsina, bibaye icyaha ku buryo budasubirwaho.
Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga bifatwa nk’ icyaha, nk’uko imirongo myinshi ya Bibiliya ibyerekana (Ibyak 15 :20, Abaroma 1 :29, 1 Abakorinto 5 :1 ; 6 :13 ; 7 :2 ; 10 :8 ; 2 Abakorinto 12 :21, Abagaraatiya 5 :19, Abefeso 5 :3, Abakolosayo 3 :5, Abatesalonike 4 :3 ; Abayuda 7). Bibiliya (...) -
Ibyo kugutabara ntabwo Imana yabivuyemo!
1 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana‘’Mumenye yuko kugeragezwa kwanyu gutera kwihangana.’’ Yakobo 1:3
Mu bwami bw’Imana, ni byiza kubana n’Imana ariko ukagenda urushaho kumenya ubwenge butarondoreka bw’umuremyi wawe. Icyakora uko mutindana hari ibyo ugenda umenya.
Hari ubwo uza munzu y’Imana barakubwiye agace gato ku Mana, wahagera yakora mu bundi buryo bikagucanga, ugatangira kwibaza impamvu. Gusa muri byose Imana irakiranuka.
Imana niyo yakuremye, wenda iza no kuguhamagarira kuyikorera umurimo runaka. Mu mikorere yayo yemera ko (...)
0 | ... | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | ... | 1230