Ariko ubwiza n’icyubahiro n’amahoro nibyo izitura umuntu wese ukora ibyiza uhereye ku Muyuda ukageza ku mugiriki, kuko Imana itarobanura ku butoni. (Abaroma 2: 10-11)
Buri gihe Ijambo ry’Imana ridukangurira gukora ibyiza ukaba wakibaza impamvu ariko impamvu nta yindi, n’uko Imana iba ibona ibyo dukeneye igashaka kubiduha kuko idapfa gutanga ahubwo bigira inzira binyuramo.
Mu buzima bwa buri munsi hariho ibintu umuntu akenera ndetse kubera ko bamwe batazi n’uko biboneka ugasanga bari kunyura (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Waba ushaka ubwiza n’ icyubahiro? . Kiyange Adda-Darlene
31 January 2014, by Kiyange Adda-Darlene -
Nowa yatunganaga rwose mu gihe cye !
16 January 2016, by Alice Rugerindinda“Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye, Nowa yagendanaga n’Imana”. Itangiriro 6: 6. Aya magambo aratangaje cyane bitewe n’igihe Nowa yari arimo. Ku mutwe w’icyo gice haranditse ngo “ Abantu bahinduka babi cyane” .Cyari igihe cy’ubuhenebere nkuko tubisanga mu itangiriro 6: 5 -8
“Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu bo mu isi, bimutera agahinda mu mutima. (...) -
Ibidutegereza hakurya y’inyanja - Jellil Do Rego
27 March 2013, by Isabelle GahongayireMu bigeragezo byinshi abantu bakunze kunyuramo, akenshi biremamo ibyiringiro ko nyuma y’ibyo bigeragezo bazaruhuka bakabona ibihe byiza, nk’uko imigani imwe ivuga ko nyuma y’imvura haza ibihe byiza, kandi ko n’ubwo ijoro ryaba rirerire, bugomba gucya. Ibyo bibazo binyuranye abantu banyuramo ni byo umwanditsi yagereranyije n’inyanja.
Iyo migani ntabwo ibeshya kandi iremamo ibyiringiro, kubera ko idukangurira kutagumisha amaso ku bibazo bitugose uyu musi. Ni muri urwo rwego usanga umushomeri (...) -
“Kwihana nirwo rufunguzo rw’ubwami bw’Imana naho imbabazi zikaba arirwo rugi.
22 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKwihana bivuga guhindura imyumvire, ugahinduka uko wari usanzwe wumva ibintu, ukababazwa n’ibyaha wakoze, ukabyicuza by’ukuri kuko byahungabanyije umubano wawe n’Imana, ukiyemeza kugorora ubusabane wari ufitanye nayo. (Zaburi 51).
Intumwa Paul yaranditswe ati :” None ndishimye, cyakora sinshimishijwe n’uko mwagize agahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo gatera kwihana kuticuzwa, nako kukazana agakiza, ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera urupfu.” (2 Korinto 7,9-10) (...) -
Ukwiye kwiga kubaho Ubuzima buzira Umwenda
27 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNtugafate ibyemezo bishingiye ku bwoba
Imikorere y’Imana mu by’ubukungu ntabwo ihwanye n’iy’isi. Uko byagenda kwose,ntabwo tugomba kugira ubwoba kuko Imana iradukunda. 1 Yohana 4:18 hatubwira ngo, Mu rukundo ntiharimo ubwoba...
Urukundo rw’Imana ni rwo rufatiro-ngiro rw’ubuzima bwacu kandi ntabwo ruzanyeganyezwa na gato n’uko ibibazo byaturenze. Dukomeze kwizera ko ibitubaho byose Imana ishaka kudutabara kandi byatuma ireka ibyo yakoraga kugirango imanukire kudukemurira ibibazo byacu bya buri (...) -
Ibyiringiro biri mu Mana honyine - Ben Edgington (igice cya 2)
30 April 2013, by Simeon NgezahayoIsi idatanga ibyiringiro twayihungira he?
Unyihanganire ko iyi nyigisho ishobora kuba itakuryoheye, ariko ndashaka ko dusobanukirwa akababaro isi ifite. Ndashaka ko twishyiraho aka kababaro. Ndashaka gufata iminota mike nkakubwira uburyo twakwitwara kuri iyi si idatanga ibyiringiro.
Tugomba kuganira ijambo ry’ibyiringiro! Niba turi Abakristo, ni ukuvuga ko dufite ijambo ry’ibyiringiro muri iyi si idatanga ibyiringiro. Mu by’ukuri, nit we dufite ibyiringiro muri iyi si idatanga (...) -
Imana ntiyakugerageza ibiruta ibyo washobora
24 June 2013, by Alice Rugerindinda“ Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu , kugirango mubone uko mubasha kucyihanganira”.1 Abakorinto 10:13
Imana ishimwe cyane. Murino minsi waba urimo kugeragezwa n’iki! Urarwaye, Urarwaje, Urashonje, wambaye ubusa, urushako rurakuruhije? Nta kazi ufite…… ibibazo ni byinshi, ariko niba nta ruhare ubifitemo , tuza utegereze Imana.
Igishimishije (...) -
Ntugashingure imbago za kera, izo ba sogokuru bashinze. Pastor Desire
7 August 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Ntugashingure imbago za kera, izo ba sogokuru bashinze”- Imigani 22: 28
Iyo dusomye iri jambo, dusanga umwanditsi yarakoresheje imvugo agereranya cyane ko ari igitabo cy’ imigani ariko hano imbago zisobanuye amategeko; Yesu yavuze ko ataje gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyasohoza kuko muri we ariho byose byuzurira. Muri Matayo 5:17-47 havuga ngo kuko amategeko ya Mose yavugaga ngo ntukice ariko nuwanga mwene se aba ari umwicanyi; Aya mose yaravugaga ngo ntugasambane ariko Yesu aravuga ngo (...) -
Uburyo twakemuramo ibibazo hagati y’ abashakanye. Igice 1.
23 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaTwitegereje impagarara zigwiriye mu miryango no mu mitima y’ abantu ntitwatinya kuvuga ko ingo nyinshi zivuka muri iki gihe zifite amahirwe make yo kurama; niyo mpamvu imiryango igizwe n’ umubyeyi umwe igwiriye(kubera gutandukana kw’ abashakanye) ndetse ubusambanyi bugezweho. Ikibabaje ni uko icyo cyorezo kimaze kugera no muba Kristo. Ingo nyinshi ziri kubugenge, gutana biragwiriye cyane.
Abashakanye b’abakristo, dukwiye kwongera kwiga ku mahame yibanze mbonezamubano nkuko ari muri Biblia (...) -
Ibihe bishyikira buri wese mu buzima n’icyo usabwa muri buri kimwe
23 September 2015, by Innocent KubwimanaIbihe bigize ubuzima bw’umuntu ushatse wabihuza n’ibigize umunsi nk’igice kimwe cy’ibihe. Ubundi umunsi ugira ibihe wakwita ko ari bitatu aribyo igitondo, sa sita (ku manywa) ndetse n’umugoroba (ijoro).
Ugenekereje wasanga ibi bihe byose uko ari bitatu umuntu abinyuramo mu gihe amara ku isi. Ubuzima bw’umuntu bugira igihe wakwita ko ari mu gitondo akiri muto dufate urugero nko kuva ku myaka 0 kugeza kuri 30. Ibi ariko byaterwa n’icyizere cy’ubuzima bw’aho uri.
Iki gihe umuntu aba akiri muto, (...)
0 | ... | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | ... | 1230