1 Yohana 4:7-8 Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakundana ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.
Bibiliya yose igizwe n’urukundo gusa. None ijambo ry’Imana riturarikiye gukundana urukundo Bibiliya idusaba kugira. Nk’uko turusanga mu 1Abakorinto 13:4-7, «Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Amategeko y’ Imana ni 2, ukunde Imana, ukunde mugenzi wawe. Past. Desire Habyarimana
23 January 2014, by Pastor Desire Habyarimana -
Wirinde ntuzabe nka muka Loti! Kiyange Adda- Darlene
27 March 2014, by Kiyange Adda-DarleneBamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu . (Itangiriro 19 : 17,26)
Aya ni amakuru y’umugabo witwaga Loti uwo Aburahamu yari abereye se wabo. Igihe yatandukanaga na Aburahamu yahisemo gutura mu kibaya cyitwaga Sodomu. Aho hari hatuye abantu babi cyane batubahaga Imana ndetse bakoraga ibyaha by’ubutinganyi mu buryo (...) -
Nyuma y’iminsi 4 ndi gutemberezwa mu ijuru nongeye kugarurwa mu mubiri (igice cya 2)
17 December 2012, by UbwanditsiUBUHAMYA BWA MAMA DOMITHILA NABIBONE (IBIKURIKIRA)
NABONYE AHO ABAPFIRA MU BYAHA BATARIZERA BAJYA
Mbona bankuye muri uwo murwa, barambwira ngo wabonye aho abantu b’Imana baba, wabonye n’aho nyuma y’ubu bazaba, reka noneho tujyende tukwereke abapfira mu byaha batarizera Yesu Kristo aho bajya.
Ni agahinda bantu b’Imana. Mbona banjyanye ahantu, aho hantu hari inyanja nini,iyo nyanja yasaga n’amaraso abantu bari bayuzuyemo bari ibihumbi, harimo ibintu bisa n’ibisimba by’ibinyabwoya,kandi (...) -
Shyira Ibitekerezo Byawe ku Murongo w’Ijambo
17 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIbisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira (Abafilipi 4:8).
Niba ushaka kuba mu butsinzi budashira, kujya mbere no gutunganirwa mu buzima, ibitekerezo byawe bigomba kuba ku murongo w’Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana rifite ubushobozi bwo kubyara muri wowe, no kukubyarira icyo rivuga. Iyo utekereza ku Ijambo nk’uko umurongo wacu (...) -
Yesu Kristo twongerere kwizera! MUKAMANA Verdiane
26 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMaze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti ‘Twongerere kwizera’ Umwami ati ‘Mwagira Kwizera kungana n’akabuto ka sinapi,mwabwira uyu mukuyu muti Randuka uterwe mu Nyanja, na wo wabumvira’. Luka17:5-6
Mu gihe abigishwa baYesu bamaranye na we bibonyemo intege nke zo kutizera uko bikwiriye, ikigero bari bariho ntabwo cyari gihagije mu Kwizera kuko muri iri jambo bakoresheje ijambo TWONGERERE bishatse kuvuga ko bitari uguhera ku busa hari icyo bari bafite ariko kidahagije. Iyo usomye neza usanga rubanda (...) -
Abasize ibyabo bagakurikira Yesu, yabahaye ibiruta incuro 100…! – Simeon Ngezahayo
21 March 2016, by UbwanditsiNi uko Petero aramubwira ati “Dore twebweho twasize byose turagukurikira.” Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko nta wasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho” Mariko 10:28-30.
Iki ni ikiganiro Yesu (...) -
Pst Billy Graham arasaba abanyamerika kuzatora umu Perezida uzirikana indangagaciro za Bibiliya.
1 November 2012, by Peter Ntigurirwa/isange.comPastor Billy Graham yashyize hanze ubutumwa bugufi ariko bukomeye kuri buri munyamerika ubwo yabasabaga gushishoza mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, yaba uzatorwa vuba aha cyangwa se mu yindi myaka izaza.Ibi yabivugiye mu rwego rwo gusobanura umuperezida abanyamerika bakwiriye guha agaciro, ko akwiriye kuba ari umuperezida utazagoreka icyo bibiriya isaba abantu b’Imana. Dore amwe mu magambo yanditse asa nk’usiga umurage "Mbere y’uko amatora yo kuwa 6/11/2012 agera, umunsi umwe (...)
-
Ni gute wabona ubwigenge bwo mu mu mutima uhereye ku mateka wabayemo akagusigira ibikomere ?
29 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbwo nari mfite imyaka igera kuri mirongo ine n’itanu , nakomezaga kwiyumvamo umubabaro uturuka mu buzima nabayemo nkiri umwana ubwo nabaga mfite icyifuzo nyamukuru cyo kwihimura kuri Data wambyaye.
Uwo mubyeyi si iyindi mpamvu yatumaga ngambirira kumugirira iyo nabi, byaturukaga ku bikomere yanteye nkiri umwana muto, ibyo bikomere bikaba byari bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina yankoreshaga nkiri umwana kandi ari umubyeyi wanjye. ibyo rero byansigiye ibikomere bidakira, bituma (...) -
Ko iwacu ari mu ijuru ugeze he witegura gutaha. Ernest Rutagungira
5 February 2014, by Ernest RutagungiraNtimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. Kandi aho njya, inzira murayizi. “Yohana 14: 1-4”
Ndabasuhuje mu izina rya Yesu kristo, amahoro y’Imana abe muri mwe. Uyu munsi turaganira ijambo ry’Imana twahaye umutwe ugira uti “Ko iwacu ari mu ijuru ugeze he witegura gutaha" .
Akaba ari (...) -
Gasabo: ADEPR Kibagagabaga batashe urusengero rujyanye n’ icyerekezo 2020
5 August 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 05/08/2012 ADEPR Remera ishami rya Kibagabaga yatashye urusengero rujyanye n’ icyerekezo 2020. UYu muhango wari witabiriwe n’abashumba bayoboye ama Paroisse 18 akorera mu mujyi wa Kigali ndetse na Korare Amahoro muri ADEPR Remera ikundwa n’abantu benshi cyane. Hari kandi na Bureau ya ADEPR ; umushyitsi mukuru akaba yari Umuvugizi w’ Itorero ry’ ADEPR ry’ Urwanda ADEPR Rev. Pst Usabwimana Samuel. Mbere yuko afungura uru rusengero ku mugaragaro yabanje kuvuga amateka y’ (...)
0 | ... | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | ... | 1230