“ Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo. Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati “ Turyamane”. Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka.” Itangiriro 39 :11-12
Aha ni igihe Yosefu yabaga muri Egiputa, nyuma ngo nyirabuja ariwe mugore wa Potifari aramubenguka ngo akajya amwoshya ngo baryamane. undi nawe arahakana pe ati “ None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana ? Itangiriro 39:9.
Nyirabuja yaje gucunga igihe Yosefu yinjiye (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ujya umenya guhunga ibyaha?
2 January 2016, by Alice Rugerindinda -
Guhoma imbere n’inyuma Ev. Kiyange Adda Darlene
5 January 2016, by Kiyange Adda-DarleneItangiriro 6: 14,"Nuko rero wibarize inkuge mu giti cyitwa goferu, ugabanyemo ibyumba, uyihome ubushishi imbere n’inyuma."
Imana imaze kurema umuntu, yicujije icyo yamuremeye kuko yari amaze gukabya gukora ibyaha. Igihe cyarageze ibona mu bantu bose, umusaza Nowa ni umukiranutsi, maze imutuma kubaza inkunge izamuhungishirizamo we n’umuryango we, kuko yari igambiriye kurimbuza abanyabyaha amazi.
Aho dusomye, ni aho Imana yasuye Nowa ikamubwira umugambi wayo n’icyo agomba gukora.Maze iti (...) -
Kucukiro: ADEPR yashoje amahugurwa y’ iminsi ine kumiyoborere myiza.
3 August 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatanu taliki ya 03/08/2012 Itorero rya ADEPR ryashoje amahugurwa y’ iminsi ine yahuje aba Pastor bose bagize ururembo rw’ umujyi wa Kigali hakaba kandi hahuguwe n’abayobora abagore muri uru rurembo hamwe n’abakora igikorwa cyo kwigisha abana. Abahuguye bari itsinda ry’abakozi b’ Imana bavuye muri America bava mu muryango witwa Global Teaching Network. Umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR Past Usabwimana Samuel mw’ ijambo yagejeje ku bari bari aho asoza aya mahugurwa ku mugaragaro (...)
-
Indwara z’amaso yo mu mwuka
3 June 2013, by Felicite NzohabonayoIbyahishuwe 3 : 18 « Kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. »
Amaso y’abantu ararwara, kandi uburwayi buratandukanye. Hari iyo bita « miopie, hypermétropie, daltonisme », ubuhumyi, n’izindi. Izo ndwara zose ziravurwa. No mu buryo bw’umwuka, izo ndwara zibaho, umukristo akaba atabasha kubona neza ibintu , cyangwa se akabyitiranya, cyangwa se ntabibone na gato.
Reka turebere hamwe indwara ya “miopi” yo mu mwuka Mu rurimi rw’ikigiriki ijambo miopi “ muôpia” risobanura (...) -
Dushake Imana Nk’uko abatubanjirije bayishakaga Edith Umugiraneza
26 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMaze iminsi nibaza igituma tutagishaka Imana ngo tuyibone nko mu bihe bya kera bikanyobera. Ariko zimwe mu mpamvu nabashije gutekerezaho nizi:
1. Nti tuzi cyangwa ntidusobanukiwe Imana dusenga iyo ariyo.
Iyo tuba tuyizi hari byinshi tutakongeye gukora, guhangayikira,cyangwa gutamo umwanya. Kuva 3:14 Imana isubiza Mose iti" NDI UWO NDI WE, NDIHO, UWITEKA". Yitwa Ishobora byose, Alpha na Omega, Jehova Shalom, Rubasha.,,, Yesu yigeze abaza abigishwa ngo abantu bamwita nde? Ese kuri njye (...) -
Impamvu 4 zituma tutabona Yesu – Paul De Vries
7 May 2014, by Simeon NgezahayoUbona uburyo byoroshye kwibeshya? Ibyanditswe byera byahumetswe n’mana bidufasha kubona ibintu bimurikiwe n’umucyo w’ukuri. Zaburi 119:105 hatubwira umumaro nyamukuru w’ibyanditswe byera, ko ijambo ry’Imana ari “itabaza ry’ibirenge n’umucyo umurikira zacu.” Dufate urugero ku gikorwa cy’ingirakamaro cyane mu buzima bwacu nk’AbakristoKuzuka kwa Yesu. Kuki Mariya Magadalena yananiwe kumenya Yesu wazutse? Kuki yamumenye ari uko amutumye kujya kwamamaza ko yanesheje urupfu?
Kuba Magadalena yarananiwe (...) -
Urugo rutubakiye kuri Kristo ntirushobora gukomera Dr Antoine Rutayisire
27 May 2016, by Ernest RutagungiraAgakiza Family: Nkunda kuba mu rugo rumeze gute? Mbyanga bimeze gute?
Mu giterane cy’abubatse ingo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016 muri Salle ya Economat St Famille, cyateguwe n’abakunzi b’ urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org abakitabiriye baganiriye byinshi mu byatuma bubaka urugo rwiza bifuza, ariko bagaruka ku bibazo bibiri aribyo Nkunda kuba mu rugo rumeze gute ? Mbyanga bimeze gute?
Mbere y’uko abubatse ingo bungurana inama kuri ibyo bibazo, Pastor Dr. Antoine (...) -
Kiza ubwato bwanjye butarohama ntaragera hakurya!
2 January 2014, by Alice Rugerindinda“Nagushakishije umutima wose, ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse”. Zaburi 119:10
I have tried hard to find you; don’t let me wander from your commands. Uyu murongo uragaragaza isengesho ry’umuntu urimo gutakambira Imana ngo imurengere , kuko abona ko Imana itamurengeye isuri yamutembana cyangwa se mu yandi magambo, Imana itamurengeye yatembanywa akava mu byizerwa. Afite impungenge zuko ashobora kuyoba akava mu byizerwa, afite impungenge z’uko bitewe n’impamvu runaka, ashobora kugwa (...) -
“Icyo abashakanye bapfana kiruta icyo bapfa” Bishop Nzeyimana
13 June 2013, by UbwanditsiBishop Nzeyimana Innocent umushumba w’itorero Nayoti akaba n’umuvugizi waryo mu Rwanda, nyuma yo kubona ibibazo bitandukanye biri mu ngo z’abanyarwanda, yateguye inyigisho anyuza ku maradiyo atandukanye, zigamije kwigisha no guhugura abashakanye, abibutsa ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa.
Akaba ari yo mpamvu atanga inyigisho zikurikira.
“Umugabo akwiye kumenya ko yitwa umugabo kubera ko afite umugore, umugore nawe akamenya ko yitwa umugore kubera ko afite umugabo, mbere yo kugira icyo bapfa (...) -
Umwambaro w’intambara.
4 January 2016, by Ernest RutagungiraAya ni amagambo Ahabu umwami w’abisirayeli yasubije Benihadadi umwami w’i Siriya ubwo yamwenderezaga akamutumagaho ubugira gatatu ashaka kumunyaga abagore n’abana be, ifeza ndetse n’izahabu, maze amaze gukomezwa umutima n’abatware n’abantu bose yatwaraga bakamubwira ngo amuhakanire niko kumusubiza ariya magambo agira ati “ucyambara imyambaro y’intambara ngo atabare ye kwirata nk’uwukuramo atabarutse” 1abami 20:11
Mu by’ukuri aya magambo Ahabu yabwiye Benihadati ni nko kuvuga ngo Uguhiga ubutwari (...)
0 | ... | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | 220 | ... | 1230